Ababyeyi bagiye kujya baha abana umunani ku bushake aho kuwubaha ku itegeko
Umushinga w’itegeko rishya rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranwe, impano n’izungura urateganya impinduka mu mitangire y’umunani zirimo ko bitazaba bikiri itegeko ku mubyeyi ngo ahe umwana we umunani.
Itegeko rikurikizwa mu Rwanda kugeza ubu ni iryo mu mwaka wa 1999 rikaba ngo hari ibyo ridasobanura neza haba mu micungire y’umutungo w’abashyingiranye, imitangire y’umunani ndetse n’uburenganzira bwo kuzungura ku bana b’abakobwa n’abahungu.
Ibi byavuzwe na Depite Nyirabega Eutalie wo muri komisiyo ya Politike, ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu mu nama nyunguranabitekerezo ku mushinga w’iryo tegeko rishya yahuje itsinda ry’abadepite bo muri iyo komisiyo n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye mu karere ka Kayonza tariki 23/04/2014.
Bimwe mu byo iryo tegeko rya kera ritasobanuraga neza ngo ni ibijyanye n’imitangire y’umunani, aho byasaga n’aho umubyeyi ategetswe guha umwana we umunani igihe ageze mu myaka y’ubukure, rimwe na rimwe gutanga iyo minani bikagira ingaruka ku bana bakiri batoya nk’uko Depite Nyirabega yabisobanuye.
Yagize ati “Umunani ushobora kuba impano umubyeyi ahaye umwana kugira ngo amwubakire, ushobora no kuba izungura (umwana) akazaryegukana burundu igihe ababyeyi be bitabye Imana.
Ibyo rero ntabwo byari bisobanutse ku buryo wasangaga abana basaba umunani kandi wenda barize bigatuma barumuna ba bo batiga cyangwa se batarerwa neza kubera ko abakuru bashatse gufata iminani ya bo bakamara ibyari bisigaye kugira ngo bitunge abana batoya”.
Ku bijyanye n’umunani na none iri tegeko rishya niryemezwa ngo rizarengera ababyeyi kuko hari ubwo abana bahozaga ababyeyi ba bo ku nkeke babasaba umunani wanakurikirana ugasanga nta mitungo ababyeyi bafite batangaho umunani nk’uko Muhinkindi Chantal ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Kabarondo abivuga.
Yagize ati “Umunani wasaga nkaho ari itegeko kuko hari igihe wakira umwana (aje kukuregera) ati njyewe ndashaka ko data ampa umunani.
Rimwe na rimwe ugasanga ni akantu baburana n’ubundi k’intica ntikize, ariko kuko ari uburenganzira bw’umwana bikaba ngombwa ko ako kantu bakagabana n’ubundi n’umubyeyi ugasanga abana basize iheruheru umubyeyi, ugasanga nta kintu agifite cyo kumufasha”.
Iri tegeko rishya ngo rizanatanga uburenganzira ku bashyingiranwe bwo guhindura amasezerano bagiranye ku bijyanye n’imitungo, aho abantu bashobora gusezerana ivangamutungo rusange, ariko nyuma bagasanga baragombaga gusezerana ivangamutungo muhahano gusa bitewe n’imbogamizi bashobora guhura na zo bamaze kubana.
Aha niho Depite Nyirabega ahera asaba abashinzwe irangamimerere mu mirenge kujya basobanurira abashaka gusezerana ibijyanye n’imicungire y’umutungo w’abashyingiranwe mbere y’uko basezerana, kugira ngo bahitemo uburyo bubanogeye kandi babyiyumvikaniyeho ubwabo.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 17 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Ariko icyo cyemezo cyokudatanga iminani konumva gihengamiye kubabyeyi Kandi mwirenga gijeko urubyiruko arizo mbaragazigihugu muragirango ababyeyi bime urubyaro rwabo iminani Kandi 90% byababyeyi bubumwese mwahawe iminani ubwo ukosikwaba arukwikunda harya ubwo ? Cyangwa mukaba mwifuza kwakira urubyiruko rwinshi mubigo bikura abana kumihanda kukondumva ntaho kwerekera .
ariko umubyeyi ushaka kugurisha byose ngo itegeko rirabimwemerera kandi atarareze abana yabyaye ngo abahe icyerekezo LETA IKWIYE KUBIREBAHO BABONA NTAHO ASHYIRA ABANA BE BIGATANDAMIRWA CG AGAHA ABANA BE AKAGURISHA HO GATO KE,RWOSE SINIYUMVAMO UMUBYEYI WATA UBUNTU NGO AREMEREWE KURYA IBYE,BIZASUZUMANWE UBUSHISHOZI KUBABYEYI BATARERA ABANA KUBERA AMAKIMBIRANE BAHORANA MUNGO KUKO NABO BARAHARI,UWAGIZE ABANA BE ABAGABO B’ICYEREKEZO WE NTIYATEGEKWA GUTANGA UMUNANI AHUBWO AKWIYE GUSHIMIRWA N’ABANA BE ARIKO UTARAREZE UKO BIKWIYE AKWIYE GUHA ABOBANA BE ADERESI AHO KUBA MUMAKANIFU.
Aha ngaha hakomwe urusyo ndetse n’ingasire kuko hari ababyeyi bitwara nabi bakarangwa n’induru mumibanire yabo abana babo bagata imiryango bakajya kunywa ibiyobyabwenge ,abandi mayibobo,inzererezi,abazunguzayi ese ye abababyeyi nibamira uyu mutungo wose kandi bataratanze icyerekezo n’uburere kubana babo cyane abahungu.,aho ababana ntibabera umuzigo Leta ,mwabahaye umunani niyo waba muto ko yenda wazabarwanaho mubitaro barwaye?iki kibazo cy’abatarera abana ngo ni ababyeyi ko mukibagirwa gikomeje guteza ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage,kubwange numva byaba itegeko kumubyeyi utararihiye umwana ngo yige ko amuha aho umuganda wazamwubakira akahagira aderesi aho kugirango umubyeyi agurishe amire abo yabyaye atareze abohereze mu ikanifu,kandi ibi bibazo biriho rwose abarezi biratubabaza twese!!!! biteye agahinda kutarera ntutange n’iminani!!
Ese biremewekubumubyeyi yakikurahumwana mumategeko akamuha ibyobamusababyose ariko akamuviramurugo mugiheyamuzengerejecyane.
Nabazaga iyumwanamukuru urengeje 25( years) ananiye ababyeyikuburyobukabije itegekorigengiki kubihano bigombaguhabwa uwomwana? murakoze mudusubize kuko twazengerejwenuwomwana cyane peh
Mwiriwe neza? Nagirango mbabaze ex iyo umubyeyi wumupapa amfuye hanyuma umumama akabyara undi mwana ariko adashatse umugabo uwomwana we azabona umunani gute azabaho gute kondeba ntaho avugwa muriritegeko mudufashe mudusobanurire?
Mwiriwe neza? Nagirango mbabaze ex iyo umubyeyi wumupapa amfuye hanyuma umumama akabyara undi mwana ariko adashatse umugabo uwomwana we azabona umunani gute azabaho gute kondeba ntaho avugwa muriritegeko mudufashe mudusobanurire?
Bjr,
Ese iyo kera umukobwa yashyingirwaga agahabwa ibirongoranwa,byafatwaga nkumunanani ahawe?
None iyo umubyeyi yasigaga irage,agasiga ashyingiye umukobwa we akanamuha ibirongoranwa,kdi muri iryo rage akaba yaranditse ko namara gupfa ,umutware asize azaha iminani bashikibe none ,ese uwo mukobwa washyingiwe na se wanahawe ibirongoranwa,we ntiyemerewe uwo munani se yasize yanditse? Nonese ntiyemerewe no kuzungura umubyeyi we? Muduhe ibitekerezo kuko icyo cyibazo mu muryango wacu kirimo Thx
Ese bishobokako umuntu wishwe azungurwa nabamwishe ngo nuko bafitanye amasano yahafi
Ku giti cyanjye ndashima iri tegeko rishya, kuko rizatuma abana barushaho gugira ubushake bwo gukora ,bitewe nuko barenzaga agaguru ku kandi bateze amaboko ku mitungo ababyeyi babo baruhiye kandi bakagombye gukoresha imbaraga n,ubwenge bwabo bakiri bato.
Iryo tegeko ni ryo rwose kuko Abana bazakurana umuco wo gushakisha uko bazabaho ku bwabo bitume biga bashyizeho umwete kugirango bazigire badateze indage kuko ntawuzaba azi ngo Umubyeyi azaraga nde?
hi,
ubwo se koko uyu mushinga umuntu wautekereje yari yizeye iki?
ubu koko barabona abagabo bihakana abana batabahaye rugari? babangaga leta ibarengera, noneho ubu haracura iki? ko muvuga ngo bizakemura amakimbirane se kandi mbona ahubwo muyateje?reba nawe umubyeyi umwe azabiha umwana akunda, abandi se bo bazaba abande? abana babyawe inyuma ya mariage bo bazaba abande? ahubwo mukuruje rwaserera cyane
nge ndabona aribwo bazashwana cyane