Nyagatare: Bashishikarijwe gusaba inguzanyo muri Banki ya Kigali
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yasabye abaturage b’Akarere ka Nyagatare kwifashisha amahirwe bahawe bakaka inguzanyo z’ubuhinzi n’ubworozi kuko kuba bari ku kigero cya 0.3% ku nguzanyo zatswe mu Gihugu cyose ari nk’igisebo mu gihe Akarere gakungahaye mu buhinzi n’ubworozi.
Yabitangaje tariki ya 07 Ukwakira 2022, ubwo ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwasuraga abakiriya babo ndetse n’ibikorwa bafatanyijemo, hagamijwe ubujyanama no kubafasha kurushaho kubyaza inyungu inguzanyo bahawe.
Mu bikorwa byasuwe harimo ibigo by’ubuvuzi, amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi n’inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi zifitanye imikoranire na Banki ya Kigali (BK).
Umuyobozi wa BK, Dr Diane Karusisi, avuga ko yatunguwe no kuba Akarere ka Nyagatare nk’akunganira Umujyi wa Kigali, yasanze abafata inguzanyo bari ku kigero cya 0.3% nyamara gakungahaye mu buhinzi n’ubworozi.
Ati “Twarebye dusanga amahirwe ahari mu Karere ka Nyagatare kuba bafata inguzanyo kuri 0.3% ugereranyije n’inguzanyo dutanga n’amahirwe ahari tubona ari bike cyane, icyo dusaba ni uko abantu baba benshi bagana Banki ari benshi kugira ngo babone ayo mahirwe y’inguzanyo.”
Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Nyagatare, Kamurase Laurent, avuga ko hari imishinga minini BK ikwiye kwitegura gushoramo imari harimo uruganda rutunganya ibikomoka ku matungo nk’impu n’ibindi, inzu igezweho igaragaza Umujyi wa Nyagatare, n’ibindi byahuriza hamwe abikorera.
Yagize ati “Imishinga minini BK yakwitegura gushoramo imari, hari ibikomoka ku matungo nk’impu, uruganda rukora ibiryo by’amatungo na Laboratware igendanwa y’ubuvuzi bw’amatungo.”
Naho kuba abahinzi n’aborozi badafata inguzanyo, yavuze ko biterwa n’amakuru make, ati “Aka Karere ni ak’ubuhinzi n’ubworozi, BK nibwo ikibizana, abo bantu birashoboka ko nta makuru bari bafite. Tugiye gukora ubukangurambaga bitabire gufata inguzanyo ziteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu, Matsiko Gonzague, yavuze ko kuba Akarere ka Nyagatare kari inyuma mu gufata inguzanyo byaterwaga n’ubwoba bw’abaturage ariko mu biganiro bagiranye na BK, ngo impungenge zashize.
Ati “Ubu tugiye gukangurira abaturage gutinyuka inguzanyo kuko ibikorerwa hano biri mu bifatirwa inguzanyo. Ndizera ko ubwo zaje mu buhinzi n’ubworozi benshi bazitabira."
Mu Karere ka Nyagatare hanatangijwe uburyo bushya abakiriya bazajya babasha kunenga cyangwa kwishimira serivisi bahabwa bwitwa ‘Ikaze’.
Amafoto: Banki ya Kigali
Ohereza igitekerezo
|
Ndashaka inguzanyo ku mushahara
Ndashaka inguzanyo ku mushahara
Ndashaka inguzanyo ku mushahara
Ndashaka inguzanyo ku mushahara