Hari abamwise inshinzi kubera filime ‘Ndarongowe...’ ariko Madederi ni umushoramari ukomeye

Ubushomeri buracyahagaze kuri 14 ku ijana mu rubyiruko rw’u Rwanda, ariko Clenia Dusenge uzwi nka Madederi mu izina ry’ubuhanzi, yaburwanyije akigera mu mwaka wa kane w’ayisumbuye, arabutsinda.

Mu myaka ishize, uyu mwana w’umukobwa yarebye kure aravuga ati “ababyeyi bampa iby’ibanze, ariko se bazabimpa kugeza ryari?”

Ni bwo yafashe inshuti ye ya hafi, ati “hirya aha bari kubaka, tujye kwisabira akazi k’ubuyedi.” Bagiyeyo ubwa mbere, batashye ababyeyi babo barabakubita, mu gitondo barongera barabacika, nabwo batashye barakubitwa.

Ku munsi wa gatatu, gapita yaraje areba abo bana aravuga ati “aba ngaba baraduteza ibibazo, kuko barakora akazi batujuje imyaka y’ubukure.”

Baje kureba imyaka yabo, basanga bemerewe gukora akazi, maze babakura ku gikarayi cy’abayedi, babaha akazi ko kuzuza imibyizi y’ibipande by’Abayedi, ndetse banabashinga ububiko bw’ibikoresho.

Aha ngaha, Madederi agira ati “kuri iyi shantiye hari abakora iby’igisenge, abafunga ibyuma, ababumba amatafari…sinagumaga mu biro, nagendaga ndeba buri wese ibyo akora nkitegereza, mbona ibijyanye no kubumpa amatafari(blocs, pavers) mbona ko ari byo byoroshye gukora, ntangira kubyitaho no kubikunda."

Aha hantu, yahamaze imyaka itatu, kandi yibuka ko n’ubundi abiga imyuga mu yisumbuye, “bayiga imyaka itatu, nkanswe jyewe wari ufite amahirwe yo kubyiga nabikora. Nize kubumba mbona birakunze.”

Mu 2019, Madederi yabonye akazi mu nzu ya filimi zitwa Papa Sava, ari naho yakoze filimi yakunzwe cyane igira iti “Ndarongowe Mwiyahure”.

Filimi, yayigiyemo gushaka igishoro, ariko si ho yateganyaga kugarukira.
Agira ati “Naje muri sinema mfite igitekerezo cy’ayo ma pave, nari nje gushaka ubushobozi, kuko ntabwo nari mfite. Nashakaga amafaranga, ndetse n’abantu bampa ibitekerezo.”

Icyo gihe rero, amafaranga macye yabonaga, yaragendaga akayaguramo imashini ibumba amatafari, hanyuma agapiganirwa isoko, bakamuha avance agatangira.

Agira ati “Natangiye ntagira imashini. Naragendaga ngashaka akazi, nkapatana bakampa amafaranga yo gutangira(avance), ngakodeshamo imashini, narangiza nkayisubiza nkanayishyura.”

Madederi agira imibare cyane, kandi uku kumenyekana ko muri filimi, kwamwegereje abantu, bituma abona inama, n’abamwunganira mu mushinga we.

Agira ati “Kuba ufite abantu bagukunda, bakuzi, kwamamaza ibyo ukora birakorohera..abantu bagiye barushaho kubimenya nuko bigera aho mbona uko ngura imashini zanjye. Nabifashijwemo na sinema. Ni uruganda runini rwagutse.”

Madederi ni umukobwa uzi gutanga ibisubizo aho anyuze hose…uko yagendaga abona amafaranga macye, ni ko yanfashaga inzu ya sinema ya Papa Sava yamuhaye akazi, kuko yagendaga agura ibikoresho bakeneye, noneho bakajya babikodesha, agakomeza akabonamo amafaranga.

Agira ati “Icyo nishimira, nuko nabaye igisubizo muri icyo gihe. Nshimira Papa Sava cyane, kuko yemeye gukodesha ibikoresho byanjye, bikaba igisubizo kuri team yacu twese, ariko bikanamfasha kubona ibindi nari nkeneye mu mushinga wanjye w’ubwubatsi.”

Ubu Madederi yamaze kubaka imishinga ye yombi, ku buryo igendana, yunganirana. Kun ruhande rumwe, ibikoresho bya Sinema yamaze kubyigurira, ku buryo afasha n’abatarashobora kubyibonera.

Ku rundi ruhande, yaguze imashini eshatu zibumba amatafari, na paves, bikoreshwa muri kampani ye Clen Solution Group yanditse muri RDB kuva 2024.

Ibyo rero, bituma akora akiteza imbere, ariko agatanga n’akazi, cyane cyane ku rubyiruko n’abagore, ubu akaba afite abakozi mirongo itandatu baba bagomba guhaguruka bakitabira akazi, igihe abonye akazi ko kubumba amatafari.

Mu nzu yibuka yabumbiye amatafari, harimo ibitaro bishya byuzuye mu Busanza, inzu yahoze ikoreramo RDB n’ahandi. Ubu harimo n’izindi nzu zikomeye ari guha ibikoresho byo kubaka.

Kuri Madederi, “Kwitwa umukobwa mwiza, umusore mwiza, udashaka kwigomwa, gukora…icyo nakubwira ni uko ejo hawe hahora hagutegereje. Uyu munsi ushobora kuba ufite imbaraga, ariko ejo bugacya ufite ukuboko kumwe cyangwa abiri kandi hari igihe wari ufite ubushobozi bwo gukora, ukibagirwa kuzigamira ubuzima bugoye.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka