Uwo nakoreye mu kinyamakuru ashobora gutinda kunyishyura, ariko uwo nadodeye akanyishyura – Mutesi Scovia
Itangazamakuru ni akazi dukora umunsi ku wundi kabyara amafaranga muri rusange, ariko jyewe ntekereza ko nta muntu ukwiye gukora akazi kamwe, kereka iyo nta yandi mahitamo afite.
Mba mvuga nti uwo nakoreye mu kinyamakuru natinda kunyishyura, uwo nadodeye umwenda azanyishyura. Mu Kinyarwanda bavuga ko ubuze ay’I Buryo akama ay’I Bumoso ngira ngo hose tuba dushakisha.
Iduka ryanjye Scovia Fashion Shop ryatangiye nyuma ya COVID-19, rigiye kumara imyaka ine rikora.
Ncuruza imyenda, ariko akenshi twibanda ku yo twadoze, kuko harimo abatayeri. Dushobora kudodera imyenda amaresitora, amahoteri… ku buryo njya mvuga nti ayo ngayo macye iyo yabonetse, ay’itangazamakuru atabonetse nabaho.
Tugira abantu batajya batekereza bati “uyu munsi ndamutse nsohotse muri ibi nkora najyahe? Kuko mu myaka mirongo itandatu umuntu ashobora kuba ananiwe, kandi koko umubiri ujya ugira ibibazo byinshi. Ni yo mpamvu natekereje iri duka mvuga nti igihe nzaba naniwe itangazamakuru, aka kazi nshobora kugakora kuko katantegeka amasaha.
Kuko ikinyamakuru n’amakuru bintegeka amasaha, igihe n’ahantu mu gihe mu iduka ho nshobora kugendera igihe nshakiye hari undi, n’ubwo no mu kinyamakuru bishoboka ko haba hakora undi, ariko ndamutse nyoboye ikiganiro, nta wansimbura.
Uko imyaka insunika, hari aho nzagera, nkumva ko ngomba kubyukira amasaha runaka. Ibyo binsunikira mu zindi mbaraga zidasa n’izo nari ndimo z’itangazamakuru.
Ese koko “imirimo ibiri yananiye impyisi’?
Jyewe ntabwo kuba nkora ibintu bibiri bivuze ko akazi kose ari jye ugakora. Sinkora Facture, sindi umutayeri, ibyo byose simbikora jyenyine.
Jyewe nkora Leadership, ngahuza abakora iyo mirimo n’Abakiriya. No mu itangazamakuru ni ko bimeze. Amakuru ashingiye ku kuyashaka no kuyatunganya.
Igihe bamwe bayashaka, nanjye mba nshaka Abakiriya. Haba ikibazo ndamutse nibwiye ko byose ari jye uzabyikorera. Iyo ukorana n’abandi ugenda ubaha inshingano.
Ntabwo wakora ikintu kimwe umwaka wose nta kivamo. No mu itangazamakuru tujya tuvuga ko nta kirimo. Birashoboka ko hatari ibihagije, ariko abaye atarimo tuba twaratashye twese.
Sinatanga Turnover mu kinyamakuru, ariko sindi mu gihombo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|