Banki ya Kigali yagaragarije abo muri Diaspora ubufatanye mu ishoramari binyuze muri gahunda ya ‘Shora I Rwanda’

Banki ya Kigali (BK), ubwo yitabiraga umwiherero w’Abanyarwanda bo muri Diaspora wabereye muri Denmark mu Mujyi wa Copenhagen, ku matariki 5-6 Ukwakira 2024, yagaragaje ko ari umwanya ukomeye wo guhurira hamwe bakaganira ku bintu bitandukanye birebana n’u Rwanda nk’Igihugu bakomokamo.

Banki ya Kigali yijeje abo muri Diaspora ubufatanye mu gushora imari mu gihugu
Banki ya Kigali yijeje abo muri Diaspora ubufatanye mu gushora imari mu gihugu

Muri uwo mwiherero, Banki ya Kigali, yaboneyeho umwanya wo kwizeza ubufatanye bwayo n’Abanyarwanda batuye mu Burayi ndetse no kubabera ikiraro kibahuza na serivisi za banki mu Rwanda, ishoramari ndetse n’andi mahirwe yo mu rwego rw’ubukungu ari mu Rwanda binyuze muri gahunda yayo ya ‘Shora I Rwanda’.

Abanyarwanda batuye mu mahanga (Diaspora), basanzwe bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda, bitajyanye gusa no kuba boherereza amafaranga cyangwa se izindi mpano imiryango yabo n’inshuti, ahubwo binyuze mu bitekerezo batanga bijyanye n’udushya, ubumenyi ndetse n’ibikorwa by’ishoramari bagiramo uruhare mu Rwanda.

Desire Rumanyika, umuyobozi mukuru ushinzwe ikoranabuhanga n'abakiliya bakora ku giti cyabo muri BK
Desire Rumanyika, umuyobozi mukuru ushinzwe ikoranabuhanga n’abakiliya bakora ku giti cyabo muri BK

Uyu mwiherero Banki ya Kigali igaragaza ko ari urubuga rwihariye kuri aba banyarwanda batuye mu mahanga baguhurira hamwe, kungurana ibitekerezo no kuganira ku bibera iwabo, ndetse no kurushaho kurebera hamwe uburyo bashobora gukomeza gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda.

Kuba Banki ya Kigali yaritabiriye icyo gikorwa, ni kimwe mu bishimangira ubwitange bwayo mu guha imbaraga abo muri diaspora mu gushakira ibisubizo uburyo amafaranga yabo bayakoresha mu gushora imari mu Rwanda byoroshye, kubizeza umutekano ndetse no kubagaragariza akamaro n’inyungu bizagirira.

Nathalie Dusine, Umuyobozi Ushinzwe abakiriya bo muri Diaspora Nyarwanda muri BK
Nathalie Dusine, Umuyobozi Ushinzwe abakiriya bo muri Diaspora Nyarwanda muri BK

Banki ya Kigali yagaragarije serivisi zayo zitandukanye zashyizweho by’umwihariko hagamijwe gufasha Abanyarwanda bari muri Diaspora. Muri zo harimo ingwate z’inguzanyo ku bantu bashaka gutunga inzu zabo cyangwa se kuvugurura, guhabwa inguzanyo ku nyungu ntoya ya 12% ku mwaka, za konti zo kuzigama zungukira umukiliya. Ku babyifuza kandi BK yabashyiriyemo uburyo bwo gushora imari mu migabane muri BK.

Gufungura konti ya banki muri BK ku Munyarwanda uri muri Diaspora (BK diaspora account) ngo ni ibintu byoroshye kandi birakunda ku bakoresha amafaranga atandukanye harimo Amafaranga y’u Rwanda (RWF), Amadolari ya Amerika (USD), Amapawundi yo mu Bwongereza (GBP), Amayero (EUR), Amadolari ya Canada (CAD), kandi nta mafaranga yo gucunga konti asabwa, nta mafaranga makeya abujijwe kuba yashyirwa kuri konti (no minimum balance) ndetse no guhererekanya amafaranga ni ubuntu.

BK yagaragaje impamvu yifuza gukorana n'abo muri Diaspora
BK yagaragaje impamvu yifuza gukorana n’abo muri Diaspora

Gusa, izo nzira zose zo gukoresha serivisi za Banki ya Kigali, zoroha cyane binyuze mu ikoranabuhanga rya BK ‘BK’s digital channels’ kugira ngo bifashe Abanyarwanda baba mu muhanga kugerwaho n’ibyiza by’izo serivisi aho baba bari hose ku Isi.

Gufungura konti muri BK bisaba ibyangombwa bikeya kandi bishobora no gutangwa hifashishijwe ‘application’ yo muri telefoni ‘BK’s mobile app’, bikaba byakorohereza abashaka gutangira kuzigama no gushora imari mu Rwanda bari mu mahanga.

BK yitabiriye umwiherero w'Abanyarwanda baba muri Diaspora wabereye i Copenhagen muri Denmark
BK yitabiriye umwiherero w’Abanyarwanda baba muri Diaspora wabereye i Copenhagen muri Denmark

Muri rusange, uwo mwiherero wa Banki ya Kigali ndetse n’Abanyarwanda bo mu mahanga ’Diaspora’, uba ari ingenzi kuko ngo utuma babona uruhare bagira mu iterambere ry’u Rwanda, kandi na Banki ya Kigali yiyemeje kubafasha muri buri ntambwe batera, yaba binyuze mu bijyanye n’ingwate ku nguzanyo, ibijyanye n’ishoramari, ikoranabuhanga muri serivisi za banki (digital banking services), muri ibyo byose BK kandi ibizeza gukomeza kuba umufatanyabikorwa wizewe mu gushyiraho ahazaza heza h’ubukungu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka