Abacururiza mu isoko rya Nyagatare bavuga ko imyubakire mibi y’isoko ryabo yatumye risaza ritamaze kabiri.
Mu karere ka Rubavu, umuryango w’urubyiruko mu iterambere (YADE) wahagurukiye gufasha abana bata ishuri, hibandwa ku bana b’abasigajwe inyuma n’amateka, ari nako barandura umuco wo gutegereza ubufasha bihoraho, wakunze kuranga abasigajwe inyuma n’amateka.
Abahagarariye urugaga rw’abikorera ku giti cyabo (PSF), bavuga ko imbogamizi zidashingiye ku misoro bahura na zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba, zibangamira iterambere ry’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Eng. Jean de Dieu Uwihanganye, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo, aravuga ko mu gihe cya vuba u Rwanda rutangira kwakira imurikabikorwa ry’indege ziguruka mu kirere, nk’uburyo bwo guteza imbere uru rwego, mu gihe kuri ubu bazerekana ariko zihagaze ahantu hamwe.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aravuga ko muri Afurika hari ibihugu bigera kuri 16 bidakora ku nyanja, ariko byose bikagira amahirwe angana yo kugira ikirere kimwe, bityo kudakora ku nyanja bikaba bidakwiye kuba urwitwazo rwo gusigara inyuma.
Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) uzakomeza gufatanya n’u Rwanda mu bintu bitandukanye birimo cyane cyane ibijyanye n’iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda hongerwa ishoramari.
Perezida Paul Kagame avuga ko imyaka itatu ishize kuzuza isoko rya Nyamagabe byarananiranye ari myinshi, bityo agasaba ko ryuzuzwa cyangwa rikavaho. Yabigarutseho ubwo yagendereraga abatuye muri aka karere tariki ya 26 Gashyantare 2019.
Ikigo cya Banki y’Isi gishinzwe iby’Ishoramari (IFC), ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iby’isoko ry’imari n’imigabane (UN Sustainable Stock Exchange), Ikigo cy’u Rwanda cy’Isoko n’Imigabane (RSE) ndetse n’Ikigo kigenzura Imari n’Imigabane (CMA Rwanda), cyeretse ibigo biri ku isoko ry’imari (…)
Abohereza ibicuruzwa i Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo binyuze ku mupaka uherereye mu Karere ka Rubavu baravuga ko batewe impungenge n’imyanzuro ya Congo yo kongera imisoro no kwangira bimwe mu bicuruzwa biva mu Rwanda kwinjira muri icyo gihugu.
Abaturage ba santere ya Gihengeri bavuga ko nibamara kubona umuriro w’amashanyarazi ubujura buzacika kuko buhemberwa n’umwijima.
Bamwe mu batuye akarere ka Huye basanga agaciro k’imitungo abantu bafite kagombye kuba ari ko gashingirwaho igihe bashyirwa mu byiciro by’ubudehe.
Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, yagaragaje ko ubukungu bw’igihugu mu mwaka wa 2018 bwabaye bwiza nk’uko imibare BNR ikesha Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ibigaragaza.
Abaturiye ikimoteri cy’akarere ka Huye, giherereye i Sovu mu Murenge wa Huye, barishimira ko babonye isoko ry’amaganga n’iry’inkari, kuko ijerekani imwe igurwa amafaranga 1,000 ikifashishwa mu gukora ifumbire.
Mu mwaka wa 2025, Abanyarwanda n’abanyamahanga basura u Rwanda, bazatangira gukoresha utumodoka tugendera mu kirere hifashishijwe imigozi (cable cars), tuzaba tuboneka mu Mujyi wa Kigali icyo gihe, ibyo bikazakemura ikibazo cy’umubyigano w’imodoka.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rusizi barifuza ko ibyiciro by’ubudehe byakomeza kuba bine ahubwo bikajya bivugururwa nyuma y’imyaka itanu aho kuba itatu nk’uko byari bisanzwe kuko mu myaka itanu ari bwo umuntu yaba agize icyo ageraho bikaba ari bwo ashobora kuva mu cyiciro cyo hasi ajya mu cyo hejuru.
Ubuyobozi bw’uruganda rw’isukari rwa Kabuye “Kabuye Sugar Works Ltd” buravuga ko bwiyemeje kuranguza isukari ku mafaranga make, bitewe n’uko isukari ituruka hanze yinjiye mu Rwanda ku bwinshi kandi ihendutse.
Bamwe mu batuye mu Ntara y’Amajyaruguru baravuga ko baterwa igihombo no kuba isoko ry’ubucuruzi bwambukiranya imipaka (Cross Border Market) rya Cyanika rimaze umwaka n’igice ryuzuye ariko rikaba ridafungurwa ngo bakore.
Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi yateranye tariki ya 15 Gashyantare 2019 yemeje ingengo y’imari ivuguruye maze yongeramo amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari eshatu.
Impuzamakoperative atwara abagenzi mu Rwanda RFTC kuwa gatatu tariki ya 13 Gashyantare 2019 yatangije ku mugaragaro igikorwa cyo kwegurira amakoperative y’abatwara abantu imodoka zo mu bwoko bwa Coaster.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) ivuga ko ibyiciro by’ubudehe byari bisanzwe bigiye kuvugururwa hashingiwe ku bitekerezo by’abaturage mu kugena ibizagenderwaho mu kubishyiraho.
Mu gihe izamuka ry’ibiciro ku masoko muri 2019 rizaba riri kuri 3%, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda(MINICOM) irizeza ko ibiribwa byo bitazahenda.
Mu gihe bamwe mu bagenerwabikorwa ba VUP bakunze kumvikana binubira gutinda kw’amafaranga baba bagomba guhabwa nk’ingoboka cyangwa ayo baba bakoreye binyuze mu mirimo rusange, Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) iratangaza ko icyo kibazo cyavugutiwe umuti.
Abatuye i Rwamagana n’abahategera imodoka baremeza ko baruhutse izuba n’imvura yabanyagiraga bateze imodoka kubera kutagira gare ijyanye n’igihe.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro(RRA) cyatangaje ko cyakusanyije imisoro n’amahoro ingana n’amafaranga miliyari 666 mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2018/2019.
Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu buvuga ko hari ibinyabiziga byinshi bimaze igihe byarafatiwe mu makosa ba nyirabyo ntibabigombore, ngo bukaba bugiye kureba uko bitezwa cyamunara buri kwezi.
Abatwara abantu n’ibintu ku magare mu karere ka Musanze, banze izina basanganwe ry “abanyonzi” biyita abashoferi b’amagare.
Abagore b’i Kibirizi mu Karere ka Gisagara bibumbiye mu mpuzamatsinda Koabikigi (Koperative Abishyize hamwe Kibirizi Gisagara) barishimira iterambere bagenda bagezwaho no kwishyira hamwe.
Abakorera imyuga itandukanye mu gakiriro ka Nyamasheke yiganjemo ububaji n’ubukorikori, baravuga ko babangamiwe no gukorera ahataba imirindankuba kuko isaha iyariyo yose bashobora guhura n’impanuka yo gukubitwa n’inkuba cyangwa kwangirizwa, ibyabo bikaba byashya cyane ko ibikoresho bifashisha mu kazi birimo amashanyarazi (…)
Kuri uyu wa mbere tariki 11 Gashyantare 2019, umwitozo wo gutanga ubutabazi bw’uburyo butandukanye, bakora nk’aho ikibazo cyavutse uratangira ku kibuga cy’indege cya Kigali.
Ubuyobozi bw’uruganda rwa Kinazi (Kinazi Cassava Plant) bwemeza ko rutazongera kubura imyumbati nk’uko byigeze kubaho, cyane ko n’Ikigo cy’igihuyu gitsura ubuziranenge (RSB) cyabihagurukiye.