Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI) ivuga ko kuri ubu Umunyarwanda anywa amata arenga gato litiro 59 ku mwaka, nyamara yagombye kunywa litiro 200 byibura mu mwaka.
Bamwe mu borozi n’abacuruzi b’amata baganiriye na Kigali today, bavuga ko bababajwe no kuba Abanyarwanda bikundira kunywa inzoga zirimo n’ibiyobyabwenge kurusha amata abahesha ubuzima bwiza.
Umuyobozi wa Koperative ikusanya amata mu murenge wa Ntarabana mu karere ka Rulindo, Munyemana Wellars avuga ko hakwiye impinduka ku mahitamo y’ibinyobwa abantu bakunda, mu gihe baramuka batekereje ku bibafitiye akamaro.
Munyemana agira ati “Uwo tugemurira amata hari igihe amara nk’iminsi ibiri atayafata, natwe tukabuza aborozi kuyatuzanira”.
“Biterwa n’uko Abanyarwanda batanywa amata ahagije ahubwo bikundira inzoga, n’abayanywa babiterwa n’uko baba bihembura inzoga zabishe”.
Avuga ko bagiye kongera ubukangurambaga basanzwe bakora buri kwezi, bwo kwigisha Abanyarwanda kunywa amata aho gukunda za suruduwiri na muriture.
Mu karere ka Nyanza naho, uruganda “Nyanza Milk Industries” ruvuga ko rugiye gukangurira abantu gukunda amata kurusha inzoga z’ibiyobyabwenge, ndetse ko bizatuma bongera ikiguzi baha aborozi babagemuriye amata.
Umuyobozi w’uru ruganda, Sinayobye Cyril agira ati “Umuntu wanyoye amata agira ubuzima bwiza kuko amagufka ye akomera, kandi amata n’inzoga ntibijyana, kimwe iyo cyageze mu nda ikindi ntabwo gikurikiraho”.
“Inzoga yangiza ubuzima, tuzakora ubukangurambaga muri ya gahunda yo kongera za ‘milk zone’ (ahagurishirizwa amata), aho tuzabwira abantu tuti ‘nimuze tunywe amata”.
Uretse ikibazo cyo kudakundwa kw’amata yabo, aborozi b’inka baravuga ko babangamiwe n’Iteka rya Ministiri ryo muri 2016 rivuga ko umworozi ugejeje amata ku ikusanyirizo ahabwa amafaranga 200, nyamara litiro y’ikigage itari munsi y’amafaranga 350.
Ni mu gihe gahunda zo kongera inka zitanga umukamo mwinshi zo mu bwoko bwa Jersey ikomeje gutezwa imbere na Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi hamwe n’abafatanyabikorwa barimo umushinga wiswe “jersey inka nziza”.
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza gukomeza gukora ubukangurambaga kuko ntacyiza nko kunywa amata murakoze