Nyanza: Abantu bo mu bihugu bigize Commonwealth bagendereye Ingoro yo mu Rukali

Abantu baturutse hirya no hino ku isi mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (Commonwealth) bagendereye ingoro y’umwami Mutara wa III Rudahigwa iri ahitwa mu Rukali mu karere ka Nyanza tariki 23/10/2013.

Aba bantu bari bitabiriye inama mpuzamahanga ku birebana n’imisoro iri kubera i Kigali mu Rwanda bifuje gusubira iwabo bamenye amateka ashingiye ku muco w’Abanyarwanda bo hambere bityo babahitiramo kuza gusura ingoro yo mu Rukali n’ahandi ; nk’uko Drocella Mukashyaka Komiseri wungirije ushinzwe abasora mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro wari ubayoboye muri urwo rugendo abivuga.

Umuyobozi mukuru w'Ingoro z'umurage w'u Rwanda, Alphonse Umuliisa, niwe ubwe wabihereye ikaze mu Ngoro yo mu Rukali.
Umuyobozi mukuru w’Ingoro z’umurage w’u Rwanda, Alphonse Umuliisa, niwe ubwe wabihereye ikaze mu Ngoro yo mu Rukali.

Aganira na Kigali Today yavuze ko ubusanzwe baje bitabiriye inama mpuzamahanga yiswe CATA (Commonwealth Association of Administrators) igamije kwiga ku buryo bwo kunoza imisoreshereze mu muryango w’ibihugu bibereye abanyamuryango Commonwealth ariko ngo baje gusanga inama irangiye batagize aho basura mu Rwanda byaba ari igihombo kuri bo.

Yatangaje ko nyuma y’icyo cyifuzo cyabo babahitiyemo gusura Ingoro yo mu Rukali ndetse n’inzu Ndangamurage y’u Rwanda iri i Butare mu karere ka Huye kugira ngo bagende bafite ishusho y’igihugu ku birena n’ubukerarugendo bushingiye mu muco.

Muri iyi ngoro yo mu Rukali basuye ibice bitandukanye byayo berekwa imibereho y’Abanyarwanda bo hambere basobanurirwa byinshi ku mateka y’Abami bahabaye ndetse bafata n’amafoto y’urwibutso azahora abakumbuza u Rwanda n’abanyarwanda.

Umukozi wo mu Rukali yarimo abasobanurira ibijyanye n'imyugariro yo ku marembo y'inzu z'Abami mu Rwanda.
Umukozi wo mu Rukali yarimo abasobanurira ibijyanye n’imyugariro yo ku marembo y’inzu z’Abami mu Rwanda.

Abari muri uru ruzinduko bagaragazaga ko bishimiye ibyo babwirwa ndetse n’ibyo bibonera bigaragaza imibereho y’u Rwanda rwo hambere mu gihe cy’ubwami.

Bamwe muri bo banatangaje ko bazagaruka bizanye mu Rwanda bagasura n’ahandi hantu ndangamateka mu gihugu ngo kuko habereye ijisho nk’uko benshi bagiye bagira icyo bavuga babyemeje.

Alphonse Umuliisa, umuyobozi mukuru w’Ingoro z’umurage w’u Rwanda nawe wari kumwe nabo abasobanurira yishimiye cyane ishusho abo banyamahanga bajyanye ku bukerarugendo bushingiye ku muco w’Abanyarwanda.

Amwe mu mafoto y'urwibutso bayafatanye n'abakozi bo mu Ngoro yo mu Rukali.
Amwe mu mafoto y’urwibutso bayafatanye n’abakozi bo mu Ngoro yo mu Rukali.

Yavuze ko iyo baje nk’uko ikindi gihe nabo banigarura cyangwa se bagashishikariza n’abandi kuzaza gusura ingoro z’umurage w’u Rwanda bityo igihugu kikinjiza amafaranga menshi avuye muri ubwo bukerarugendo.

Uyu muyobozi avuga ko ingoro z’umurage w’u Rwanda zigeze kuri miliyoni 26 y’u Rwanda yinjira buri kwezi kandi ngo intego iriho ni ugukomeza kongera ayo mafaranga hitabwa kukwakira ababagana neza ku buryo abaje nabo bazajya bazana n’abandi.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka