Kugira ngo business yawe igende neza, ugomba kuyiha umutima ukayiha amasengesho - Oswakim

Bijya gusa n’imigabane, ariko hari n’indi mitungo umuntu yizigamamo, yunguka kandi.

Umurimo unoga iyo uwushyizeho umutima, kandi biragoye ko washyira umutima w’ijana ku ijana ku bintu bibiri. Usanga hamwe uhashyize 60 ahandi mirongo ine. Kugira ngo business yawe igende neza, ugomba kuyiha umutima ukayiha amasengesho, ugakorikirana ikintu ku kindi, akamenya uko urangura, akamenya uko acuruza, akamenya isuku y’aho ukorerakorera, akagira network n’abakiriya, ukabakunda ukabitaho.

Ndetse burya n’abahinzi ni uko bigenda, baragenda bakaba inshuti n’ibihingwa, bakaba inshuti n’ubusitani burimo imyembe n’amaronji…iyo ubikoze gutyo birera.

Kwa Kundi bavuga ngo Abapadiri urutoki rwabo rurera. Ni uko babibamo n’umutima wabo na Roho yabo, bakabiha n’amasengesho, jye niko mbyita. Ubu se nk’umunyamakuru, ufite business ukajya mu ntara ukamarayo igihe, wamenya ute uko gapanze?

Kereka wenda iyo ufite uwo mwashakanye akaba ari we ubikurikirana, ariko icyo gihe business iba ari iy’uwo mwashakanye, iba atari iyawe.

Ikibazo kiri muri sosiyete yacu, ni ukubona uwo wakwizera ukabishinga. Mu Rwanda akazi ntikabuze, habuze abantu bo kwizerwa. Usanga umuntu afite amafaranga ariko akayarekera kuri konti kuko yabuze umuntu yakwizera, n’iyo yaba mwene wabo…barabyiba, cyangwa bakabirangaramo bavuga bati “ibi si ibyanjye.” Abizerwa ni bake, kandi bituma hatavuka indi mirimo mishya.

Hari nk’igihe ushaka umuntu ngo aguhingire muri iyi Kigali, akagusibira. Imishahara ni ukwizirika umukanda cyangwa ukamesa kamwe,

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka