Aborozi b’inkoko bitabiriye imurika rya VIV Africa boroje abaturage imishwi yaturutse mu Bubiligi

Mu borozi b’inkoko bitabiriye imurika ryiswe ‘VIV Africa’ ryaberaga i Kigali ku itariki 2-3 Ukwakira 2024, muri bo hari uwitwaje imishwi ibihumbi bitanu ivuye mu Bubiligi, yo koroza abatuye imidudugu y’icyitegererezo ya Karama muri Nyarugenge na Gikomero muri Gasabo.

Geldof amaze imyaka 10 yohereza mu Rwanda imishwi yaturagiwe mu Bubiligi
Geldof amaze imyaka 10 yohereza mu Rwanda imishwi yaturagiwe mu Bubiligi

Imurika rya VIV Africa ryahoze ryitwa ’Poultry Africa’, ribereye i Kigali ku nshuro ya kane, rikaba ryarahurije hamwe aborozi b’inkoko n’inka, abahinzi b’imboga n’imbuto hamwe b’abahanga mu kubiteza imbere bavuye mu bihugu 35 byo hirya no hino ku Isi.

Umubiligi witwa Pieter Geldof worora inkoko, yaje muri iyi nama n’imurikabikorwa (Expo), azanye imishwi ibihumbi bitanu izafasha abaturage b’amikoro make kurwanya imirire mibi.

Geldof umaze imyaka 10 yohereza mu Rwanda imishwi y’inkoko zitera amagi, avuga ko yagiye asura abaturage agasanga hari abashobora korora ariko badafite igishoro cyo kugura imishwi kugeza ubu igurwa amafaranga 1,350Frw (buri mushwi umaze umunsi umwe uturazwe).

Abatuye mu midugudu ya Gikomero na Karama bahawe imishwi 5000
Abatuye mu midugudu ya Gikomero na Karama bahawe imishwi 5000

Yagize ati "Na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yabivuze ko 20% by’abaturage badafite ubushobozi bwo kwihaza mu biribwa, ndatekereza ko iyi ari nkunganire nziza ivuye hanze duhaye abaturage."

Umuyobozi w’Ikigo Agromex gikwirakwiza imishwi mu Rwanda, Dr Cesar Nsengiyumva, avuga ko iyahawe abaturage b’i Karama na Gikomero, izaba yatangiye gutanga amagi nyuma y’amezi ane n’igice, kandi ko bagiye gukurikirana izo nkoko kugira zitagira ibibazo.

Iyi midugudu yajyanywemo abahoze batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, isanzwe yarubatswemo ibikorwa remezo bifasha mu bworozi bw’inkoko, mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Uwizeye Beata, uyobora Koperative yorora inkoko muri Gikomero, avuga ko izigera ku 2500 bahawe ziyongereye ku 2400 bari basanganywe, zigiye gutuma bavugurura imibereho.

Ni imishwi yitezweho gukemura ikibazo cy'imirire mibi mu gihe izaba imaze gukura
Ni imishwi yitezweho gukemura ikibazo cy’imirire mibi mu gihe izaba imaze gukura

Buri muryango mu 112 ituye muri uwo mudugudu, wari usanzwe uhabwa amagi 10 ku kwezi, hanyuma bakagabana amafaranga y’inyungu buri mwaka yavuye mu kugurisha amagi, ariko ngo ntabwo byari bihagije.

Umuyobozi wa Koperative y’i Karama, Claver Habamenshi, we avuga ko inkoko bari barahawe zimaze imyaka hafi 2 zishwe n’indwara, nyamara ngo zarwanyaga imirire mibi cyane cyane mu bana.

Habamenshi agira ati "Inkoko zigihari hari abana zavanye mu mirire mibi nabonye abagera kuri 5, ariko n’abandi kuba batarahuraga n’icyo kibazo ni uko baryaga amagi, ubu turamutse tugize uhura n’icyo kibazo ntabwo twabona amagi yo kumwondora mbere y’uko izi nkoko 2500 zikura."

Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Eric Rwigamba atangiza imurika rya VIV Africa
Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Eric Rwigamba atangiza imurika rya VIV Africa

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Eric Rwigamba, avuga ko hari abaturage batabasha kwihaza mu biribwa kubera kubura ubushobozi, ariko hakaba n’ikibazo cy’imyumvire y’abafite amatungo ariko badashora gufungura ibiyakomokaho.

Ati "Muri rusange abantu benshi mu Rwanda bashobora korora inkoko cyangwa urukwavu, umaze kubona ayo magi, iyo uteye indi ntambwe ukayagaburira umuryango wawe murushaho kugira ubuzima bwiza."

Rwigamba avuga ko bazaganira n’abafatanyabikorwa bitabiriye imurika rya VIV Africa, kugira ngo hashakwe ibiryo by’amatungo mu buryo burambye bwatuma ibiyakomokaho na byo birushaho kuboneka bidahenze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka