Perezida Kagame yifuje ko habaho no Kwita Izina Intare
Perezida Paul Kagame yavuze ko Kwita Izina Intare byaba indi Intambwe y’iterambere no gusigasira ibyahozeho n’ibiriho mu Rwanda.

Perezida Kagame yabitangaje mu muhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi 22, wabereye mu Kinigi ho mu karere ka Musanze, kuri uyu wa 02 Nzeli 2016.
Yagize ati “Kwita intare amazina nayo yaba ari intambwe yindi duteye mu gusubizaho ibyari biriho no gufata neza ibiriho. Ibi byose ni inshingano itari iya leta gusa ahubwo ya buri munyarwanda wese.”
Yavuze ko, nk’uko batumira abantu Kwita Izina abana b’ingagi, bazanabatumira Kwita Izina Intare zagaruwe muri Pariki y’Akagera, nyuma y’imyaka 15 yari ishize zitakibarizwamo. Ibyo bikaba byafasha mu gusigasira ibyahozeho.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) gifatanyije na ‘African Parks’, cyagejeje Intare indwi muri Pariki y’Akagera muri Kamena 2015. Imwe muri zo yiswe Shema yabyaye ibyana batatu.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, intare zari ziri muri Parike y’Akagera zagiye zicwa n’abaturage bikangaga ko zabagirira nabi. Ibi bikaba byari byaragabanyije ubukerarugendo.
Andi mafoto



Ohereza igitekerezo
|
nibyo koko ndashima kagame plua kubwicyo gitekerezo yatanze kuko ari umutungo wigihugu murakoze
Nibyiza no kuba ingagi Nazo zakwitwa amazina kuko uretse nokongera bamukerarugendo ni abami b’ishyamba.
nibyo koko nintare zikwiye kwitwa amazina kugirango bamukerarugendo biyongere