Amakuru yimbitse y’uruganda rwabuze abakozi 200 mu Rwanda rukajya kubashaka hanze

Mu ntangiriro z’icyumweru gishize, Kigali Today yanditse inkuru y’uruganda rwabuze abakozi rwari rukeneye mu Rwanda, maze biba ngombwa ko rujya kubashaka hanze.

Gutangiza imirimo yo kubaka uruganda A1 Iron & Steel
Gutangiza imirimo yo kubaka uruganda A1 Iron & Steel

Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko gahunda ya Leta y’imyaka icumi y’urwego rw’inganda, yavuze ko urwo ruganda rwagiye gushaka abakozi magana abiri bafite ubumenyi bakeneye, ariko bakaba barababuze ku isoko ry’u Rwanda

Mu gihugu ubushomeri mu rubyiruko buhagaze kuri 14%, iyi ni inkuru yateje impaka nyinshi, abantu bavuga ko bidashoboka ko umushoramari yabatwara iyo mirimo yose.

Igitekerezo bari bafite cyagiraga kiti n’aho ibyo uruganda rusaba mu Rwanda baba batabizi, babyigishwa bakabikora ariko ntihagire umuntu uva ahandi ngo abatwarire imirimo.

Ubuyobozi bw’uruganda nabwo ntibuhakana ko iyo nzira yo kwigisha abakora iyo mirimo yaba nziza, ariko bavuga ko ibintu byose bigira intangiriro.

Ubundi se urwo ruganda ni uruhe, rukora iki?

Uru ruganda ni A1 Iron & Steel, rukaba ruherereye mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru. Ni uruganda rukora ibyuma bikoresha mu bwubatsi, ruhereye ku mabuye y’agaciro rwicukuriye ubwarwo, mu Rwanda.

Birashoboka ko mu Rwanda hari uruganda rumwe, cyangwa se ebyiri zikora ibyuma byo kubaka, cyane cyane za fer a beton, ariko bakabikora mu byuma byashaje by’imodoka, ibikoresho byo mu rugo n’ibindi bintu bitandukanye bongera bagashongesha, bikavamo igikoresho gishya bifuza(recycling).

Uru ruganda rwo rufite umwihariko wo gukora icyuma kuva kuri zero, ku mabuye y’agaciro kugera ku byuma byubakishwa.

Mu kiganiro kihariye, Umuyobozi ushinzwe imari muri uru ruganda Rajendra Bharadia yabwiye Kigali Today ko mu by’ukuri uru ruganda kugira ngo rutangire mu buryo buto bushoboka, rukeneye abakozi 700.

Aho ngo ni ho bazashobora gutanga byibuze toni 400-500 z’ibyuma ku munsi. Icyakora, aba bose si ko u Rwanda rubafite mu bushobozi uruganda rubakeneyeho.

Rajendra avuga ko n’ubwo abakozi benshi muri aba magana arindwi ari Abanyarwanda, byabaye ngombwa gushakamo n’abafite uburambe n’ubunararibonye mu bumenyi bumwe na bumwe bwihariye butari bwashyikirwa n’abari ku isoko ry’umurimo ry’u Rwanda.

Aba rero, ngo bagiye kubashaka mu bihugu bisanzwe bizwiho inganda zikomeye zikora ibyuma, byamenyereye gutoza abakozi bakora muri izo nganda.

Yagize ati “ Mbere yacu, u Rwanda ntirwigeze rugira uruganda rukora ibyuma ruhereye ku mabuye y’agaciro. Mu by’ukuri hari ubumenyi buhanitse bukenerwa muri izi nganda butari bwagera ku isoko ry’u Rwanda.”

Icyakora, yavuze ko aba bahanga mu by’izi nganda, benshi bavuye mu Buhinde. Ngo bazajya bakorana n’Abanyarwanda, kugira ngo ubwo bumenyi na bo bazabugire.

Yongeyeho ati “Ikigamijwe si ugutwara Abanyarwanda imirimo, ahubwo ni ugutangira inzira yo kubaka uburambe buzatuma uru ruganda rushinga imizi mu minsi iri imbere. Intego yacu ni uko abafite ubumenyi buhambaye b’Abanyarwanda ari bo bazaba bayoboye imirimo y’ingenzi y’uru ruganda mu minsi iri imbere, bitewe no kwigira ku murimo.”

Bharadia avuga ko mu bwoko bw’inganda nk’izi guhanahana ubumenyi ku bakozi bakorana mu ruganda, bishobora gufata hagati y’amezi atandatu n’umwaka.

