Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), Dr. Monique Nsanzabaganwa, avuga ko kugira konti mu kigo cy’imari ari indangamuntu mu buryo bw’imari kandi igafasha nyirayo.
Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) iratangaza ko yakuyeho ibipimo ntarengwa by’amafaranga abikuzwa n’abanyamuryango ba SACCOs byaherukaga gushyirwaho kubera icyorezo cya COVID-19.
Abacururiza mu Mujyi wa Kigali bishimiye ko kuva ku wa mbere tariki 04 Gicurasi 2020, bongeye gusubukura imirimo ijyanye n’ubucuruzi bw’ibikoresho bitandukanye.
Ubuyobozi bw’Inyubako ya ‘Downtown Ltd’, iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati, bwamenyesheje abahakodesha bose ko nyuma yo kugenzura ingaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19, bwaborohereje uburyo bwishyura ubukode bw’ukwezi kwa Mata, bakazakwishyura mu byiciro bitatu.
U Rwanda ruravuga ko rurimo gukorana na Tanzania mu kurangiza ikibazo cy’abatwara amakamyo manini hagati y’ibihugu byombi bo muri Tanzania.
Banki y’isi yahaye u Rwanda miliyoni ijana z’Amadolari ya Amerika ni ukuvuga agera hafi kuri Miliyari 93 na miliyoni 100 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Nyuma yo kuva mu kato ka Covid-19, imboga, imbuto n’indabo, ni byo bicuruzwa kugeza ubu bikirimo koherezwa hanze y’igihugu kandi bizongera amadevize, nk’uko Ikigo gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) kibitangaza.
Abacururiza mu isoko rinini ryitwa Goico no mu yandi maduka yo mu mujyi rwagati wa Musanze bishimiye ko kuva kuri uyu wa mbere tariki 04 Gicurasi 2020, bongeye gusubukura imirimo ijyanye n’ubucuruzi bw’ibikoresho bitandukanye.
Abacururiza mu isoko rya Muhanga baravuga ko gukora bubahiriza amabwiriza yagenwe yo gukurikiza 50% by’abacuruzi barikoreramo nta kibazo byabateje.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Soraya Hakuziyaremye, yasabye abatanga serivisi z’ubucuruzi zemerewe kongera gukora kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, ariko anibutsa ko abafite serivisi zitemerewe gufungura badakwiye kutabifata nk’igihano, kuko ari mu rwego rwo gukomeza gukumira ubwandu.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko guhera ku wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli gihinduka ku buryo bukurikira:
Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Dr. Nsanzabaganwa Monique, avuga ko mu gihe COVID-19 yadindije imikorere hagati y’ibigo by’imari n’abakiriya babyo, hari kwigwa uburyo bwo kuganira uko abafashe inguzanyo bakoroherezwa kuzishyura binyuze mu bushishozi n’imyitwarire iranga abasaba inguzanyo.
Nyuma y’aho Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) igabanyirije urugero rw’inyungu yaka amabanki y’ubucuruzi kugira ngo abakiriya bayo bazahabwe inguzanyo yo kubyutsa ibikorwa, Banki ya Kigali (BK) iri mu bagiye kwigira hamwe n’abikorera uburyo bakubahiriza ubusabe bwa BNR.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Soraya Hakuziyaremye aratangaza ko gusimburana kw’umubare w’abacuruzi batarenga 50% bakorera mu masoko bitazagorana.
Banki itsura Amajyambere (BRD), irashimira Leta y’u Rwanda ko kuba umufatanyabikorwa wayo w’ingenzi byayihesheje gukomeza kugirirwa icyizere n’abashoramari, nyuma y’uko ikigo Fitch kiyihaye inota rya B+.
Abavana ibicuruzwa mu mahanga bavuga ko bamaze gushyiraho uburyo bwo kwirinda kwinjirana ubwandu bwa Coronavirus mu Rwanda, aho nta mushoferi uvuye hanze uzarenga umupaka yinjira mu gihugu, cyangwa ujya kuzana ibicuruzwa uzasohoka hanze yacyo.
Umuryango mpuzamahanga wita ku murimo (International Labour Organization - ILO) wasohoye raporo ivuga ku murimo muri rusange ku igenzura uwo muryango wakoze muri iki gihe cya Covid-19, aho ugaragaza impungenge z’uko urwego rw’imirimo itanditse (Informal Sector) rwazahajwe bikomeye n’icyo cyorezo.
Abahinzi bo mu Karere ka Gakenke bagize Koperative COTUMU ihinga ibigori ikanabyongerera agaciro bivamo ifu ya kawunga, bamaze iminsi bafite ikibazo cya kawunga ingana na toni 10 batunganyije, ikaba yaraheze mu bubiko bw’uruganda rwabo kubera ko isoko bari basanzwe bayigemuraho ryahagaze babura aho bayerekeza.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buratangaza ko hari abacuruzi b’inzoga bafunze utubari ariko bakajya kuzicururiza mu ngo cyangwa mu mashyamba n’ahandi hihishe kandi bibujijwe kunywera hamwe.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), iratangaza ko mu gihe icyorezo cya Coronavirus cyibasiye isi gikomeje kugira ingaruka ku bayituye, amezi ari imbere azaba ingorabahizi, bikaba bisaba imbaraga z’abikorera na Leta mu rwego rwo guhangana n’izo mpinduka z’ahazaza.
Muri ibi bihe abatuye isi bari mu ngo, ibihugu bicukura peteroli (bigize umuryango witwa OPEP), byatangaje ko byagabanyije ingano y’iyo bitanga, kandi ko bizongera igiciro cya peteroli izaba isigaye igurishwa, kugira ngo bidahomba.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burahamagarira abaturage kwitabira gukora imishinga y’inguzanyo ziciriritse zibafasha kwiteza imbere kuko ayo mafaranga yageze ku Mirenge SACCO.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda (RCA), Prof. Harerimana Jean Bosco, aratangaza ko buri munyamuryango mu bagize koperative cyangwa amatsinda manini akorana na Sacco yemerewe kubikuza amafaranga y’u Rwanda atarenze ibihumbi 50 mu cyumweru.
Miliyoni z’abantu mu isi basabwe kuguma mu ngo zabo, kugira ngo birinde icyorezo cya Covid-19. Hafi ya bose kandi bakenera ibikoresho byinshi mu mibereho ya buri munsi, (ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’ibindi), baba bagomba kugura ahantu hanyuranye.
Abakora umwuga w’ubworozi bw’inkoko mu Karere ka Gakenke baratabaza Leta ngo ibashakire isoko ry’amagi mu gihe bakomeje guhura n’igihombo gikomeye muri ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, ubu amagi asaga ibihumbi 300 afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni zisaga 24 akaba ari mu buhunikiro nyuma y’uko (…)
Ibihugu bikize ku isi biri mu ihuriro rya G20 byagabanyije imyenda byagombaga kwishyurwa n’ibihugu bikennye, byinshi mu byakuriweho imyenda bikaba biri muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Ibihugu bikize biravuga ko byagabanyirije ibikennye imyenda kugira ngo ayo mafaranga ibihugu bikennye biyifashishe mu guhangana (…)
Abakora uburobyi mu kiyaga cya Kivu bavuga ko icyorezo cya COVID-19 cyagabanyije igiciro ku musaruro bakura mu kiyaga cya Kivu kuko isoko bagurishaho ryagabanutse.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ivuga ko abaguzi b’ibiribwa babaye bake muri iki gihe, bitewe n’uko gahunda ya #GumaMuRugo yatumye abantu bamwe bahunika mbere y’igihe abandi babura ubushobozi bwo kubigura.
RwandAir kimwe n’ibindi bigo by’ingenzi, bizakenera inkunga ya Leta ndetse no koroherezwa kugira ngo bishobore kongera gukora neza mu gihe icyorezo cya Coronavirus kizaba kirangiye.