Ikinyuranyo cy’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga cyagabanutseho 1,9% muri 2025

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Yussuf Murangwa, yavuze ko icyuho cy’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga cyagabanutseho 1, 9 % mu mwaka wa 2025 biva kuri Miliyari 2,4 z’Amadorali ya Amerika 2024 bigera kuri Miliyari 2,3$ z’Amadorali ya Amerika mu mwaka wa 2025.

Minisitiri Murangwa yabitangaje tariki 11 Gicurasi 2026 mu nama ihuriweho n’imitwe yombi y’abagize Inteko Ishinga Amategeko abagezaho imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2026/2027 hamwe n’ingamba zo mu gihe giciriritse 2026/2027-2028/2029.

Minisitiri Murangwa yasobanuye ko iri gabanuka ry’icyuho cy’ibyoherezwa mu mahanga byatewe ahanini n’igabanuka ry’ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga ku gipimo cya 14,9 % mu mwaka wa 2025 ugereranyije na 15% byari byiyongereyeho mu mwaka wa 2024.

Ati “Inyungu ikomoka kuri serivisi yiyongereye igera kuri Miliyoni 84.1$ y’America mu mwaka wa 2025 ivuye kuri Miliyoni 78,4$ y’America yariho mu mwaka wa 2024 bitewe no kwiyongera serivisi u Rwanda rutangaha hanze ugereranyize n’izo u Rwanda ruhasaba yo”.

Minisitiri Murangwa yabwiye abagize inteko ko umwenda w’igihugu ibipimo u Rwanda rugenderaho biri mu rugero bitewe nuko mu Ukuboza 2025 umwenda w’igihugu ungana na 80,9% by’umwenda w’igihugu yari imyenda ihendutse itangwa na Banki ndetse n’ibigega by’imari ku nyungu yo hasi n’igihe kirekire cy’ kwishyura.

Minisitiri Murangwa yagaragaje ko nubwo mu mwaka wa 2025 ubukungu bw’Isi bwazamutse ku gipimo cya 3,4% biteganyijwe ko muri uyu mwaka wa 2026 buzazamuka ku kigero cya 3,1% naho muri 2027 bukazamuka ku kigero cya 3.2%.

Ati“Uko kugabanuka kw’izamuka ry’ubukungu bw’Isi biraturuka ku ngaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati ndetse n’izamuka ry’ibikomoka kuri Peteroli”.

Minisitiri Murangwa yavuze ko ku bukungu bw’u Rwanda umusaruro mbumbe wazamutseho ku gipimo cya 9,4% mu mwaka wa 2025 iri zamuka ryatewe ahanini n’umusaruro mwiza wabonetse mu nzego zitandukanye zirimo urwego rwa serivisi rwari kuri 52%, urw’inganda rwagize 22%, naho urwego rw’ubuhinzi rugira 20%.

Umusaruro w’ubuhinzi wazamutse ku gipimo cya 7% bitewe ahanini n’umusaruro w’ibihingwa byoherezwa mu mahanga wazamutse ku gipimo cya 32%, inganda wazamutse 11% bitewe ahanini n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na cariyeri Bwazamutse ku gipimo cya 17%.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka