Kugarura inzovu muri Nyungwe biracyagoranye
Abashinzwe Pariki ya Nyungwe batangiye ubushakashatsi bwo kuhagarura inzovu zahozemo ariko zikaza gucika ariko bakavuga ko inzira ikiri ndende ngo bikunde.
Umuyobozi wa Pariki ya Nyungwe, Rugerinyange Louis, avuga ko ubushakashatsi bwo kubera niba bishoboka ko hagarurwa inzovu muri iri shyamba bugikomeza ariko butaregera ku bintu bifatika byakwemeza ko inzovu zizagaruka kuba muri iri shyamba.

Agira ati “Kuva twatangira gukora ubushakashatsi nibura twamaze kubona inzovu zishobora kubamo ko ari inzovu za savanes (inzovu z’imisozi migufi).
Aha ni ho abashakashatsi bakomeje kwibaza uko zabaho ziri mu misozi miremire ya Nyungwe, ndetse hari kwibazwa n’uburyo izahabaga zari zimerewe, inzira iracyari ndende.”
Rugerinyange avuga ko igikomeye kuri ubu ari ubushakashatsi ari uko bisaba ko ibizamini bikorwa bikorerwa muri Amerika. Akavuga ko ari ibintu bisaba kwitonderwa ariko bishobora kuzatanga umusaruro.
Ati “Hashize iminsi dutangiye ubu bushakashatsi, nibura twamenye ubwoko bw’inzovu zaba muri Nyungwe, ubushakashatsi bukorerwa muri Amerika bapima ADN y’inzovu ya nyuma yaguye muri Nyungwe, bari kwiga niba inzovu zo mu Kagera zaba muri Nyungwe.”

Ubu bushakashatsi bwatangiye mu 2006, akenshi bukifashisha ibice by’inzovu ya nyuma yiciwe muri Pariki ya Nyungwe.
Nta mubare w’inzovu zivugwa zabaga mu Ishyamba rya Nyungwe, gusa inyinshi zishwe n’imitego ya barushimusi bazitegaga bakazirya, izindi ngo zaba zararigitiye mu gishanga cy’aho bita muri Kamiranzovu.
Ohereza igitekerezo
|