RAB yatanze ibyemezo ku batubuzi b’icyororo cy’ingurube

Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), cyatanze ibyemezo ku borozi b’ingurube bemerewe gutanga izo korora, igikorwa cyabaye ku wa Gatatu tariki 26 Werurwe 2023.

Abatubuzi b'icyororo cy'ingurube babiherewe ibyemezo
Abatubuzi b’icyororo cy’ingurube babiherewe ibyemezo

Ni aborozi 14 batangiye umurimo wo korora ingurube zitanga ibibwana ku borora izijya ku isoko, nyuma yo guhugurwa n’umushinga USAID Hanga Akazi, n’ibigo bitandatu bigomba gutanga ingurube z’umwimerere kuri bariya batanga izororwa zigenewe isoko.

Dr Solange Uwituze, Umuyobozi Mukuru wungirije muri RAB ushinzwe ubworozi, yavuze ko uru ruhererekane rw’ubworozi bw’ingurube batangiye, rugamije kuvugurura icyororo cyazo bikazafasha ko aborora izijya ku isoko bazajya bagira ingurube nini, zibaha n’amafaranga afatika, binyuranye n’iz’icyororo kititaweho usanga ari dutoya zinarwaragurika, biturutse ku macugane (izibyarana zifitanye isano).

Yagize ati “Mfashe nk’urugero, ingurube y’amezi arindwi ku cyororo kivuguruye dutanga, iba ifite nibura ibiro 100. Ariko ingurube y’amacugane ku mezi arindwi iba ifite ibiro 40. Kuba uyu munsi ingurube y’amezi abiri yagura ibihumbi 50, iya kera yaraguraga 15, ubwabyo birisobanura.”

Yunzemo ati “Ikibi kirimo cyane, ziragwingira. Ikindi, iyo ukomeje guhuza amatungo afite isano ya bugufi utunyangingo dufite intege nke tuzigize tugira amahirwe yo kwigaragaza, bigatuma zimwe ziremara ugasanga zifite amaguru adafashe, izindi imigongo ntikomere, ariko zikanarwaragurika kuko nta bwirinzi ziba zifite.”

Dr Uwituze ati abahawe ibyemezo ntibazirare kuko nyuma y'imyaka ibiri bazongera gusuzumwa, bagahabwa ibishya
Dr Uwituze ati abahawe ibyemezo ntibazirare kuko nyuma y’imyaka ibiri bazongera gusuzumwa, bagahabwa ibishya

Mu rwego rwo kurwanya ko abahawe ibyemezo bakwirara, bakibagirwa inshingano zo kuba bafite ingurube z’umwimerere zitanga icyororo cyiza, Dr Uwituze yavuze ko ibyemezo bahawe bizamara imyaka ibiri gusa, hanyuma hazongere hasuzumwe niba koko bakiri mu murongo mwiza, hanyuma bahabwe ibindi.

Kubasuzuma bundi bushya kandi bizajya binajyana no kubasaba kuvugurura icyororo cy’umwimerere buri myaka ibiri, mu rwego rwo kugira ngo bakomeze gutanga ibyororo bitari amacugane.

Aborozi bahuguriwe kuzajya batanga icyororo, bavuga ko kubahugura ku buryo bita ku ngurube no gushakisha icyororo cyiza byarushijeho kubaha inyungu, kuko basigaye bafite ingurube zibaha ibibwana hagati ya 11 na 16, bikanakura byose.

Ibi binahamywa n’umwe muri bo witwa Phocas Mushimiyimana wo mu Karere ka Ngororero ugira ati “Kera nororaga ingurube z’imbyeyi zigera kuri 18, zigatanga utwana hagati ya dutanu n’umunani. Sinari nzi kuzicunga neza ku buryo ntitwacukaga twose, najya no kutugurisha nkakuramo amafaranga makeya. Mu gihe cy’umwaka ugasanga wenda ninjije nka miliyoni umunani ariko ugasanga inyungu ari miliyoni na 900.”

Akomeza agira ati “Ariko nyuma yo gukorana na Hanga Akazi, ubu ntunze imbyeyi nziza zirindwi. Ejobundi nagurishije ingurube za miliyoni umunani, kandi nari mfitemo inyngu ya miliyoni zigera kuri enye n’ibihumbi 700.”

Icyororo cyiza gitanga abana barenze 11 kandi bagakura bose iyo bitaweho uko bikwiye
Icyororo cyiza gitanga abana barenze 11 kandi bagakura bose iyo bitaweho uko bikwiye

Antoine Manzi, umuyobozi wungirije mu mushinga Hanga Akazi, avuga ko abo borozi 14 bahuguye, bakaba bavuyemo abatanga icyororo cy’ingurube zigurishwa ku isoko, babatoranyije mu Turere umunani umushinga Orora Wihaze bari bafatanyije ukoreramo.

Ku ikubitiro bari bafite aborozi b’ingurube banini 94, batoranyamo 60 bahuguwe, ariko 14 ni bo bonyine basuzumye bagasanga bashobora gutanga icyororo bitezweho.

Bitarenze mu kwezi kwa Gicurasi 2024, bazaba bamaze gutoranya n’abandi borozi ariko noneho hirya no hino mu gihugu, na bo bazahugurwa bakavamo aborozi batanga icyororo ku borozi b’ingurube muri rusange.

Manzi anavuga ko bahisemo gufasha mu iterambere ry’ubworozi bw’ingurube kuko basanze bushobora gutuma urubyiruko rwinshi rubona akazi.

N’ikimenyimenyi, hari abize ubuveterineri bagera kuri 200 bahuguye hirya no hino mu gihugu, babaha n’ibikoresho bifashisha mu gutera intanga, haba ku ngurube ndetse no ku nka, bakazajya bafasha aborozi muri rusange.

Mu Rwanda hari n'ibigo by'ubushakashatsi bigurisha intanga z'ingurube
Mu Rwanda hari n’ibigo by’ubushakashatsi bigurisha intanga z’ingurube
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka