U Rwanda rwemeje amasezerano y’ubwikorezi bwo mu kirere

Inama y’Abaminisitiri yemeje burundu amasezerano yo gutwara abantu mu kirere, hagati ya Leta y’u Rwanda n’ibihugu by’inshuti.

Urutonde rw’ibi bihugu ruriho Algeria, Azerbaijan, Botswana, Costa Rica, Guyana, Morocco Trinidad and Tobago ndetse na Senegal.

U Rwanda rufite amasezerano yitwa Bilateral Air Services Agreements (BASA) n’ibihugu byinshi ku isi, agamije korohereza indege gutwara abagenzi n’imizigo hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano ni yo atuma nk’urugero indege za RwandAir cyangwa iz’ibindi bihugu zibasha gukora ingendo mpuzamahanga mu buryo bwemewe n’amategeko.

Nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’u Rwanda, kugeza mu 2023 u Rwanda rwari rumaze gusinyana amasezerano ya BASA n’ibihugu 122.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka