Ibiciro bya Lisansi na Mazutu byongeye kuzamuka

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko guhera ku wa Gatanu tariki 05 Werurwe 2021, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli gihinduka ku buryo bukurikira:

Igiciro cya Lisansi i Kigali ntikigomba kurenga Amafaranga y’u Rwanda 1,088 kuri litiro, mu gihe igiciro cya Mazutu i Kigali kitagomba kurenga Amafaranga y’u Rwanda 1,054 kuri litiro.

Ugereranyije n’ibiciro RURA iheruka gutangaza muri Mutarama uyu mwaka, ibi biciro by’ibikomoka kuri peterori byazamutse, kuko Lisansi yaguraga Amafaranga y’u Rwanda 987 kuri litiro i Kigali, naho Mazutu ikagura Amafaranga y’u Rwanda 962 kuri litiro.

Nk’uko biri mu itangazo rya RURA, ibyo biciro byiyongereyeho 10% bitewe n’uko ibiciro by’ibikomoka kuri peterori ku isoko mpuzamahanga byiyongereye bikabije.

Igiciro cya Lisansi cyiyongereyeho 30% naho icya Mazutu cyo cyiyongeraho 26% ku isoko mpuzamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

RURA ifufashije
Twe nkaba shoferi yakumvisha abagenzi nabo ko ibiciro bya essence byazamutse bityo nibyingendo byahindutse

Niyomukunzi Boniface yanditse ku itariki ya: 6-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka