Gisagara: Hagiye kubakwa uruganda rutunganya Avoka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko muri ako Karere hagaragara ubwiyongere bw’ibiti birimo n’iby’imbuto cyane cyane Avoka, ku buryo hari gahunda yo kuhubaka uruganda ruzitunganya.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, yabigarutseho ashima uruhare rw’Umushinga Green Amayaga muri ako Karere kuko mu myaka itandatu umaze uhakorera, wagize uruhare rukomeye mu kubungabunga ibidukikije, kongera amashyamba n’ibiti bivangwa n’imyaka.

Yagize ati “Inganda za Avoka mu Rwanda zatumenyesheje ko turi aba mbere mu Gihugu bafite Avoka nyinshi (30% y’izijyanwa mu nganda ziva muri Gisagara) bakaba bagiye kuzana uruganda rwa Avoka mu Karere ka Gisagara. Bivuze ngo Green Amayaga yagize uruhare runini mu kuzana ibiti by’imbuto, byongera umusaruro, abaturage babona amafaranga. Mbere zitaraba nyinshi, ntabwo twari dufite inganda, avoka twazishoraga ku masoko ya hano dutuye, ariko ubu kuba twarabonye andi masoko yagutse, ndetse n’inganda, bizaduteza imbere.”

Birindwa Jean Paul, umuhinzi wa Avoka wo mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, avuga ko yatangiye guhinga Avoka tariki 08/ 12/2022 abifashijwemo n’umushinga wa Green Amayaga. Na we ashima ubwo buhinzi kuko bwongereye agaciro imirima yabo. Yagize ati “Ari jyewe ndetse n’abahinzi dufatanya, imirima yacu yagize agaciro kubera izo mbuto zirimo, kuko ubutaka butarimo igikorwa nta gaciro buba bufite. Ikindi ni uko twabungabunze ubutaka, twahuraga n’ikibazo cy’isuri, none aho ibiti bigereyemo, isuri yaragabanutse ku butaka bwagiye buterwa. Icya gatatu, twatangiye kubona umusaruro, twatangiye gusoroma, kandi n’imbuto zirahari abazikeneye baza kuzireba.”

Igice cy’Amayaga cyagiye cyibasirwa n’ingorane zikomeye ziterwa n’iyangirika ry’ibidukikije, isuri, amapfa, iyangirika ry’amashyamba, ndetse n’iyangirika ry’ubutaka. Izi ngorane zagize ingaruka ku mibereho y’abaturage, ku musaruro w’ubuhinzi ndetse no ku rusobe rw’ibinyabuzima. Nubwo bimezwe bityo ariko, ubufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA), abaturage n’inzego z’ubuyobozi bw’Uturere uyu mushinga wakoreyemo bwazanye impinduka binyuze mu mushinga Green Amayaga.

Muri rusange, mu cyiciro cya mbere cy’umushinga Green Amayaga cy’imyaka itandatu ishize, mu Karere ka Gisagara, ibikorwa by’umushinga byageze ku bantu babarirwa mu bihumbi 100, muri bo 60% ni abagore n’urubyiruko. Abaturage babonamo akazi bagakuramo amafaranga, bashima ubuyobozi bw’u Rwanda n’abafatanyabikorwa badahwema kubatekerezaho no kubazanira imishinga y’iterambere.

Mu byo icyiciro cya mbere kibasigiye muri ako Karere, harimo kuba umushinga warahanze imirimo igera ku bihumbi bitanu ifitanye isano no kubungabunga ibidukikije. Hatewe Hegitari 458 zirimo izateweho amashyamba n’ibiti ku mihanda, imigano kuri Hegitari ibihumbi bibiri mu rwego rwo kurinda inkengero z’imigezi, Hegitari 4,250 zateweho ibiri bivangwa n’imyaka. Ibiti by’imbuto birenga 53,895 birimo avoka, imyembe, amacunga na macadamia byaratanzwe kandi biraterwa.

Ibiti by’imbuto byatanzwe no mu by’amashuri, bahabwa na Gaz yo gutekesha, bigabanya inkwi byakoreshaga, bigabanya n’ibikorwa byo kwangiza amashyamba.

Imiryango itishoboye 113 yahawe inka, ubu inka zikaba zimaze korozwa imiryango 217 binyuze mu korozanya. Uyu mushinga washyigikiye imishinga mito y’iterambere y’abaturage nk’iyo guhinga imyumbati, imboga n’ibisheke.

Gukora amaterasi, gutera ibiti bituma ubutaka bubasha kwera, gutanga amatungo abaturage mu kubafasha kubona ifumbire n’ibyunganira imibereho yabo.

Icyiciro cya mbere kirangiye cy’imyaka itandatu cy’Umushinga Green Amayaga cyakoreye mu mirenge 20 yo mu Turere twa Gisagara, Kamonyi, Ruhango na Nyanza, hakoreshwa Miliyoni zirindwi z’Amadolari yatanzwe n’abafaranyabikorwa, hiyongeraho imiganda y’abaturage.

Icyiciro cya kabiri cy’uwo mushinga na cyo cy’imyaka itandatu kizakoresha Miliyoni 20 z’Amadolari muri twa turere tune, kongeraho utundi tubiri twa Muhanga na Huye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka