Kigali Today Ltd yasinyanye na PSF amasezerano yo kumenyekanisha EXPO 2026
Ikigo cy’Itangazamakuru cya Kigali Today Ltd, cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), yemerera icyo kigo kuzamenyekanisha no gutangaza ibikorwa by’ubucuruzi bizabera mu imurikagurisha Mpuzamahanga rya 29 (EXPO 2026).
Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Kane tariki 18 Kamena, hagati ya Kigali Today Ltd hamwe na PSF, agamije guteza imbere ubucuruzi bwo mu Rwanda binyuze mu kugaragaza no kumenyekanisha imurikagurisha Mpuzamahanga (Expo 2026), riteganyijwe gutangira ku wa 28 Nyakanga- 17 Kanama 2026.
Kigali Today Ltd yari ihagarariwe n’Umuyobozi Mukuru Dan Ngabonziza naho PSF ihagarariwe n’Umuyobozi Mukuru w’agateganyo Callixte Kanamugire.
Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa PSF, Callixte Kanamugire, yavuze ko bahisemo gukorerana na Kigali Today kubera ubunararibonye imaze kugira mu bijyanye no gutangaza no kumenyekanisha amakuru.
Yagize ati “Aho Kigali Today igera ni henshi, turifuza ko ubwo bunararibonye mu rwego rwo kumenyekanisha amakuru twabwifashisha muri iri murikagurisha, by’umwihariko rikabasha kugera kure hashoboka.”
Umuyobozi Mukuru wa Kigali Today, Dan Ngabonziza, yavuze ko aya masezerano azabafasha mu kumenyekanisha ibikorwa kandi bakabikora nk’umusanzu w’itangazamakuru mu kubaka u Rwanda.
Ati “Uyu munsi iki gikorwa cyaduteranyije aha, ni igikorwa PSF na Kigali Today twinjiyemo kugira ngo noneho ya Expo abantu bakundaga yongere ibabere nziza kurushaho inshuro nyinshi cyane binyuze mu miyoboro y’ibitangazamakuru byacu, kugira ngo tumenyekanishe ibikorwa bya PSF, cyane cyane abamurika mu imurikagurisha, natwe tubikore nk’umusanzu dutanga nk’igitangazamakuru mu kubaka u Rwanda.”
Bamwe mu bazamurika ibikorwa byabo mu imurikagurisha ry’uyu mwaka, bagaragaje ko kuba PSF, yarahisemo gukorana na Kigali Today, ari kimwe mu bisubizo bizabafasha kugeza ibikorwa byabo kuri benshi.
Queen Mwamikazi ni umwe mu bazamurika ibikorwa bifasha abana kwidagadura (Queen’s Park), avuga ko kuba muri uyu mwaka hari akarusho k’uko Kigali Today izabafasha kwamamaza ibikorwa byabo, nta kabuza ko ibikorwa byabo bizagera kuri benshi.
Ati “Jye ku giti cyanjye biranejeje, kuko ikintu mukoze kizatuma Expo igira urundi rwego abantu bayumvamo, hari ukuntu abantu bari bamaze gusa nk’abayimenyera icyo muzagikoreho nka KT radio, bareke kuyimenyera ahubwo bumve ko ari ibihe bidasanzwe bibonetse mu gihugu bareke gufata ko ari ikintu gisanzwe, kuko nk’abacuruzi icyo turimo gukora nka njye by’umwihariko ni ukuzana udushya.”
Derrick Kanyonya ni umwe mubazamurika imyenda ikorerwa mu Rwanda, muri Expo muri uyu mwaka, avuga ko ubufatanye na Kigali Today ari ingenzi kuko asanzwe ayumva.
Ati “KT ndayumva, iyo ushaka amakuru yihuta niho wihutira. Kugira ubufatanye n’abantu bafite ababakurikira barenga miliyoni ntabwo ari ikintu cyoroshye mu bucuruzi bwose tuba tubishaka kuko iyo ubonye ibihumbi 10 urishima. Ariko kugira ubu bufatanye bw’ibyumweru bitatu, KT yerekana ibintu bikorerwa mu Rwanda, biradushimishije cyane, kuko byerekanye intambwe PSF irimo gutera imenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda.”
Biteganyijwe ko iri murikagurisha rya 29, rizitabirwa n’ibihugu birenga 20, rikazitabirwa n’abamurika barenga 500, rikazarangira risuwe n’abarenga ibihumbi 300.
Kigali Today Ltd, ni Ikigo cy’Itangazamakuru cyatangiye gukora mu 2011, kikaba gifite ibitangazamakuru bigishamikiyeho birimo, KT radio, Kigali Today web, KT Press hamwe na KT Tv.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|