BK Group Plc yabonye inyungu ya Miliyari 110,1 Frw mu 2025
Ikigo cy’imari cya BK Group Plc, cyatangaje ko cyabonye inyungu ya Miliyari 110 na Miliyoni 100 Frw mu 2025, avuye kuri miliyari 91 Frw yari yungutse mu mwaka wari wabanje. Ikaba yarabonye inyongera ingana ya 22.9%.
Byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc Dr Uzziel Ndagijimana mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru tariki 2 Mata 2026.
Dr Ndagijimana avuga ko uru rwunguko rwatumye batangirana imbaraga ndetse biba n’impurirane yo kwizihiza imyaka 60 Banki ya Kigali imaze iha serivisi Abanyarwanda.
Ati “ Umusaruro rero wabaye mwiza kuko inyungu yageze kuri Miliyali 110 na miliyoni 100 frw, bikaba bigaragaza ko hiyongereyeho 20,9% ugeranyije n’umwaka wa 2024”.
Dr Ndagijimana avuga ko umutungo mbumbe wiyongereyeho 15,8%, uva kuri miliyali ibihumbi 521 ugera kuri Miliyali ibihumbi 2919.
Inguzanyo zihabwa abakiriya ziyongereye ku gipimo cya 16 ,1% kuva kuri Miliyari 1454 bigera kuri Miliyari 1688, naho amafaranga Abakiriya babitsa yiyongereyeho ku gipimo cya 14,8%.
Ati“Ibi rero tubikesha akazi keza kakozwe na Banki ndetse n’ibindi bigo bigize BK Group Plc, ariko kandi tukanabikesha nuko ubukungu bw’igihugu bwagenze neza mu mwaka wa 2025, nkuko bigaragazwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kigaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku gipimo cya 9,4% muri 2025”.
Habaye n’umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye ku banyamakuru aho umwe mu bitabiriye ibi biganiro witwa Beatha Umutoni ukorera muri B&B FM wabajije ikibazo gikunze kuvugwa ko abakiriya ba Banki ya Kigali iyo bamaze igihe batabitsa kuri konti zabo bisanga hari amafaranga bishyuzwa ndetse na ducye bari bafiteho bagasanga Banki yaratwiyishyuye.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali (BK) Dr. Diane Karusisi, avuga ko abagana iyi Banki badakwiriye kugira impungenge kuko ubu kubikira bakiriya bayo nta kiguzi na kimwe bisaba.
Ati “ Namwe banyamakuru turabatumye mubabwire ko n’amafaranga 1000frw umukiriya yishyura kubera kumucungira Konti yavanyweho, kubitsa muri Banki ya Kigali ari Ubuntu”.
Dr Diane Karusisi yagaragaje ko Banki ya Kigali Plc (BK) yasoje umwaka wa 2025 ku rwego rushimishije, kuko yinjije inyungu ingana na miliyari 110.349frw izamuka ku kigero cya 22.9% ugereranyije n’umwaka wa 2024.
Dr Karusisi avuga ko mu mwaka wa 2025, inguzanyo zatanzwe na Banki ya Kigali (BK) ziyongereyeho miliyari 236.6 Frw, bigizwemo uruhare n’uburyo bwiza mu kugenzura no gukoresha amafaranga no kuyacunga, n’umutungo urazamuka ndetse n’umubare w’abakiriya wiyongereyeho 6.6%.
Ati “ Amafaranga abakiliya babitsa muri banki nayo yariyongereye bigaragaza ko icyizere cyiyongereye kubagana Banki ndetse na Gahunda ya “Nanjye ni BK”, igaragaza ko Banki ya Kigali ari banki Abanyarwanda biyumvamo nk’iyabo”.
Dr Karusisi avuga ko inguzanyo zose zageze kuri miliyari 1,759 Frw, Banki ya Kigali ikomeza kuba umufatanyabikorwa ukomeye mu gutera inkunga inzego z’ingenzi zituma u Rwanda rutera imbere.
Umuyobozi wa Banki ya Kigali akomeza avuga ko mu 2025, ibikorwa by’iyi Banki byagize uruhare rugaragara mu mibereho y’Abanyarwanda mu nzego zitandukanye aho ba Rwiyemezamirimo n’ibigo bito n’ibiciriritse byabonye inguzanyo zingana na miliyari 285.1 Frw bingana n’izamuka rya 37.5%, ryabafashije kwagura ibikorwa, gukomeza akazi kabo no kugera ku masoko mashya.
Dr Karusisi akomeza avuga ko inkunga mu buhinzi yazamutse igera kuri miliyari 93.4 Frw ifasha abahinzi, amakoperative n’abatunganya umusaruro kongera umusaruro no kubungabunga ibikomoka ku buhinzi.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko umusaruro wavuye mu mwaka wa 2025 atari imibare gusa, ahubwo bigaragaza ko ubuzima bwahindutse ku bantu n’imiryango yabo yarushijeho gukomera babikesha gukorana na Banki ya Kigali.
Banki ya Kigali ikorana n’ibyiciro bitandukanye
Dr Karusisi avuga ko abahinzi babona ibikoresho bibafasha kongera umusaruro, no gufasha ba rwiyemezamirimo kwagura inzozi zabo ndetse bigafasha n’imiryango kugera ku ntego zawo.
Hari na gahunda ya BKreative igenewe abakora ibikorwa by’ubuhanzi n’ubugeni, itanga inguzanyo zigera kuri miliyari 1 Frw zishingiwe cyangwa miliyoni 100 Frw zidafite ingwate, ndetse n’izindi serivisi z’imari zibafasha kwagura ibikorwa byabo.
Ati “Ibi byose bigamije korohereza abakiliya, kubegereza serivisi no gushyigikira iterambere ririmo bose”.
Hari kandi na gahunda ya BK Foundation yakomeje guteza imbere uburezi, ubushobozi bw’abantu n’iterambere ry’imiryango hirya no hino mu gihugu.
Mu 2025 BK Foundation yafashije abanyeshuri 420 biga amasomo ajyanye na siyansi n’ikoranabuhanga na 200 biga imyuga.
Abanyeshuri 510 biga ubuvuzi bahawe amahirwe yo kwiga amasomo yihariye, hubatswe ibigo 2 byita ku bana bato (ECD), bifasha abana 200 harimo n’abafite ubumuga.
Mu rwego rwo guteza imbere ubukungu ibigo 20 byahawe miliyoni 425.5 Frw z’inguzanyo zitagira inyungu binyuze muri gahunda ya Urumuri. Abanyeshuri 2,500 bahuguwe ku micungire y’imari, Amakoperative 18 y’abafite ubumuga yatewe inkunga mu kwagura ibikorwa.
BK Group PLC ni ikigo kinini cy’imari mu Rwanda cyashyizweho gifite inshingano zo kwagura serivisi z’imari.
Iki kigo kigizwe n’ibigo bitanu bikora mu nzego zitandukanye birimo Banki ya Kigali PLC, BK General Insurance itanga serivisi z’ubwishingizi butari ubw’ubuzima (non-life insurance) nko kwishingira ibinyabiziga n’inkongi.
BK Capital ifasha abantu n’ibigo mu bijyanye n’ishoramari no kugira abantu , inama mu by’imari, no gucunga imitungo.
BK TecHouse ishami ryibanda ku guhanga udushya mu bumenyi n’ikoranabuhanga ndetse na BK Foundation.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|