Agira ati “Hano habamo ubwenge buhambaye. Abanyarwanda nibamara kubishyikira neza, bazaba bafite amahirwe y’imirimo myiza cyane, atari hano gusa, ahubwo no mu zindi nganda zateye imbere muri uru rwego.

Turiteguye kwiga - Sendika y’Abakozi

Sendika y’Abakozi y’Abari mu Bucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro yitwa REWU mu magambo ahinnye y’Icyongereza, ni bamwe mu bumvise amakuru y’iyi mirimo bakibaza ukuntu ibyo bishoboka, ko umushoramari yabura abakozi mu Rwanda, kandi babatoza.

Nabo bari bafite igitekerezo ko n’iyo abakozi baba badafite ubumenyi bukenewe neza n’uruganda, bakwigishwa bagakurikira.

Umunyamabanga mukuru wungirije wa REWU Jean Marie Vianney Bwanakweri, avuga ko abakozi bo mu nzego z’ubucukuzi bafite ubumenyi bufatika, ku buryo bashobora kwifashishwa mu mirimo isanzwe ikomeye y’inganda ziteye nka A1 Iron & Steel.

Yagize ati “iterambere ry’inganda ntiritangirira kuri zero. Abakozi benshi bamaze kugira uburambe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’indi mirimo bijyanye. Igikenewe, ni ugufasha abari muri iyo mirimo kugera ku rwego rwemewe muri izi nganda nshya.”

Atanga urugero mu bo bigishije, Bwanakweri avuga ko abakozi 4700 bigishijwe iby’ubucukuzi ndetse bahabwa n’impamyabumenyi. Abandi 2500 nabo bazemezwa nk’abanyamwuga mu Kuboza uyu mwaka.

Minisitiri w'Intebe Dr. Justin Nsengiyumva asura uruganda A1 Iron & Steel
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva asura uruganda A1 Iron & Steel

Abayobozi mu Kigo cy’Imyuga n’Ubumenyi Ngiro - Rwanda TVET Board(RTB) bavuga ko kuba haboneka imirimo mishya itamenyerewe ku isoko ry’u Rwanda, ni ikimenyetso ko Igihugu kiri kunyura mu mpinduka zikomeye kandi nziza mu bukungu..

Aimable Hategekimana, Umu specialist wa RTB mu by’ubucukuzi, yavuze ko Ikigo cye gikorana bya hafi n’abakoresha, kugira ngo barebe ibikenewe mu mirimo mishya iri kuvuka, kugira ngo bamenye uko bavugurura integanyanyigisho zijyane n’ibikenewe ku isoko.

Yagize ati “Inshingano zacu ziba ari ukubona hakiri kare imirimo igiye gukenera abakozi, hanyuma tugategura abazayikora.”

Aha kandi Hategekimana yavuze ko ibigo bizanye ikoranabuhanga rishya mu Rwanda, byemererwa kuzana inararibonye ziturutse hanze, by’agateganyo, maze bigaha amahirwe Abanyarwanda bakabyiga nabo bakagenda babimenyerezwa.

Ibitekerezo   ( 3 )

Iyi nkuru yo Muri A1 steel &iron iratangaje. Nonese abo bakozi bari gukura hanze bakabaturutisha. Nkubu ntibyagutangazq umugande urusha amashuri bamuzanye agahembwa 600k wowe ntana 200k ufata ngo nuko bakoranye iwabo Muri Uganda .nutwo duke ukorera wajya kureba ugasanga wakaswe 30% ngo ni RSSB KANDI ntana account ugiramo. Ibiberamo biteye agahinda😔😔😔

Xxxxxxxxx yanditse ku itariki ya: 15-06-2026  →  Musubize

Ntabwo ariko rwababuze ahubwo nuko rwaje twitwaje abanyamahanga maze bakajya baduha salaries nto
Nikimenyimenyi barampamagaye ngo njyeyo dukorane maze bampa amafaranga make cyane

Vedaste irareba yanditse ku itariki ya: 15-06-2026  →  Musubize

Ese bishoboka gute ko babura abakozi kandi mu gihugu hari inganda zimwe zikora nk’ibyo bakora. Gusa kandi nubwo uwo mubare wose utaboneka dufite urubyiruko rushaka akazi kandi rufite mumutwe hazima,bityo rero banabibigisha nabo bakabimenya.

Mugisha Bosco yanditse ku itariki ya: 15-06-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka