RwandAir ibaye igisubizo ku bakora ingendo hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa

Abakora ingendo hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa bari bamaze igihe bategereje ingendo za RwandAir zijya mu Bushinwa basubijwe kuko kuva muri iri joro ryo ku wa mbere tariki 17 Kamena 2019, iyi kompanyi y’indege y’u Rwanda iratangiza ingendo zijya mu Mujyi wa Guangzhou mu Bushinwa.

RwandAir yakuye mu bwigunge aberekeza muri uyu mujyi wa Guangzhou baturutse mu Rwanda
RwandAir yakuye mu bwigunge aberekeza muri uyu mujyi wa Guangzhou baturutse mu Rwanda

Ubutumwa RwandAir yashyize ku rubuga rwayo rwa Twitter, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 17 Kamena 2019, bugira buti “Gutegereza birarangiye! Iri joro turatangiza ingendo hagati ya Kigali- Guangzhou.”

Guangzhou, Umujyi ufatwa nk’umutima w’ubucuruzi mu Bushinwa iraba ibaye ahantu ha 28 RwandAir ikorera ingendo ku isi ikaza kuba ari n’umujyi wa gatatu ikoreramo ingendo ku Mugabane wa Aziya nyuma ya Dubai na Mumbai.

Mu gihe biteganyijwe ko RwandAir izajya ijya i Guangzhou gatatu mu cyumweru hifashishijwe indege ya Airbus A330 inyuze i Mumbai, RwandAir itangaza ko urwo rugendo rusumba izindi ikora kuko kuva i Kigali ugera Guangzhou bizajya bitwara amasaha 16.

Guangzhou ibaye ahantu ha mbere RwandAir yerekeje mu Bushinwa. Ni wo mujyi wa mbere uturukamo ibicuruzwa byinshi Abanyarwanda bakura mu Bushinwa, bikaba byitezwe ko kuba RwandAir itangiyeyo ingendo bizarushaho guteza imbere ubucuruzi hagati yawo na Kigali.

Iyi kompanyi y’indege y’u Rwanda itangiye ingendo mu Bushinwa kandi, mu gihe u Rwanda rwari rumaze iminsi mike rusinyanye na Kompanyi yo mu Bushinwa yitwa Alibaba Group yo guteza imbere ubucuruzi n’ubukerarugendo hagati y’ibihugu byombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka