Rutsiro : NIBAN WINE ikora inzoga mu bisheke isimbura iy’insina zarwaye kirabiranya
NIBAN WINE Company Ltd ni sosiyete ikorera mu karere ka Rutsiro ahitwa mu Gisiza igizwe ahanini n’urubyiruko ikaba yarazanye agashya ko gukora inzoga n’umutobe mu bisheke mu rwego rwo gushaka igisubizo ku rutoki rwari rumaze gucika biturutse ku ndwara ya kirabiranya.
Umwe mu bayobozi ba sosiyete NIBAN WINE witwa Niyigaba Pacifique avuga ko barebye kure basanga hari ikindi kintu gishobora kuvamo ikinyobwa gisembuye ndetse n’ikidasembuye, bafata ibisheke bihingwa ku bwinshi mu karere ka Rutsiro babyongerera agaciro, babikoramo inzoga ndetse n’umutobe byo kunywa mu gihe mbere byahingirwaga kubihekenya gusa.
NIBAN WINE Company Ltd yatangiye ku mugaragaro tariki 05/06/2014 nyuma y’amahugurwa bahawe n’ishyirahamwe ry’abenzi b’inzoga n’imitobe mu Rwanda (APPROJUBAAR) mu mwaka wa 2013.
Uru ruganda rukora inzoga zitandukanye: UMUHUZA, IREME, ISHEJA (isembuye n’idasembuye) na IMENA (isembuye n’idasembuye). Bazishyira mu macupa ya 30cl, 50cl na 75cl zikagura hagati y’amafaranga 500 na 1200.
Abagize NIBAN WINE Company Ltd bamaze kwiteza imbere
Abanyamuryango ba sosiyete NIBAN WINE Company Ltd batangiye kwenga inzoga mu bisheke bagamije kwiteza imbere no kugabanya urubyiruko rutagiraga icyo rukora, baruha akazi. Ikindi ngo bashakaga guha agaciro umuturage uhinga ibisheke kugira ngo na we yumve ko icyo gihingwa ari ingirakamaro ndetse abaturage barusheho no kubihinga nyuma yo kubona ko na byo bifite agaciro.
Iyo sosiyete ifite abakozi 16 bahoraho, ikagira na ba nyakabyizi 37 batwara ibisheke babivana hirya no hino mu mirima babizana ku ruganda, bakikorera n’inzoga ku mutwe bazijyana hirya no hino ku dusanteri zicururizwaho. Abo bakozi hafi ya bose ngo ni urubyiruko ku buryo ngo byabafashije kubona icyo bakora, bibarinda kujya mu ngeso mbi nk’ubujura n’ubusambanyi, bareka no kwirirwa bicaye ku dusantere banywa ibiyobyabwenge.
Urwo rubyiruko abakoresha barwo barwigishije no gukorana n’ibigo by’imari ku buryo bose bafunguye konti mu kigo cy’imari cyane cyane mu murenge SACCO, bakaba ari na ho bahemberwa.
Urwo rubyiruko ngo rwitangira na mituweli bitabaye ngombwa ko ruyisaba ababyeyi, rugashishikarizwa no kugira igikorwa rwigezaho cyaba itungo cyangwa akarima ka buri muntu ahingamo ibihingwa runaka, abakoresha babo bakaba babakurikirana kugira ngo bamenye niba amafaranga bahembwa abagirira akamaro.
Umwe mu bakora muri sosiyete NIBAN WINE witwa Umuhoza Gloriose yarangije amashuri atatu yisumbuye ntiyabasha gukomeza kwiga, ahitamo kuza gusaba akazi muri iyo sosiyete. Ako kazi ngo kamubeshejeho kuko ahembwa ibihumbi 25 ku kwezi akaba amaze kwizigamira ku murenge SACCO amafaranga arenga ibihumbi 150. Ngo yabashije no kugura amatungo y’ihene n’inkwavu, akaba ateganya ko namara kubona amafaranga atubutse azasubira kwiga akabasha kwiyishyurira amashuri.
Baracyafite imbogamizi zirimo kutagira icyemezo cy’ubuziranenge
Mu mbogamizi bafite harimo kuba barahereye mu kwezi kwa gatandatu k’umwaka wa 2013 basaba icyemezo cy’ubuziranenge mu kigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge (RBS) ariko hashira hafi umwaka batarabasha kukibona kandi RBS yarabapimiye inzoga ariko ikababwira ngo bagende babe bakora biteze imbere icyangombwa izakibazanira vuba.
Kutagira icyo cyemezo ngo bituma batabona uko bacuruza ibinyobwa byabo ku masoko akomeye yo hirya no hino mu gihugu.
Indi mbogamizi bafite ngo ni uko bimwe mu byo bifashisha babikura i Kigali bikabageraho bihenze kandi mu buryo bugoranye kubera imihanda mibi.
Ngo bakeneye n’amahugurwa kugira ngo babashe kugera ku rwego rwo gukora divayi isobanutse kandi bifashishije bimwe mu biboneka mu gace batuyemo mu rwego rwo gutanga umusanzu mu kugabanya divayi zitumizwa mu mahanga.
Ibikoresho bifashisha na byo ngo ntibiratera imbere cyane ku buryo bakeneye ibikoresho bigezweho kandi byihutisha akazi. Bifuza ko RBS yajya ikorera cyane mu bice by’icyaro kugira ngo ihagarike ibiyoga by’ibikorano bitujuje ubuziranenge kuko bibangamira izakozwe mu buryo busobanutse.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Rosemary Mbabazi, ari kumwe n’abahagarariye akarere ka Rutsiro ndetse n’abo mu nama y’igihugu y’urubyiruko, aherutse kugenderera sosiyete NIBAN WINE mu mpera z’ukwezi kwa gatanu 2014 ashima imikorere yabo, isuku ndetse n’icyerekezo bafite.
Yabemereye kubakorera ubuvugizi muri RBS kugira ngo ibahe icyangombwa mu buryo bwihuse bityo ibyo bakora bibashe kugera hirya no hino ku masoko akomeye.
Ku bijyanye n’amahugurwa bifuza yo kunoza ibyo bakora, yababwiye ko hari gahunda yagutse y’amahugurwa ateganyijwe guhera muri uku kwezi kwa karindwi muri gahunda yitwa “Kora Wigire”, hakaba hari icyizere ko na bo bazayitabira.
Ngo hariho na gahunda ihuriweho na Minisiteri eshatu (MINICOM, MIFOTRA NA MYICT) yo gutanga amahugurwa n’ibikoresho ku bikorera cyane cyane ku nganda nto n’iziciriritse kuko ari bumwe mu buryo bushobora kwihutisha iterambere ry’igihugu.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
inganda nkizi zicirirtse zikomeze kuba nyinshi kuko nizo zituma haboneka akazi bityo bushomeri bukagabanuka
Nifuzaga kubwira uyu Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Rosemary Mbabazi ko atasezeranya abantu kubakorera ubuvugizi kuri RBS ngo babone icyangombwa vuba kuko RBS ifite ibyo igenderaho mbere yo gutanga icyangombwa birimo gupima nyine igisabirwa icyangombwa ndetse no gusura ahakorerwa. Iyo ibyo ukora byujuje ibisabwa icyangombwa kiraboneka vuba naho biramutse bitujuje ibisabwa, nta wakuvuganira ngo biboneke. Ikindi kandi ntiwatambuka kuri dosiye z’abaje mbere yawe kuko umukiriya areshya n’undi.Ahubwo yabashishikariza kumenya no gukurikiza ibisabwa.