BK yahembwe nk’umufatanyabikorwa w’indashyikirwa w’imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi

Banki ya Kigali (BK) yahembwe nk’umwe mu bafatanyabikorwa beza b’imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi (Agrishow) ryari rimaze iminsi 10 ribera mu Karere ka Gasabo ku nshuro yaryo ya 17.

BK yahembwe nk'umufatanyabikorwa w'indashyikirwa
BK yahembwe nk’umufatanyabikorwa w’indashyikirwa

Ubuyobozi bwa BK bwashyikirijwe igihembo nk’umwe mu bafatanyabikorwa babaye indashyikirwa, ku wa Gatanu tariki 09 Kanama 2024, ubwo iryo murikabikorwa ryaberaga ku Mulindi ryasozwaga ku mugaragaro.

BK yateye inkunga Agrishow muri uyu mwaka kugira ngo imitegurire n’imigendekere yayo igenda neza, binarusheho gufasha abahinzi n’aborozi kubona aho bashobora kongerera ubumenyi no kugura ibikoresho nkenerwa mu byo bakora, bakanahura n’abatekinisiye batandukanye muri urwo rwego.

Nyuma yo gushyikirizwa igihembo, Umuyobozi muri BK ushinzwe ibijyanye n’ubucuruzi mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, Theophile Akwiyimana, yavuze ko bishimira ko inkunga batanze yatumye bagera ku ntego y’icyo bari bagamije, kubera ko imurikabikorwa ryitabiriwe ku rwego rushimishije hakanabonekamo abantu batandukanye biganjemo abamuritse ibijyanye n’ikoranabuhanga mu buhinzi.

Ibihembo BK yahawe muri Agrishow ya 17
Ibihembo BK yahawe muri Agrishow ya 17

Ati “Natwe nka BK twagiye tubonamo amahirwe atandukanye y’uko dushobora gukorana n’abahinzi ndetse n’abandi batandukanye bari mu buhinzi, ku buryo tubafasha kuzamura umusaruro wabo ndetse no guhaza Igihugu.”

Arongera ati “Muri iyi minsi 10 hari umwihariko twagize wo kwerekana ku mugaragaro ibyo dufitiye amakoperative ari mu buhinzi yaba ay’ibigori, umuceri, amata, abatubuzi b’imbuto, tunabafitiye amafaranga tubaha cyane cyane iyo bagiye guhinga, tukaba dushobora kubaha kugera kuri miliyoni 50 Frw.”

Ni gahunda BK ivuga ko yagezeho ifatanyije n’umufatanyabikorwa wayo USAID Hinga Wunguke mu kugenda bagura amasoko bafitanye cyane ku bajyana umusaruro hanze, no kuri USAID Hanga Akazi bafatanya mu kubakira ubushobozi abari mu rwego rw’ubuhinzi n’abandi batandukanye kugira ngo bashobore kwihangira akazi biturutse mu buhinzi.

Banki ya Kigali isanzwe ifite izindi serivisi zigenewe abahinzi zirimo inguzanyo igera kuri miliyoni 15 Frw idafite ingwate ihabwa abagore, banatanga amafaranga yo gukoresha mu ikawa igihe hagiye gutangira sezo (season) y’ikawa, ndetse ikanatanga amafaranga yo kugura ibikoresho bitandukanye birimo imodoka n’imashini byose byifashishwa mu mirimo y’ubuhinzi, zose zikaba zarasobanuriwe abitabiriye iryo murikabikorwa.

Banki ya Kigali yari iri mu imurikabikorwa ry'ubuhinzi n'ubworozi
Banki ya Kigali yari iri mu imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi

Umunyamabanga wa Kompanyi y’urubyiruko rwishyize hamwe ikora ibijyanye n’ubushakashatsi n’iyamamazabuhinzi bugamije isoko, Violette Niyigena, iyo kompanyi ikaba umwe mu bakiriya ba BK, avuga ko gukorana na Banki ya Kigali bibafasha kwiteza imbere.

Ati “Kuko BK ari yo dukorana na yo cyane, twagiye tugira amahirwe yo guhura n’ibindi bigo by’imari bitandukanye, ariko nkurikije amakuru mfite muri Banki ya Kigali, iyo urebye nk’inyungu ku nguzanyo usanga igerageje kuba hasi.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ildephonse Musafiri, avuga ko Minisiteri ahagarariye yageneye abahinzi n’aborozi ubwishingizi aho ibunganira 40% by’ikiguzi cyabwo kugira ngo bagire umutekano w’ibihingwa n’amatungo byabo.

Ati “Ikijyanye n’ibibazo by’inguzanyo hari icyo turimo gukora, Minisiteri na Leta y’u Rwanda birakora ku buryo inguzanyo yajya mu buhinzi n’ubworozi igabanuka, inguzanyo ikiyongera ariko urwunguko rukagabanuka. Ubu turabasha kubona nibura inguzanyo y’ubuhinzi n’ubworozi ku 10% na 9% mu mabanki dukorana, kandi twizeye ko bizakomeza, ubwo buvugizi twarabutangiye kandi tuzabukomeza.

Minisitiri Dr. Musafiri avuga ko bazakomeza gukorana n'ibigo by'imari kugira ngo barusheho korohereza abahinzi n'aborozi
Minisitiri Dr. Musafiri avuga ko bazakomeza gukorana n’ibigo by’imari kugira ngo barusheho korohereza abahinzi n’aborozi

Banki ya Kigali ni ikigo cy’imari kiri ku isonga mu bigo by’imari byorohereza abahinzi, kuko batanga amafaranga muri urwo rwego, akishyurwa hashyizweho inyungu y’amafaranga 8%, inyungu ikaba yaragabanutse cyane ugereranyije n’uko byari bimeze mbere aho byari kuri 18%.

Mu minsi 10 iri murikabikorwa rimaze, Banki ya Kigali yashoboye gufungurira konte abakiriya bashya barenga 100, kuri ubu ikaba ikorana n’abahinzi n’aborozi barenga ibihumbi 100 barimo abibumbiye mu makoperative, abakora ku giti cyabo, inganda zikora ubuhinzi n’ubworozi, abacuruza inyongeramusaruro n’abandi bacuruza ibikomoka cyangwa ibyifashishwa mu buhinzi n’ubworozi bari mu bice bitandukanye by’Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka