Abayislamu bazakora Umutambagiro Mutagatifu (Hijja 2025) barizezwa serivisi nziza
Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda ukomeje imyiteguro y’igikorwa ngarukamwaka cy’urugendo rw’umutambagiro mutagatifu ukorerwa i Macca n’i Madina muri Saudi Arabia, umutambagiro uzwi nka Hijja.
Sheikh Sulaiman Mbarushimana, Umujyanama wa Mufti w’u Rwanda, avuga ko uyu mutambagiro muri uyu mwaka wateguwe mu buryo bwiza cyane agereranyije n’uko byagiye bitegurwa mu myaka ishize.
Yagize ati “Buri mwaka tugenda tugitegura mu buryo bugenda burushaho kuba bwiza kurusha umwaka wabanje. Nko muri uyu mwaka wa 2025 twateguye amahoteli meza abazajyayo bazacumbikamo kandi ari mu marembo y’ingoro ntagatifu z’i Macca na Madina, bitandukanye na mbere aho wasangaga amahoteri ari kure bigasaba urugendo rw’ibirometero bigera kuri bitatu, tugasanga byaravunaga abantu bashaka gukorera amasengesho yabo n’umutambagiro mutagatifu hafi biboroheye. Ubu rero ni hafi cyane mu rugendo rw’iminota itarenga icumi.”
Ikindi avuga cyiza ngo ni uburyo bw’urugendo nk’uko byakozwe umwaka ushize kuko bwari ubwa mbere byari bibaye, aho abazajya muri uwo mutambagiro bazajyana bonyine n’indege y’u Rwanda, ya RwandAir iri mu ndege nke zemerewe kugerayo, aho izatwara abagiye muri urwo rugendo bonyine mu buryo bwiyubashye (Charter Flight), ndetse ikazongera ikabagarura i Kigali, nta handi inyuze.
Ati “Ubu ni uburyo bwiza cyane, bworohera abajya i Macca ntirubavune kuko rukorwa mu gihe gitoya kigera ku masaha ane, mu gihe ubusanzwe wasangaga urugendo rutwara iminsi ibiri.
Izindi serivisi zikenerwa n’abazitabira uyu mutambagiro mutagatifu zirimo imodoka zibatwara muri uwo mutambagiro mutagatifu ukorwa mu byiciro bitandukanye kugira ngo biborohereze urugendo rw’ahabera umutambagiro n’amacumbi ndetse n’amahema yabugenewe. Ayo mahoteri aba yarateguye n’amafunguro bahabwa mu gitondo na nijoro ku buryo ntawe ugira ikibazo cy’aho ajya kugura ifunguro, bityo agakora umutambagiro atekanye. Babasha kandi gusura ahantu nyaburanga habumbatiye amateka y’Ubuyislamu.
Sheikh Sulaiman Mbarushimana avuga ko uwakenera kwitabira uru rugendo rwateguwe n’ubuyobozi bw’idini ya Islamu mu Rwanda (Rwanda Muslim Community – RMC) muri ubwo buryo bwiza, byamusaba ibihumbi birindwi na Magana inani by’Amadolari (USD 7,800), ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri Miliyoni icumi n’ibihumbi 800, azishyura izo serivisi zose harimo indege, visa, hoteli, amafunguro n’izindi ngendo z’imodoka zikorerwa ahabera umutambagiro. Yishyura kandi ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda yo kwiyandikisha.
Iki kiguzi ngo cyarazamutse ugereranyije n’imyaka yashize, hashingiwe ku bwiza bwa serivisi ababiteguye bifuje ko yarushaho kuba nziza, kugira ngo abakora umutambagiro mutagatifu bawukore neza batekanye.
Abiyandikisha barakirwa muri uku kwezi kwa mbere n’ukwa kabiri kugeza tariki 28/02/2025, kwiyandikisha bikaba bikorerwa ku Musigiti wa Madina mu Mujyi wa Kigali, ku Biro bya Imam w’Intara ku batuye hanze ya Kigali. Bashobora no guhabwa iyo serivise bifashishije nimero ya WhatsApp 0732211597.
Ubuyobozi bw’idini ya Islamu mu Rwanda bwemerewe kujyana abantu 150 mu mutambagiro mutagatifu. Icyakora haramutse habonetse abafite ubushake n’ubushobozi bwo kujyayo barenga uwo mubare, ngo abategura iki gikorwa mu Rwanda basaba uruhushya rwihariye. Bemerewe kandi gutwara muri uwo mutambagiro mutagatifu Abanyarwanda n’abanyamahanga batuye mu Rwanda.
Gukora umutambagiro mutagatifu (Hijja) ni imwe mu nkingi eshanu zigize ubuyislamu, bikaba ari itegeko ku muntu Imana yahaye ubushobozi bw’amikoro bwo kwishyura ikiguzi cy’urugendo n’ibindi bisabwa, akaba ari na muzima mu mubiri atarwaye ngo ananirwe gukora icyo gikorwa.
Mu kamaro k’urwo rugendo harimo kuba ukoze uwo mutambagiro mutagatifu abarwa nk’ugize amahirwe yo kuba umushyitsi w’Imana, akayegera, akayibwira ibyo yifuza harimo kuyisaba iterambere, kuba umuntu utunganye mu mibereho ye, no kuyisaba gushyirwa mu bo yazemerera ijuru, kandi akavanayo amahirwe y’uko Imana yakiriye ubusabe bwe.
Itegeko ryo kujya gukora uwo mutambagiro mutagatifu rireba gusa abafite ubushobozi bw’amikoro, abatabufite ngo ntabwo Imana yabibarenganyiriza, ahubwo ngo izababaza ibijyanye n’ubushobozi bwabo. Icyakora hari abafite amikoro bajya bishyurira abatayafite na bo bakagira amahirwe yo gukora uwo mutambagiro mutagatifu.
Umutambagiro mutagatifu muri uyu mwaka wa 2025 uteganyijwe mu ntangiriro za Kamena, ariko amatariki ngo ashobora guhinduka.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Masha’ALLAH !!!
Natwe Imana izadufashe natwe duzakore Umutambagiro Mutagatifu
Aamina.
Charter flight, indege iba yakodeshejwe.
Ese aba bantu ni inde wabahatiye gukodesha indege?