Muhanga: Ntihazagire ubangamira igikorwa cyo kubaka Gare- Mayor Mutakwasuku
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Mutakwasuku Yvonne arasaba abarebwa no kubaka ikigo abagenzi bategeramo imodoka (Gare) cya Muhanga ko batagomba kudindiza iki gikorwa nyuma y’igihe bashaka kugitangira.
Ibi Mutakwasuku yabivuze kuri uyu wa 29/10/2014 ubwo yashyiraga ibuye ry’ifatizo ahazubwakwa iyi Gare biteganijwe ko imirimo itangira kuri uyu wa 31/10/2014, ikazaba yuzuye mu mezi 12 aho inyubako y’amagorofa ane agomba kuba atangiye gukoreshwa, bikanagira uruhare mu gukomeza gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Muhanga.
Bikunze kugora ngo inyubako nk’izi zuzure mu gihe cyateganyijwe kubera ibindi bibazo bivuka bitari biteganyijwe mu masezerano cyangwa ugasanga habayeho ibura ry’amafaranga yo kurangiza ibikorwa remezo.
Ibi byatumye tumubaza impamvu yabigarutseho kandi hari ibyo amasezerano ateganya ndetse akarere gafite imigabane mu kubaka iyi gare, maze Umuyobozi w’Akarere avuga ko ibigomba gukorwa byose byatekerejweho kandi abagomba kubaka no gukurikirana ibikorwa biteguye.
Agira ati « twumvikanye ko batazajya bakora ku manywa gusa ahubwo bagomba kujya banakora amanywa n’ijoro atari ugukora izuba rirashe gusa, ibi bizatuma igihe gito twihaye kizaba gihagije ngo inyubako ziboneke ariyo mpamvu ngira nti ‘ntihazagire ubangamira igikorwa cyo kubaka gare’ ».
Iyi Gare izuzura itwaye hafi miliyali eshatu z’amafaranga y’u Rwanda izubakwa ku bufatanye na RFTC, Koperative yo gutwara abantu n’ibintu mu Rwanda, Akarere katanze ubutaka bwo kubakaho, mu gihe Banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD) yo yemeye kuguriza RFTC kugira ngo iyi Gare yubakwe.
Ubu bufatanye ni imwe mu mpamvu ituma abashinzwe kubaka bashobora kugira ibibagonga umushinga ugeze hagati, ari nayo mpamvu twabajije Colonel DODO TWAHIRWA uyobora RFTC kugaragaza uko izi mpamnde zombi zizashyira mu bikorwa icyo biyemeje.
Col Twahirwa avuga ko nka RFTC bazubaka Gare kandi akaba ari bo bagiye gushora amafaranga yabo angana na 80% by’agaciro k’igikorwa mu gihe Akarere ko kazazana 20% gusa, ibi bikaba bihagije kugira ngo buri ruhande rumenye aho ruherereye kandi rwubahirize ibisabwa.
Akomeza avuga ko umwenda wa Banki uzishyurwa neza kuko basanzwe bubaka Gare kandi BRD ikaba ibafitiye icyizere agira ati « ntabwo ari RFTC yonyine ahubwo tunafite n’amakoperative dukorana kandi dufite icyizere cy’uko mu mwaka umwe bizaba birangiye kuko ku kibazo cy’amafaranga ntakibazo gihari, keretse hagize ikindi kintu ntazi, Imana idufashije nzi ko nta kindi kibazo gihari ».
N’ubwo Col Twahirwa avuga gutya ariko hari igihe usanga banki zitanga inguzanyo mu byiciro zikurikije uko igikorwa cyizamuka hazamo akabazo n’ibyagezweho bikadindira kubera kwimana amafaranga.
Iki cyatumye twegera umuyobozi wa banki y’igihugu itsura amajyambere BRD ushinzwe ishoramari mu gihugu, Manzi Benjamin maze adutangariza ko iyi banki ifite ubunararibonye ku mikoranire na RFTC mu kubaka za Gare, kandi ko RFTC ifite ibikorwa biteza imbere igihugu.
Agira ati « twakoranye bubaka gare ya Kayonza, dukorana kuri gare ya Nyagatare, dukorana kuri gare ya Musanze, ubu turi tayali gukorana kuri gare ya Muhanga ».
Cyakora ngo banki iyo ishoye imari iba ishaka amafaranga iyo byanze nka BRD ntibateza cyamunara ahubwo begera ufite igikorwa bakaganira bakamufasha kurangiza ibikorwa bye, ibi ngo bikaba bikuraho ingingimira zakunze kugaragara ku bashoramari basanzwe b’i Muhanga bagiye bahura n’ibihombo bagaterezwa cyamunara kubera ko imishinga yabo itabashije kwishyura umwenda wa banki.
Guhera kuri uyu wa 29/10/2014 gare ya Muhanga irafunze nta modoka yemerewe kwinjiramo ndetse n’utubutike twahakoreraga turafunze, imodoka zitwara abagenzi zikaba zimuriwe mu kibanza kiri hirya y’isoko rya Muhanga aho zizava zigaruka muri gare nshya umwaka utaha.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|