Irinde gushora amafaranga yawe muri ibi bigo bivugwamo ubutekamutwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko rumaze gufata no gufunga abatekamutwe ibihumbi 10 na 317 kuva mu mwaka wa 2018 kugeza ubu, bakorera ibigo 20 bishinjwa kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Amahuriro cyangwa ibigo bimaze gufungwa nyuma yo gushinjwa gukoresha abatekamutwe kabuhariwe, birimo icyitwa Super Marketing, Chy Mall, Fintech Dyna Ltd, Penda Africa Ltd,
Kigali Analytics na Wealth Unlimited.

Hari na Wealth Fitness, Online Forex Trading, TOM TRANSFER, Cavallon, Binance, BITSEC , Coinbase, SHELL, Paxful, Paperstone, Trade with Diana, Planet Investment Group, RVI, STT (Super Free to Trade) n’ibindi ngo bigenda bivuka.

RIB isaba umuntu wese cyane cyane urubyiruko, kwirinda gushora utwo afite mu gushaka inyungu y’ikirenga, nyamara biteza igihombo.

Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry Murangira, avuga ko kugaruza aya mafaranga bitaba byoroshye.

Dr Murangira agira ati “Barakubwira ngo duhe amafaranga ibihumbi 100Frw, ni urugero, tuzajya tukungukira ibihumbi 25Frw buri kwezi, hanyuma bakaguha iyo nyungu nk’inshuro imwe, wiyibagije ko baguhaye muri ya yandi wabahaye, bo bagasigarana ibihumbi 75Frw.”

Dr Murangira avuga ko abo basubiza amafaranga yose babahaye ari bake kandi bakongeraho no gusaba uwabahaye amafaranga, gushaka bagenzi be yakwinjiza muri iyo gahunda, bakamuhemba mu yo ba bakiriya azanye batanze.

Ibi ngo bikomeza kuba uruhererekane rw’abantu bamburwa amafaranga rutazwi aho ruzagarukira, bikarangira benshi batanze ikirego kuri RIB, ba nyiri ikigo kiregwa kwambura abantu ndetse n’abagiye bashuka abandi, barafatwa bagafungwa.

Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya(fraud cyangwa escroquérie), gishyirwa mu rwego rw’ubushukanyi bwo kwambura umuntu ibye hadakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho.

RIB ivuga ko abishora muri ibi byaha akenshi baba ari abahanga kandi bafite amafaranga baha abantu, ndetse n’Ikigo cyabo kiba cyanditswe muri RDB gifite ibyangombwa, ariko urwo rwego rukaba rudashobora kumenya imikorere yose y’abaza kwandikisha ibigo.

Ingingo ya 174 y’Itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange, ihanisha igifungo cy’imyaka kuva kuri 2-3 umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenga miliyoni 5.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Kuki itegeko ritabasaba gusubiza Frws ba nyirayo kandi baba bafite ibimenyetso? Kubafunga ni byo ariko ntibikemura ikibazo

iganze yanditse ku itariki ya: 4-04-2024  →  Musubize

Mwaramutse neza? Cyakora hari n’ibigo byaba bikora neza ariko hakaba abakozi babyo babyihisha inyuma bagakora ubutekamutwe. Nk’ikigo cyitwa MFS Africa sinakibonyemo ariko nacyo hari abantu bakoranye nacyo Online ariko nabuze amafaranga yabo bakoreye biturutse ku bakozi bacyo.
Murakoze.

KARIMBA Cyprien yanditse ku itariki ya: 4-04-2024  →  Musubize

Mwaramutse neza? Cyakora hari n’ibigo byaba bikora neza ariko hakaba abakozi babyo babyihisha inyuma bagakora ubutekamutwe. Nk’ikigo cyitwa MFS Africa sinakibonyemo ariko nacyo hari abantu bakoranye nacyo Online ariko nabuze amafaranga yabo bakoreye biturutse ku bakozi bacyo.
Murakoze.

KARIMBA Cyprien yanditse ku itariki ya: 4-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka