Mbere ya 1994 akamaro ka parike y’ibirunga ku bayituriye kari ako kwica inyamaswa bakazirya gusa
Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Mpembyemungu Winifrida, aravuga ko mbere ya Jenoside, akamaro ka parike y’ibirunga ku bayituriye kari ako kwica inyamaswa zibarizwamo maze bakazirya gusa, ibintu byahindutse kuri ubu.
Uyu muyobozi avuga ko urwego rw’ubukerarugendo rwiyibutse cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, biturutse kuri gahunda nziza Leta y’ubumwe yashyizeho none zikaba zarateje imbere abaturage mu buryo bugaragara.
Ati: “Kuri ubu abaturage bamenye ibyiza bya parike, ku buryo babasha gutezwa imbere n’ibikorwa bikundwa na ba mukerarugendo bitandukanye n’uko mbere batungwaga no kurya inyamaswa gusa”.
Ati: “Hari kandi gahunda ya revenue sharing aho abaturiye parike bagerwaho n’amadevise aturuka muri ba mukerarugendo basura parike, aho bagenerwa 5% akajya mu bikorwa bigamije iterambere ryabo”.
Uwingeri Prosper, umuyobozi wa parike y’ibirunga avuga ko mu myaka itagera ku icumi ishize, abakerarugendo basura parike y’ibirunga bikubye inshuro enye. Ibi rero ngo uretse kuzamura ubukungu bw’igihugu binateza imbere abaturiye iyi parike.
Ati: “Mu 2003 abakerarugendo basuye parike y’ibirunga barengaho gato 7000, mu gihe mu 2012 twakiririye abarenga ibihumbi 28”.
Mu myaka 19 ishize kandi ngo, uburyo Abanyarwanda bafata ubukerarugendo byarahindutse, kuko kuri ubu atari abanyamahanga gusa basura iyi parike.
Abaturiye parike y’ibirunga bahawe akazi ko gutembereza ba mukerarungendo, cyane ko baba barahuguriwe kuvugana n’ingagi ndetse bakaba bazi neza iyi parike. Abandi bakora ibikoresho bitandukanye gakondo nk’imitako ikundwa na ba mukerarugendo batandukanye baba bamaze gusura ingagi.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|