Nyaruguru: Umuti uterwa mu bigori wica inzuki umaze kubahombya toni zisaga eshatu z’ubuki

Abibumbiye muri Koperative y’Abavumvu bo ku Ruheru (KODURU) mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko aho umuti wa ‘Rocket’ watangiye gutererwa mu bigori kubera nkongwa, bamaze guhomba ubuki bubarirwa muri toni eshatu n’igice.

Inzuki zaragabanutse cyane kubera umuti uterwa mu bigori
Inzuki zaragabanutse cyane kubera umuti uterwa mu bigori

Nk’uko bisobanurwa na Paul Rukubayihunga, umwe mu banyamuryango ba KODURU (Koperative Dufatanye Ruheru), ngo bari bafite imizinga 220, harimo 162 ya gakondo.

Iyi mizinga ngo yabahaga ubuki bwinshi, ku buryo nko guhera muri 2016 kugera muri 2018 bagemuye mu Ihuriro ry’abavumvu bakorera mu nkengero za Nyungwe toni zisaga eshanu. Muri uyu musaruro ntihabariwemo ubuki bagiye bagurisha ku ruhande n’abajya kubwifashisha iwabo mu ngo.

Ariko aho nkongwa yabereye nk’icyorezo mu bigori, hanyuma bikaba ngombwa ko hifashishwa umuti wa ‘Rocket’, inzuki zabo ngo zagiye zipfa ku buryo ubu basigaranye imizinga 17 yonyine. N’umusaruro wagiye ugabanuka, ku buryo kuva muri 2019 kugeza ubu ngo batarabasha kugurisha mu ihuriro nibura toni ebyiri.

Rukubayihunga agira ati “Ntitwahise tumenya impamvu yo gupfa kw’inzuki. Twaragendaga tukabona imizinga yarapfuye ntitumenye impamvu. Twaje kuvumbura nyuma ko ari ukubera Roketi.”

Yungamo ati “Tumaze igihe tubitaka, ariko nyine abantu bakavuga ngo urabona Leta ishyize imbere igihingwa cy’ibigori. Kubibaza baba babona umeze nk’urwanya gahunda za Leta, kandi si byo. Twebwe twifuzaga ko hashakwa indi miti, na yo ikajya iterwa nyuma ya saa sita inzuki zitakiyihovye ngo bibe byaziviramo gupfa, kuko uruyuki rutara kugeza saa saba.”

Ikindi kimutera inkeke ni uko hatagize igikorwa inzuki ngo zazagera aho zigashiraho, bityo n’ibigori ndetse n’indi myaka ntibizongere kwera kuko ubusanzwe inzuki zigira umumaro mu kubangurira ibigori, ndetse n’ibindi bimera.

Ibi bishimangirwa na Dr. Ange Imanishimwe, uyobora umuryango BIOCOOR, ubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Agira ati “Inshuro nyinshi abagoronome n’ababungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ntabwo byoroha ko tuvuga imvugo imwe. Agoronome aba avuga ngo umuturage yeze ako kanya, ariko akibagirwa ko umuturage azeza kuko habayeho ko inyoni cyangwa uruyuki cyangwa icyo kinyugunyugu cyabanguriye ya myaka.”

Dr. Imanishimwe anavuga ko imiti yica udukoko twonona imyaka ikunze guterwa ku bihingwa itica inzuki gusa, ahubwo n’utundi dusimba dutoya, kandi ko hari n’ishobora gutuma turwara, tukaba twakwanduza n’utundi, hanyuma bigatuma hari udukendera burundu nyamara twari dufite umumaro.”

Yungamo ati “Niba umuti wagiyeho rwa ruyuki rugapfa, kera kabaye nta gihindutse bizarangira imyaka ijye ibyibuha ariko ntiyere kuko nta kiyibangurira izaba igifite.”

Ni na yo mpamvu atekereza ko byaba byiza habayeho ubushakashatsi butuma haboneka indi miti itica udusimba, ahubwo itwirukana, urugero nk’iyakorwa hifashishijwe urusenda, ubutunguru cyangwa amavuta ava mu nturusu, n’ibindi byava mu bushakashatsi.

Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yagendereraga Akarere ka Nyaruguru tariki 5 Mata 2021, Rukubayihunga yamugejejeho iki kibazo cy’umuti wa Roketi n’icyifuzo cy’uko hashakishwa indi miti itica inzuki, amusubiza ko azakigeza kuri Minisitiri w’Ubuhinzi.

Yagize ati “Hazabanza hakorwe ubushakashatsi, ndabwira Minisitiri w’Ubuhinzi, babikoreho.”

Yanavuze ko mu gihe ubushakashatsi butaragira icyo bugeraho, hashobora kuba hashatswe undi muti wo gutera indabyo ahantu hororerwa inzuki.

Icyo gihe ariko ngo haba ari ahantu hagenewe gukorerwa ubuvumvu bwa kijyambere, butari ubw’umuzinga umwe cyangwa ibiri, hanyuma hakarebwa ibilometero inzuki zigenda zijya gushaka aho zihova, hakaba ari ho haterwa indabyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyi nkuru irababaje cyane rwose pe.

Ahubwo mu minsi iri imbere abantu bazicwa ni inzara kuko ntabwo iyo miti yangiza inzuki gusa ahubwo yangiza n’urundi rusobe rwibinyabuzima (inyoni, ibinyugunyugu..).

Inzuki hamwe nutundi dusimba duto nk’ibinyugunyugu, amasazi,ibivumvuri....... bigira uruhare mukubangurira ibihingwa.

Iyo igihingwa kitabanguriwe ntabwo gitanga umusaruro.

Nkurugero ushobora kubona ikigori kitagira impeke, ibishyimbo bitagira impeke nibindi byinshi cyane.
Ikirenze ibyo, iyo ibihingwa bigira indabo bibuze utwo dusimba n’inyoni ngo bibibangurire biracika. Maze abantu bagasigara bibaza impamvu bahinga ntibasarure, impamvu hari amoko yibihingwa atakiboneka..... bikabacanga!.

Ndahamya ko iyo, izo nzuki zidapfa kubera iyo miti umusaruro uba warabonetse neza kumpande zose. Abavumvu bakabona ubuki buhagije, abahinzi bakabonya amatoni menshi y’ibigori ugereranije n’umusaruro babonye.

Dukomeje kwangiza urwo rusobe rw’ibinyabuzima twaba tumeze nkabatema ishami ry’igiti twicayeho. Murakoze.

Thacien Hagenimana yanditse ku itariki ya: 13-04-2021  →  Musubize

Inzuki ziri gushira ku isi kandi ni catastrophe ! Ibi bintu byimiti yimyaka bituma écosystème idakora neza hapfa utunyamaswa duto duto nkinzuki imihopfu inyoni nibindi kandi aribyo bituma ibihingwa bibangurira ibindi...voilà le problème. C.est l.homme qui se tire une balle dans le pied

Luc yanditse ku itariki ya: 12-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka