Imishinga yahize iyindi muri ‘BK Urumuri Initiative’ yahembwe
Imishinga itanu ya ba rwiyemezamirimo b’abari n’abategarugori yahize iyindi muri 25 yahataniraga ibihembo by’icyiciro cya munani cya ‘BK Urumuri Initiative’ yahawe igihembo cy’amafaranga bazishyura badashyizeho inyungu.
Ni nyuma y’urugendo rw’amezi atandatu bari bamaze mu mahugurwa bahuguriwemo ibintu bitandukanye birimo ibijyanye no gucunga imari, kumenya gukora ubucuruzi, yose bahawe na Inkomoko Entrepreneur Development ku bufatanye na BK Foundation, yasize hatoranyijwe imishinga 12 igomba guhatanira ibihembo mu cyiciro cya nyuma.
Ba rwiyemezamirimo uko ari 25 bari bafite imishinga itandukanye yiganjemo ifite aho ihuriye n’ubuhinzi, ibijyanye no gusemurira abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, abafite inzu zikora ibijyanye n’imideri, abakora ibijyanye n’isuku n’isukura bacuruza ubwiherero bwujuje ibisabwa, abakora urusenda, abakora ibijyanye no kuvidura, ubuhinzi bw’inkeri, kubyaza amasaro imitako itandukanye, abakora ifu y’igikoma ikungahaye ku ntungamubiri, abakora ibiryo by’amatungo n’iy’indi.
Muri iyo mishinga yose, itanu yonyine ni yo yashoboye guhiga iyindi, irimo Skai Foods Ltd ikora urusenda yahawe miliyoni 5, Bountiful Farmers Ltd ikora ubutubuzi bw’imbuto yahawe miliyoni 7, N5 Business Group Ltd ikora ifu y’igikoma ikungahaye ku ntungamubiri yahawe miliyoni 5, Eastern Alpha Co. Ltd ikora ubucuruzi bw’ubwiherero bwujuje ibisabwa yahawe miliyoni 4.5, hamwe na Hope Future for Women Development Ltd ikora ibijyanye n’ubuhinzi bw’inkeri n’inyanya yahawe miliyoni 4.5, bose bakazayishyura bitarenze igihe cy’imyaka itatu nta nyungu iriho.
Icyo abahawe ibihembo bahurizaho ni uko amafaranga bahawe agiye kubafasha kwagura ibikorwa byabo, bakazayifashisha mu kugura ibindi bikoresho byiyongera ku byo bari basanganywe, bikazabafasha kongera umusaruro w’ibyo bakora, bityo bakarushaho kwiteza imbere hamwe n’Igihugu muri rusange.
Soleil Vuningoma wo mu Karere ka Gasabo, umuyobozi wa Skai Foods Ltd, avuga ko amaze igihe cy’imyaka itatu atangiye gukora urusenda, akaba yarashimishijwe cyane no kubona ko ibyo akora byahawe agaciro bigahabwa igihembo, ku buryo nta kabuza ko amafaranga yahawe azamufasha kurushaho kwagura ibikorwa bye.
Ati “Ngiye kongera ibikoresho mu byo nari mfite ubundi nongere n’ibyo nakoraga, kuko nari mfite igikoresho cyo gutekesha kimwe, ngiye kongera ikindi ku buryo nzajya nkuba kabiri ibyo nakoraga ku munsi, kubera ko ubusanzwe nakoraga ibiro 250 ku buryo ninongera indi mashini nzajya nkora ibiro 500 ku munsi, nsanzwe nkoresha abakozi 21 ariko ninongera imashini nzongeraho abandi bagera kuri 14.”
Alphonsine Uwamariya wo mu Karere ka Kayonza ni umuyobozi wa Eastern Alpha Co. Ltd. Avuga ko yanejejwe n’igihembo yahawe kandi kigiye kumufasha kwagura ibikorwa bye kugira ngo bigirire akamaro Abanyarwanda.
Ati “Tugiye kuzirangura zibe nyinshi, kugira ngo abakiriya bareke kuzibura, nuzaza azishaka azazihasange, tuzava ku kigero cy’izo twaranguraga twongereho izindi dushingiye kuri iki gihembo twahawe, kuko twacuruzaga iziri hagati ya 200-300 mu gihe cy’ukwezi, nari mfite intego y’uko mu 2025 tuzaba tubasha gucuruza izigera 5000 ku mwaka, ndahamya neza ko iki gihembo kizabinshoboza.”
Aba na bagenzi babo bavuga ko amahugurwa bahawe mu gihe cy’amezi atandatu ari ingirakamaro, kubera ko mbere yo kuyahabwa batari bazi ko bagomba gukora ubukangurambaga bwimbitse bamenyekanisha ibikorwa byabo, imicungire y’ifaranga, bigatuma bakora ubucuruzi bwabo mu kajagari.
Umuyobozi Mukuru wa Inkomoko mu Rwanda Emmanuel Mugabo, avuga ko muri ba rwiyemezamirimo bakunda guhugura basanga bafite imbogamizi zijyanye n’imicungire y’imari yabo.
Ati “Ni ukuvuga ngo umuntu aba ari mu bucuruzi ariko agomba kumenya amafaranga yinjiye, uburyo yakoreshejwe, ese yabonye inyungu, usanga ari ubumenyi akenshi bamwe baba badafite, tukabafasha kugira ngo babashe kubimenya, ariko ikirenze icyo ngicyo, tubigisha no kumenya uko bashaka amasoko, usanga ariho hantu habiri dukunda kwibanda cyane.”
Ubuyobozi bwa BK Foundation, buvuga ko uyu mwaka bibanze cyane ku bari n’abategarugori bafite ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi bitarengeje igishoro cy’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 100.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire, avuga ko impamvu uyu mwaka bahisemo kwibanda gusa ku bari n’abategarugori, ari ukugira ngo babafashe kurushaho kwiteza imbere, kuko basa nkaho basigaye inyuma.
Ati “Ni ngombwa muri Afurika no mu gihugu, guhora uteza imbere umwari n’umutegarugori, kugira ngo agire icyo yifasha, kandi buriya iyo umufashije uba uzi neza ko uteje imbere umuryango wose.”
Ubuyobozi bwa BK Foundation buvuga ko harimo gutekerezwa uko mu cyiciro kizakurikiraho umwaka utaha hazongerwa umubare wa barwiyemezamirimo hamwe n’amafaranga batsindira hagamijwe kurushaho gufasha urubyiruko kwiteza imbere.
‘BK Urumuri Initiative’ iri mu mishinga iterwa inkunga na BK Foundation, ikaba ari gahunda imaze gutangwamo inguzanyo ingana na miliyoni zirenga 234.5 z’amafaranga y’u Rwanda yahawe ba rwiyemezamirimo barenga 55 barimo 31 b’igitsina gore.
Ohereza igitekerezo
|