Ikigo cy’Imari Umutanguha Finance Company Plc kigiye kubarura abanyamigabane
Ikigo cy’Imari Umutanguha Finance Company Plc kigiye kubarura abanyamigabane bacyo barenga ibihumbi 13, kugira ngo cyubahirize amategeko n’amabwiriza ya Banki Nkuru y’Igihugu, kandi kigire imyirondoro n’amakuru yuzuye kandi aha uburenganzira busesuye abanyamigabane bose.
Mu kwaguka mu myaka itandukanye, abanyamigabane ba Umutanguha Finance Company Plc bo mu myaka itandukanye, bakoreshaga ibyangombwa byagiye bihinduka bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga mu gihugu.
Muri ibyo byangombwa twavuga nk’imiterere y’indangamuntu.
Harimo n’abagiye bagabanya gukoresha Konti zabo, kugera n’aho zishobora gusinzira.
Izi ni zimwe mu mpamvu z’ingenzi, abanyamigabane, uko babarirwa mu mashami 17 bazabarurwa kugira ngo buzuze ibisabwa.
Umuyobozi Mukuru wa Umutanguha Finance Company Plc (UFC Plc), Muhawenimana Noël, avuga ku mpamvu y’iri barura, agira ati " Iyi gahunda ijyanye no kubahiriza ibyo twasabwe na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) n’itegeko rigenga ibigo by’imari mu gihugu. Ikigamijwe ni ukubarura abanyamigabane bacu ngo tugire imyirondoro yabo, bityo bagire uburenganzira busesuye mu migabane bafite muri UFC Plc.”
Iri barura rizafasha Umutanguha Finance Company Plc kumenya abanyamigabane, bakabona inyungu, abashaka kugurisha bakabona ubwo burenganzira, n’abashaka kugura bakabyemererwa, ndetse n’abafite amakonti asinziriye bakayakangura bagakomeza kwiteza imbere mu kigo cy’imari cyabo.
Aha, abayobozi ba Umutanguha Finance Company Plc basobanuye ko iri gura n’igurisha rireba abanyamigabane hagati yabo gusa.
Ibarura rizatangira mu mpera z’uku kwezi, rikaba rizakorwa n’Ikig kizobereye mu mabarura, yaba aya rusange, cyangwa ay’ubukungu n’imari kitwa Centre for Economic and Social Studies (CESS Ltd).
Umuyobozi w’iki kigo MUTIJIMA (Nkaka) Prosper avuga ko abanyamigabane bazabasanga mu ma zone n’amashami babarizwamo, kandi bakaba bazagenda bamenyeshwa amatariki y’ibarura.
Ni ibarura rizakoresha ikoranabuhanga rigezweho, atari ukwandikisha amakaramu ku mpapuro, ahubwo uburyo bukoresha tablets kugira ngo amakuru abikwe neza, kandi kuyatunganya bizorohe, ndetse bibe byizewe.
Avuga ko iki kigo gifite ubushobozi n’ubunararibonye muri uyu murimo, kikagira ndetse n’ibyangombwa bisabwa abemerewe kwakira amakuru no kuyabungabunga, (data protection certificate).
Amwe mu makuru bazakusanya, harimo kumenya niba umunyamigabane ari nyir’ubwite.
Niba ari umuzungura, bazareba niba afite ibyangombwa bimwemerera kuzungura n’ibindi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|