Ibiciro bya Lisansi na Mazutu byagabanutse

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe na zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda, aho litiro imwe ya lisansi yageze ku 1,663Frw naho iya mazutu igera ku 1,652Frw.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na RURA, rivuga ko ibi biciro bishya bitangira kubahirizwa kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Kamena 2024 saa tatu za nimugoroba (21h00).

Kuri ibi biciro bishya lisansi yagabanutseho amafanga 101frw kuko igiciro cyayo cyashyizwe ku mafaranga 1,663frw kuri litiro kivuye ku mafaranga 1764 frw naho Mazutu yagabanutseho amafaranga 32 Frw kuri litiro imwe kuko yavuye ku mafaranga 1684 kuri litiro ijya kuri 1652frw ukurikije ibiciro byari bisanzweho.

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego Zimwe z’Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) rwasobanuye ko ihindagurika ry’ibiciro rishingiye ahanini ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli rikomeje kugaragara ku isoko mpuzamahanga.

Ibi biciro bikazagenderwaho mu gihe cy’amezi abiri ari imbere, bivuze ko aribwo bizongera kuvugururwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka