Amafoto: Tugutembereze Gisenyi muri iki gihe cya #GumaMuRugo
Yanditswe na
Sylidio Sebuharara
Ibikorwa byo kurwanya icyorezo cya COVID-19 byatumye byinshi mu bikorwa bihagarara mu Mujyi wa Gisenyi wari umenyerewe nk’umujyi w’ubukerarugendo n’ubucuruzi.
Hamwe mu hantu hazwi hahoraga abantu benshi mu gihe cy’iminsi y’ikiruhuko ubu kubona umuntu uhatamba ni amahirwe, naho inyubako zari zimenyereye kwakira abantu zarafunze, mu gihe umusenyi wari umenyereye kwakira abawusura udaheruka ibirenge.
Kigali Today irakwereka amwe mu mafoto y’Umujyi wa Gisenyi muri iki gihe, y’ibice byari bikunze gusurwa ubu bitakibona abagenzi kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda hagashyirwaho amabwiriza yo kwirinda ingendo zitari ngombwa, gufunga imipaka, guhagarika ingendo mu turere no gufunga utubari.
Umusenyi ntuheruka ibirenge
Abantu bava guhaha bari mu nzira baratashye
Ahari hasanzwe hacururizwa isambaza imiryango yegekwaho iyo isambaza zishize
Ahazwi nka Tam Tam nta bantu bakihagaragara nka mbere
Ku kabari kazwi nka Sun and Sand kakiraga abashaka koga mu mazi y’ikiyaga ni uku hasa
Kuri aka kabari kitwa Sun and Sand ku mugoroba habaga hagaragara neza abahari bareba uko izuba rirenga
Ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu nta bantu baharangwa
Ubwato bwatwaraga abantu ababukoresha babukusanyirije hamwe bigira mu ngo zabo
Mu mihanda yo mu Mujyi wa Gisenyi nta rujya n’uruza ruharangwa
Hotel imiryango irafunguye ariko nta bantu bazigana nka mbere
Ibyatsi byararaye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu nta bantu bakihagera
Umuhanda ugana ku bitaro bya Gisenyi
Umuhanda ujya ku karere no ku mazi y’ikinyaga cya Kivu
Umuhanda ujya Nyamyumba
umuhanda wa La Corniche
Umuhanda ujya ku mazi na Hotel Serena
Umuhanda w’amabuye ujya mu makoro uvuye ku mupaka munini
Umuhanda w’amabuye uzwi nk’umuhanda wa La Corniche
Umuhanda winjira mu mujyi wa Gisenyi uciye ku bitaro
Utuyira tuzenguruka amazi twahoraga ari nyabagendwa
Mu ihuriro ry’imihanda yinjira mu mujyi wa Gisenyi hahoraga urujya n’uruza rw’imodoka ubu ntaziboneka
Little Paris na Lake Side imiryango irafunze
Mu gihe cy’umugoroba abari mu mirimo ikenewe cyane baba barimo gutaha
Akabari kitwa One Degree kari gakunzwe ku mazi karafunze
Uretse abava guhaha n’abava ku mirimo nta bandi bantu wabona mu muhanda
Mu masaha akuze nta wundi muntu uba ugaragara mu muhanda
Benshi mu bagenda mu mujyi wa Gisenyi bakundaga ishusho ya nimugoroba igaragaza uko izuba rirenga
Amafoto: Sylidio Sebuharara
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
|
INKURU NZIZA CYANE!
AMAFOTO MEZA DUKUMBUZA!
MURAKOZE
@aumunyamakuru wakoze cyane kuriyo nkuru. Ariko wari kutwereka no mu mugi, mbungangari na Majengo tukareba uko hameze. Ndahamya twari kubona ibitandukanye