Ingoro y’Umurage y’i Huye yateye ibiti by’imiti gakondo

Mu cyanya cy’Ingoro y’Umurage w’u Rwanda y’i Huye, hatewe ibiti Abanyarwanda bo hambere bifashishaga mu kuvura indwara zimwe na zimwe.

Iki gikorwa cyakozwe tariki 1 Mata 2016 kiri mu rwego rwo kurushaho kumara amatsiko abasura iyi Ngoro kuko nubundi hari hasanzwe ubusitani buteyemo ibiti bike bivamo imiti gakondo.

Umuyobozi Mukuru wa INMR, Umulisa Alphonse, yifatanyije n'abo ayobora gutera ibiti bivamo imiti gakondo.
Umuyobozi Mukuru wa INMR, Umulisa Alphonse, yifatanyije n’abo ayobora gutera ibiti bivamo imiti gakondo.

Mu biti byatewe harimio umusamanzuki, umugote, umugeti, umukipfu, umwanya, uruneke n’umusekera.

Umwanzisiwemuremyi Oscar uyobora by’agateganyo Ingoro y’Amateka Kamere y’i Kigali, akaba n’umwe mu bagize uruhare mu gushakisha ibyo biti, yavuze ko iyo miti ivura zimwe mu ndwara zikomeye.

Asobanura umumaro wabyo, yagize ati “Umusamanzuki uvura ibisazi, ugira indabyo nziza z’imitako ukanagombora inzoka yakurumye.”

Yongeyeho, ati “Umusekera urakura ukaba igiti cy’inganzamarumbo ku buryo inyoni ziza kuwarikamo, kandi iyo uwushishuye ukawushyira ahantu uba ubona ari umutako mwiza.”

Abakozi ba INMR bateye ibiti by'imiti gakondo mu cyanya cy'ingoro y'Umurage y'i Huye.
Abakozi ba INMR bateye ibiti by’imiti gakondo mu cyanya cy’ingoro y’Umurage y’i Huye.

Mu biti byatewe harimo n’umukipfu. Umwanzisiwemuremyi ati “Kera iyo umugore yajyaga ku nda akananirwa kubyara, barawumuvugutiraga agahita abyara.”

Umukipfu kandi ngo urabya rimwe mu myaka 15. Iyo warabije inzuki zirawuhova zigatanga ubuki bwinshi kandi buhumura neza.

Uyu muyobozi ati “Umukerarugendo naza akabona iki giti, azakubaza imyaka isigaye ngo kirabye hanyuma azagaruke kukireba.”

Intego yo gutera ibi biti ngo si ukugira ngo mu Ngoro y’Umurage y’i Huye habe imiti, ahubwo ni ukugira ngo abayigana barusheho kuhigira byinshi.

Umukipfu ngo bawuvugutiraga umugore wananiwe kubyara, akabyara.
Umukipfu ngo bawuvugutiraga umugore wananiwe kubyara, akabyara.

Ndikumana Isidore, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku muco mu Kigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda (INMR), ati “Iyo umuntu aje mu ngoro y’umurage yumva ko ibyo yifuza byose bijyanye n’amateka ya kera agomba kubihabona. Kandi koko ni ko byakagombye.”

Ingoro y’Umurage y’i Huye ikikijwe n’ishyamba ry’inturusu riri kuri hegitari 20. Igice cyatewemo ibiti ni icyahozemo inturusu zatemwe, kandi biteganyijwe ko hazafatwaho n’ikindi gice bizaterwaho.

Umuyobozi Mukuru wa INMR, Umulisa B. Alphonse, ati “Mu gihe kiri imbere iyi ngoro izaba igizwe n’ibice bibiri: Ingoro ubwayo n’ishyamba rizaba ririmo ibiti gakondo ndetse n’inyoni bizaba byakuruye.”

Iki kitwa "Uruneke".
Iki kitwa "Uruneke".

Ibi biti ngo bizatuma iyi ngoro irushaho kwinjiza amafaranga menshi azaturuka mu bakerarugendo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka