Abaganga b’amatungo barasabwa kurushaho kwegera aborozi

Abaganga b’amatungo n’abakora mu zindi nzego zifite aho zihuriye n’ubworozi mu Rwanda, tariki ya 14 Gashyantare 2025 bahuriye i Kigali mu nama y’Inteko rusange y’Urugaga rw’Abaganga b’Amatungo mu Rwanda (RCVD) ibaye ku nshuro ya karindwi, baganira ku ngingo zitandukanye zigamije kurushaho guteza imbere ubworozi n’ubuvuzi bw’amatungo.

Abo baganga b’amatungo bakanguriwe gukorana bya hafi n’aborozi, kugira ngo babashishikarize gushyira amatungo yabo mu bwishingizi no korora bagamije kunguka.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Jean Claude Ndorimana watangije iyo nteko rusange yagaragaje ko kunoza umurimo w’ubworozi byafasha mu kwihaza mu bikomoka ku matungo.

Yagize ati “Twibukiranyije gukora neza umwuga wacu, ariko kandi tuba hafi aborozi kugira ngo tubafashe gukora neza ubworozi, tubafasha kwirinda indwara ariko kandi tuboneka tukabavurira ku gihe, amatungo yabo atararemba. Ikintu twaciyeho akarongo dukomeza kubibutsa ni ukwitabira gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo.”

Ibi kandi byanashimangiwe na Dr Kayumba Charles, Perezida w’urugaga rw’abaganga b’amatungo mu Rwanda, aho yasabye abaganga b’amatungo gufasha aborozi guhindura imyumvire kugira ngo bareke korora byo kurangiza umuhango gusa ahubwo borore batekereza n’inyungu zigomba kuvamo.

Mu gihe ubworozi buteye imbere, ngo byatuma n’ibiciro by’inyama ndetse n’amata bigabanuka bikorohera umuguzi.

Dr Kayumba Charles ati “Bamwe usanga bavuga bati muri Weekend nibwo nzajya gusura inka zanjye, ntabwo ari cyo tuba dukwiye kororera. Korora tuba dukwiye kubifata nk’umwuga kuko nabibonye henshi. Mu Burayi hose, Afurika y’Epfo, Koreya, hose ni ko bimeze. Nta mworozi ujya mu bworozi agiye gushaka imibare, ajyamo agiye gushaka amafaranga. Nitubaha serivisi zibaherekeza, bazabyiyumvamo kandi babikore neza. Niba ucuruza mu iduka ukunguka, no mu nka, no mu ihene, no mu ngurube wacuruza ukunguka.”

Kimwe mu bibazo abaganga b’amatungo bagaragaje ni icyo kubura umwuka ukonje ubika intanga uzwi nka ‘Azote’ bikagira ingaruka ku borozi, basaba ko inzego zibishinzwe zabafasha kugikemura. Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko hari icyuma gitanga Azote kigiye gushyirwa mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, kikazafasha mu gukemura icyo kibazo.

Kuri ubu mu Rwanda hari ibyuma bibiri bitanga umwuka wa Azote, kimwe mu Rubirizi i Kigali ikindi kikaba i Huye, i Kayonza hakaba hagiye kubakwa icya gatatu.

Inzego zishinzwe ubworozi mu Rwanda zigaragaza ko gutera intanga byafashije mu kuvugurura inka, dore ko mbere inka za gakondo nta mukamo zatangaga ufatika aho inka yakamwaga nka litiro imwe, ariko kuri ubu hakaba hari inka ishobora gukamwa litiro 20 ndetse no kugera kuri litiro 30.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka