Dore ahantu hatanu mu Rwanda wakwishimira kujya mu kwezi kwa buki

Mu minsi ishize, umukobwa wa Perezida wa Repubulika, Ange I. Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma baherutse gukora ubukwe, bemeje ko bagiriye ukwezi kwabo kwa buki mu Rwanda.

Ange Ingabire Kagame n'umugabo we Bertrand Ndengeyingoma bagiriye ibihe byiza muri One&Only Nyungwe House
Ange Ingabire Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma bagiriye ibihe byiza muri One&Only Nyungwe House

Ku rukuta rwe rwa Twitter, Ange yashimiye ‘One&Only Nyungwe House’ ku bihe byiza atazibagirwa yahagiriye ari mu kwezi kwa buki,yongeraho ko yizera ko azasubirayo, ashishikariza n’abantu gusura u Rwanda, abijyanisha n’ubukangurambaga buriho bwa ‘ #Visit Rwanda ’.

Ubuyobozi bw’iyo nzu yabakiriye (One&Only Nyungwe House) na bwo bubinyujije kuri Twitter bwarabashimiye, buvuga ko ari iby’agaciro kubakira mu kwezi kwabo kwa buki.

One & Only Nyungwe House
One & Only Nyungwe House

Atitaye ku bwiza bw’ahantu nka Maldives, Ibiza na Hawaii, umukobwa w’Umukuru w’Igihugu yahisemo kugirira ukwezi kwa buki mu Rwanda, ahari ibimera bitandukanye kandi bitoshye. Ni ahantu heza habereye abasura u Rwanda, nk’uko binemezwa na Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

Ku rukuta rwe rwa Twitter, Akamanzi na we yashimiye Ange na Bertrand kuko bagize uruhare mu gushishikariza abantu gusura u Rwanda.

Yagize ati “Mwarakoze kuzamura #Visit Rwanda mu buryo budasanzwe. Turabifuriza mwembi ubuzima bwiza n’imigisha”.

Ishyamba rya Nyungwe
Ishyamba rya Nyungwe

Ubwo butumwa bwari buherekejwe n’amafoto atandukanye yerekana ubwiza bw’aho hantu bakoreye ukwezi kwa buki, ishyamba rya Nyungwe ndetse n’imirima y’icyayi, byose bibereye ijisho byatumye abantu batandukanye bashimira Ange I. Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma kuba ari ho bahisemo nk’ahantu ho gutemberera mu kwezi kwa buki.

Muri Pariki ya Nyungwe, ni hamwe mu hantu henshi mu Rwanda ushobora gutemberera ukahagirira ibihe byiza cyane cyane mu kwezi kwa buki.

Ubwogero (Piscine) bwo muri One and Only Nyungwe House ni uku buteye
Ubwogero (Piscine) bwo muri One and Only Nyungwe House ni uku buteye

Ni henshi heza watemberera mu Rwanda ariko Kigali Today irakwereka ahantu hatanu watekereza gutemberera hateye amabengeza.

Pariki ya Nyungwe

Kubera imiterere yaho itangaje, nta handi hantu heza wajya mu kwezi kwa buki uretse muri Parike ya Nyungwe, iri ku birometero 189 mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda, ukab wakoresha amasaha ane n’igice ujyayo n’imodoka uturutse i Kigali.

Nyungwe irimo amoko atandukanye y’inyamaswa, cyane cyane ay’inguge zirimo n’izitaboneka ahantu hose, ndetse n’amoko asaga 300 yinyoni zibereye ijisho ku buryo ari ahantu hashimishije utakwirengagiza ushatse kujya mu kwezi kwa buki.

One and Only Nyungwe House harangwa n'umutuzo ndetse n'umutekano
One and Only Nyungwe House harangwa n’umutuzo ndetse n’umutekano

Iyo Parike kandi ni yo yamamaye mu kugira ingagi nyinshi zihuruza amahanga, aho abakerarugendo bazamuka imisozi y’Ibirunga bajya kuzireba, ni ho usanga urutindo rurerure rwo mu kirere ‘Canopy’, rufasha abasura iyo Parike kwihera ijisho ibiyirimo bari hejuru.

Uretse One&Only House, muri ako gace hari ahndi heza ho kuruhukira nka Nyungwe Nziza Eco Lodge, Nyungwe Top View Hill Hotel, Kitabi Eco Centre n’ahandi.

Karongi

Ni mu misozi miremire y’Iburengerazuba, ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu gitatse ubwiza, ku birometero 146 uvuye i Kigali, hakaba na ho ari ahantu heza kandi hatuje ku bifuza kujya mu kwezi kwa buki.

Uri i Karongi uba witegeye ikiyaga cya Kivu kiri ku bujya hejuru bwa metero 1460 uvuye ku nyanja, aho usangamo amato meza atembereza abayifuza, imikino yo mu mazi ndetse n’inkengero ziriho umucanga wo kwitagaduriramo.

Kivu Lodge. Ubwogero (Piscine) n'amazi y'ikiyaga cya Kivu byegeranye ni kimwe mu bishimisha abahagana
Kivu Lodge. Ubwogero (Piscine) n’amazi y’ikiyaga cya Kivu byegeranye ni kimwe mu bishimisha abahagana
Kivu Lodge uharebeye kure ni uku hagaragara
Kivu Lodge uharebeye kure ni uku hagaragara

Uri i Karongi, ushatse ufata ubwato ukajya ku karwa ka Napoleon cyangwa ku karwa k’Amahoro, aho baguha isambaza zivuye mu kivu ako kanya ndetse ukanahazanga imbuto zitandukanye.

Kuri Kivu Lodge i Karongi. Hari ababona iyi foto ntibatekereze ko ari mu Rwanda
Kuri Kivu Lodge i Karongi. Hari ababona iyi foto ntibatekereze ko ari mu Rwanda
I Karongi muri Bwishyura wasura ahakorerwa ubworozi bw'amafi bugezweho
I Karongi muri Bwishyura wasura ahakorerwa ubworozi bw’amafi bugezweho

Ushobora gusura kandi imisozi myiza ya Congo-Nile, ifite ibindi byiza nyaburanga, birimo n’imirima ibereye ijisho y’icyayi n’ikawa, ukaba wanahindura ugasura urwibutso rwa Bisesero, ukameny amateka y’u Rwanda.

Rubavu

Aka karere ni keza kuko na ko gafite igice kinini cy’ikiyaga cya Kivu, ntiwaba wibeshye uhahisemo ujya mu kwezi kwawe kwa buki, aha aho kuruhukira uhahitamo bitewe n’uko ikofi yawe ihagaze kuko ari henshi kandi heza.

Paradise Kivu resort yubatse i Rubavu ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu ni uku igaragara
Paradise Kivu resort yubatse i Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ni uku igaragara

Umujyi wa Rubavu uzwi cyane nka Gisenyi uri ku birometero 154.7 uvuye i Kigali, ukaba na wo uherereye mu burengerazuba bw’u Rwanda, ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ziriho umucanga ubereye imyidagaduro ku bahaje mu kwezi kwa buki, cyane ko haba hari n’abandi bantu benshi baje kuharuhukira.

Paradise Kivu resort uyegereye
Paradise Kivu resort uyegereye
I Rubavu ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu ni ahantu heza ho gutemberera
I Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ni ahantu heza ho gutemberera

Kimwe n’i Karongi, aho uri hose mu mujyi wa Rubavu hegereye amazi, ushobora kwishimisha uroba amafi mu Kivu mu buryo bwa gakondo, cyangwa ukigira mu misozi ya Congo-Nile ukihera ijisho imirima y’ikawa n’icyayi, wananirwa ukaba wamanuka ukigira mu mazi y’’ikiyaga cya Kivu ukoga.

Musanze

Iyo wumvise akarere ka Musanze uhita wumva ingagi zo mu misozi miremire muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, na ho ni ahantu utashidikanya guhitamo nk’aho wajya mu kwezi kwa buki.

Uri i Musanze, ushobora kwitemberera ku nkombe z’umugezi wa Mukungwa’ ukaba wacumbika ku musozi wa Bisoke, ukishimisha ureba imbyino gakondo z’ahitwa ‘Iwacu Cultural village’ winywera urwagwa rw’umwimerere rwo kuri ‘Red Rocks Hotel’.

Muri Pariki y'Ibirunga ni ahandi hantu heza ho gutemberera
Muri Pariki y’Ibirunga ni ahandi hantu heza ho gutemberera

Uri umuntu ukunda kuvumbura, wakwifatira igare ukarinyonga werekeza ku kiyaga cya Ruhondo cyangwa icya Burera, ukirirwa wirebera ibyiza byaho, mu kugaruka waryoherwa n’umugoroba w’umujyi wa Musanze uba ushyushye mbere yo kujya kwiruhukira mu ihoteri wihitiyemo muri nyinshi cyane zihari.

Pariki y’Akagera

Ukwezi kwa buki mu Rwanda ntikwaba kuzuye utageze muri Pariki y’Akagera kuko hari ibyiza byinshi byagushimisha mu gihe wahisemo kuhamara.

Pariki y’igihugu y’Akagera iherereye mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bw’u Rwanda, igahana urubibi n’igihugu cya Tanzania, iyo uri mu modoka werekezayo ubona ibyiza byinshi nyaburanga.

Muri Pariki y'Akagera harimo ahantu habugewe ho kwakirira abagana iyo Pariki
Muri Pariki y’Akagera harimo ahantu habugewe ho kwakirira abagana iyo Pariki

Iyo usuye Pariki y’Akagera ni bwo ugira amahirwe yo kwibonera intare, inkura, inzovu, imbogo, imparage, impongo, impala, ingwe, impyisi, inyemera n’izindi nyamaswa zishimishije kandi ukazibona uzegereye.

Ni ibintu bishimishije kuko ubona intare zigera muri 30, zongeye kugwira muri iyo Pariki nyuma y’aho zagaruwe mu Rwanda.

Iyo Pariki iri ku birometero 106 uturutse i Kigali, ikagira n’ibindi byiza byinshi nyaburanga bibereye ijisho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ngo imisozi y’ibirunga n’ingagi muri Nyungwe?????? kuva ryari muri Nyungwe haba ingagi? Mukosore pe kuko byajijisha utahazi.

zenich yanditse ku itariki ya: 25-07-2019  →  Musubize

Muvandimwe Bosco ntago wigize wumva iki inkuru ivuze, ongera usome byagufasha kumva neza icyo inkuru ivuze.
Murakoze.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 25-07-2019  →  Musubize

Ah yayaya ariya mafoto ya Ange Kagame amaze igihe!

Musohora inkuru zaramaze gusaza pe!

bosco yanditse ku itariki ya: 24-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka