Kwita izina: U Rwanda rwatangiye serivisi yo gutembereza abakora mu bukerarugendo
Urwego rw’Igihugu rw’iterambere (RDB), rwatangije igikorwa cyo gutembereza abakora mu bukerarugendo, kugira ngo babashishikarize gusura ibyiza u Rwanda rufite.
Icyo gikorwa cyo gutembereza abakora mu bukererugendo (Familization Trip) kiba buri mwaka, kikaza kibanziriza Umuhango wo ‘Kwita Izina’, aho bajya kwita amazina abana b’ingagi baba baravutse muri uwo mwaka.
Ni umuhango umaze gukorwa inshuro 17, ukaba ufatwa nk’urubuga rwo gutangariza isi ibijyanye n’ubukerarugendo bw’u Rwanda.
Ku bufatanye n’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), RDB yashoboye kwakira abakora mu bukerarugendo n’abakora mu itangazamakuru hirya no hino ku isi, barasura ahantu nyaburanga h’ingenzi u Rwanda rufite, bakerekwa ibyo u Rwanda rufite mu rwego rw’ubukerarugendo ndetse n’aho rugeze mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije. Icyo gikorwa cyatangiye ku itariki 15- 25 Nzeri 2021.
Abari muri icyo gikorwa cyo gusura u Rwanda ‘Visit Rwanda’ ni itsinda ry’abantu 30, barimo abanyamakuru bo ku rwego mpuzamahanga n’abakora mu by’ubukerarugendo baturutse muri Amerika, u Bufaransa, u Budage, Ukraine, Afurika y’Epfo, Tanzania na Kenya.
Abo bashyitsi batemberejwe Umujyi wa Kigali, aho basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Bazasura n’ibyiza nyaburanga u Rwanda rufite harimo Pariki y’igihugu y’Akagera, Pariki y’igihugu y’ibirunga, Ingoro y’Umwami i Nyanza, Pariki y’igihugu ya Nyungwe, umuhanda uzenguruka ku Kiyaga cya Kivu (Kivu belt), ukanyura mu Karere ka Rusizi, Karongi, Rutsiro na Rubavu.
Kageruka Ariella, Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB yagize ati “Intego y’uru rugendo ni ukugira ngo abo bantu bakora mu bukerarugendo mpuzamahanga bamenye u Rwanda, bamenye ibyo rufite mu rwego rw’ubukerarugendo n’aho rugeze mu kubungabunga ibidukikije. Iyo umuntu aje akamenya u Rwanda, akavugana n’Abanyarwanda, abasha kumenya uko arwamamaza nk’ahantu habereye ubukerarugendo”.
Ati “Abo kandi dufatanya gukora ‘packages’, ni ukuvuga gahunda umukerarugendo agura mu gihe ategura urugendo, ikubiyemo ibikorwa bitandukanye n’ibiciro byabyo, kugira ngo abashe guhitamo kuza mu Rwanda”.
Kageruka yavuze ko abo batumiwe ubu barimo basura ibyiza by’u Rwanda bitandukanye, ari abantu basanzwe bakora mu bijyanye n’ubukerarugendo kandi bumva batanga umusanzu wabo mu rugendo u Rwanda rurimo rwo guteza imbere ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije.
Muri abo harimo uwitwa Tim van der Wel, Umuyobozi mukuru wa ‘Avila Reizen’, iyo akaba ari ‘Agence’ y’ubukerarugendo yo mu Buholandi.
Tim van der Wel, yavuze ko yishimiye cyane kuba ari mu Rwanda, akaba yiteguye kumva no kwiga ibyo u Rwanda rukora mu rwego rw’ubukerarugendo, kuko ubundi ngo ibyo yarumenyagaho ni ibyo yasomaga kuri Internet gusa.
Yagize ati “Aya ni amahirwe kuri njye, kuza kureba ibibera mu Rwanda kugira ngo nshobore kubyereka no kubisobanurira abakiriya bifuza gusura u Rwanda”.
Ubu ni inshuro ya kabari umuhango wo ‘Kwita Izina’ ugiye kubaho mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19, uwo muhango ukazaba ku itariki 24 Nzeri 2021, ukaba hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga ‘a virtual Kwita Izina ceremony’, nk’uko byagenze umwaka ushize wa 2020.
Uwo ngo uzaba n’umwanya wo kugaragaza ibyo u Rwanda rurimo gukora mu rwego rw’ubukerarugendo, nyuma y’uko bwari bwahungabanyijwe cyane n’icyorezo cya Covid-19.
Bikurikire muri iyi video:
Ohereza igitekerezo
|