Zigama CSS yiyemeje kunguka miliyari 25 Rwf mu mwaka wa 2023
Abagize Inteko rusange ya ZIGAMA CSS, tariki 25 Ugushyingo 2022, bateraniye ku cyicaro gikuru cya RDF, ku Kimihurura, mu nteko rusange yaganiriye kandi yemeza gahunda y’ibikorwa bya ZIGAMA CSS mu 2023.
Inteko rusange ya 37 yari iyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira. Mu bandi bayitabiriye harimo umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen. Jean Bosco Kazura, abayobozi batandukanye mu nzego z’umutekano ndetse na bamwe mu banyamuryango b’iki kigo cy’imari.
Muri iyi nteko rusange hemejwe ko mu mwaka wa 2023, iki kigo cy’imari kizazamura imbumbe y’amafaranga cyinjiza akava kuri miliyari 69 z’amanyarwanda akagera kuri miliyari 85 naho inyungu ikava kuri miliyari 20 ikagera kuri miliyari 25.9.
Umuyobozi w’inama y’ubuyobozi ya Zigama CSS, Dr James Ndahiro, yavuze ko mu myaka itanu ishize iki kigo cyageze ku bikorwa by’indashyikirwa birimo gufasha benshi mu banyamuryango kubona inzu zo guturamo, ndetse no gutanga servisi zitandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Iyi nteko rusange kandi yabaye umwanya wo kwakira ibitekerezo bizashingirwaho mu igenamigambi ry’imyaka 5 iri imbere.
Ndahiro uyobora Zigama CSS ati: “Mu myaka itanu ishize twabashije kugeza ku banyamuryango bacu serivisi na gahunda zitandukanye, kandi izo serivisi zatanzwe ahanini hifashishijwe ikoranabuhanga. Ndatekereza ko iyo ari intambwe ifatika mu gihe abanyamuryango bacu bashobora gukoresha ikoranabuhanga ku buryo gahunda zose tubagenera bashobora kuzigeraho bifashishije ikoranabuhanga. Mu gihe twerekeza mu gihe cy’ahazaza, gahunda na serivisi byacu byose bizaba biri ku ikoranabuhanga, bityo tukaba dusaba abanyamuryango kujyana na ryo.”
Zigama CSS ni koperative ikora ibikorwa by’imari ikaba ihuriyemo ahanini n’abanyamuryango barutuka mu nzego z’umutekano zirimo Ingabo z’igihugu, Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Amagereza, urwego rushinzwe iperereza n’umutekano n’urwego rushinzwe Ubugenzacyaha.
Ohereza igitekerezo
|