Rubavu : Bashyizeho ibirango bimenyekanisha ubukerarugendo
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwagaragaje ibirango bizajya bigaragaza aka Karere kazwiho kuba irembo ry’ubucuruzi n’ubukerarugendo.
Ikirango kibonekamo izuba, amazi n’ikipe y’ubwato butatu ni cyo kizajya kigaragaza Rubavu Nziza, Rubavu ifite byinshi bikwiye gusurwa n’abasura aka Karere harimo amazi y’ikiyaga cya Kivu, umucanga ku nkengero z’ikiyaga, amahoteri ku nkengero z’ikiyaga, ubucukuzi bwa gazi methane ibyazwa amashanyarazi, uruganda rukora inzoga benshi bakunda za Bralirwa, imisozi yo kuzamuka hamwe no gusura imipaka ihuza Goma na Gisenyi.
Hari gusura ubworozi mu nzuri za Gishwati hamwe n’imikino ijyanye n’inka no kwiga umuco wo kwinikiza.
Hari ibikorwa bigaragaza amateka yo hambere nko kumenya ahahoze hatuye uwari umutware w’Ubugoyi uzwi ku izina rya Kamuzinzi Intare y’Akanwa, urwibutso rw’intambara ya mbere y’isi yose, ahari irimbi ry’abasirikare bayiguyemo winjira mu mujyi wa Gisenyi, aho abasikare b’abadage bakoreraga imyitozo ku musozi wa Rubavu, n’ibindi.
Mu Rwanda habarirwa ubuvumo (inzira zo munsi y’ubutaka) burenga 50, harimo ubuvumo 12 buboneka muri Musanze mu gihe hari ubundi bwinshi butaramenyekana umubare buboneka mu Karere ka Rubavu, bakaba bateganya kumenya aho ziva n’aho zijya kandi na zo zikaba zishobora gukurura abazisura.
Uretse ubuvumo benshi batazi byinshi kuri bwo, Akarere ka Rubavu ni ko gafite umusozi wa mbere muremure mu Rwanda mu ruhererekane rw’imisozi y’isunzu rya Congo Nil. Uwo musozi witwa Muhungwe ubu ukaba ukorerwaho ubukerarugendo bwo kuwuzamuka.
Ubuyobozi bwahagurukiye kumenyekanisha ibyiza bitatse Rubavu
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko bwahisemo ikirango cya Rubavu Nziza kugira ngo gikoreshwe mu kumenyekanisha ibyiza biboneka muri aka Karere ndetse barusheho guha ikaze buri wese mu gusobanura Akarere ka Rubavu gafite byinshi byo gusura.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu, Nzabonimpa Deogratias, avuga ko ibi birango bizafasha abasura akarere kugira byinshi basura kandi bakunda harimo ibibera mu mazi, ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, n’imisozi igize aka Karere.
Agira ati «Turifuza ko abantu bamenya Akarere kacu gafatwa nk’irembo ry’ubucuruzi n’ubukerarugendo, kandi abadusuye bakabona byinshi bibashimisha birimo umuco no kunezerwa. »
Mu byo avuga ko bagiye guteza imbere bashaka ko abasura Akarere batangira gutekereza birimo kwiga gukama (kwinikiza) no kumasha, kurira imisozi ku bakunda kuyizamuka harimo Muhungwe, umusozi wa Rubavu uzengurutswe n’ imihanda ya kaburimbo, kandi bigafasha n’abakora siporo kuko uzengurutswe na kaburimbo n’amatara ku mihanda.
Nzabonimpa avuga ko Akarere ka Rubavu kifuza kujya kakira inama zikomeye nk’uko zibera mu mujyi wa Kigali ndetse bikaba byafasha abazitabira kuruhuka no kwishimira ibyiza bigize aka karere gafite amahoteri agera kuri 30 ashobora kwakira abantu amagana.
Yagize ati « Rubavu nziza izafasha kumenyekanisha Rubavu ahakorerwa ubucuruzi bwambukiranya imipaka, gusa izafasha n’abahasura kuruhukira ku nkengero z’ikiyaga. »
Guverineri Dushimimana Lambert ashimira Akarere ka Rubavu katangiye kugaragaza ibyiza bigatatse, agaragaza ko ari ngombwa kumenyekanisha ibyiza biboneka mu turere tugize Intara y’Iburengerazuba.
Agira ati « ubuyobozi bwifuza abafatanyabikorwa bavumbura ibyiza bihari kandi bikamenyekana, nubwo hari ibihari ariko hari ibindi byinshi bitaramenyekana kandi byagaragazwa bigakundwa. Turifuza ko abafatanyabikorwa bafite bateza imbere ibihari mu gukurura ba mukerarugendo. »
Akomeza agira ati « icyo twifuza ni uguteza imbere ubukerarugendo, ikindi gisigaye ni ukubimenyekanisha kuko hari ibitazwi haba mu mazi n’imusozi. »
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bwamaze kubona rwiyemezamirimo uzajya acunga inkengero z’ikiyaga cya Kivu kandi hakongerwa ibindi bikorwa bifasha abahasura kwisanzura harimo ahakorerwa ibirori, ahabera imyidagaduro n’aho abana bashobora gukinira.
Cyakora ubuyobozi buvuga ko nubwo hazagirwa heza ndetse hakongerwa ibikorwa, hari serivisi zizishyurwa ariko bigatuma abahagana bisanzura ndetse hakongerwa n’umutekano.
Ohereza igitekerezo
|
Bazashyire ligne izenguruka mu mugi ikagera kuri grande na petite barriere yajya ifasha abahasura. Ikindi bazashake restaurant ifite umwihariko wo guteka isambaza gusa mu buryo butandukanye hari kuzotsa, gukorama sambussa n’ibindi
Ndimo kwibaza aho abagenzi bari muri ubu bwato bagiye ?
aho ntibaba bararohamye mu Kivu ?
Njye niyo shusho mbonye muri kiki kirango.