Ubufatanye bw’u Rwanda na Qatar mu kubaka ikibuga cy’indege buragenda neza -Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yemeje ko ubufatanye bw’u Rwanda na Qatar mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere hamwe no kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera bugeze ku rwego rushimishije.
U Rwanda rufitanye amasezerano n’Igihugu cya Qatar binyunze mu isosiyete ikora ubwikorezi bwo mu kirere RwandAir, yasinyanye amasezerano y’imikoranire na Qatar Airways, hagamijwe gufasha abagenzi bayo gukorera ingendo mu byerekezo bisaga 65 muri Afurika n’ahandi ku Isi.
Ni amasezerano ahesha abagenzi ba RwandAir kuba bagana mu byerekezo iyi sosiyete ikoresha n’abayo bikabagendekera bityo, aho Qatar Airways yegukanye imigabane 49% muri RwandAir.
Hanasinywe kandi amasezerano y’ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda na Kompanyi y’indege yo muri Qatar (Qatar Airways), yo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera.
Qatar Airways izafata 60% by’iki kibuga, bifite agaciro ka miliyari 1.3 z’amadolari ya Amerika. Ayo masezerano arimo ibice bitatu ari byo, kubaka, gucunga no gukoresha icyo kibuga cy’indege.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 9 Mutarama 2025, Perezida Kagame yavuze ko amasezerano y’u Rwanda na Qatar mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere hamwe n’ikibuga cy’indege, muri rusange ibimaze gukorwa bitanga ishusho nziza.
Yagize ati “Nubwo gushyiraho igihe ntarengwa hagendewe ku matariki n’ukwezi n’indi mibare bitigeze bitanga ishusho nyayo, ariko muri rusange navuga ko ibikorwa bitanga ishusho nziza, ntabwo bizatinda ko tubona ibyo bikorwa byigaragariza muri iyo mibare.”
Yunzemo ati “Imirimo myinshi irimo gusozwa, ku buryo muri uyu mwaka hari ibyo muzagenda mubona, hari ibirimo kurangizwa mu mpapuro, ari nako bimeze aho imirimo irimo gukorerwa, birimo kugendana, dukomeje gukora ibituma ubu bufatanye burushaho kumera neza, ari nako hakorwa ibiganiro bigamije kubishyira mu nyandiko, kugira ngo bizagaragarizwe abaturage.”
Ubuyobozi bwa RwandAir, buheruka gutangaza ko ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera kizuzura mu mwaka wa 2027/2028.
Mu kiganiro cy’ihuriro Qatar Economic Forum cyabaye tariki 15 Gicurasi 2024, Umuyobozi Mukuru wa Rwandair, Yvonne Makolo yagize ati “Imirimo yo kucyubaka irakomeje, turi ku musozo wo kubaka igice cyo ku butaka, dukomereza ku nyubako. Dutegereje ko 2027/2028 ikibuga cy’indege kizaba cyatangiye gukora.”
Iki kibuga cy’indege cyatangiye kubakwa na Leta y’u Rwanda mu 2017, aho byari biteganyijwe ko kizuzuza mu 2024. Mu mwaka wakurikiyeho, Qatar Airways yifuje gushyiraho uruhare rwayo, hanozwa inyigo yo kucyagura ku buryo mu 2026 cyari kuzura gitwaye miliyari ebyiri z’amadolari.
Ohereza igitekerezo
|