Ruzibiza amaze imyaka 19 akora ubworozi bw’inkoko mu Murenge wa Tumba, Akagari ka Barari. Avuga ko yatangiriye ku nkoko 100 gusa, ariko ubu ageze ku nkoko ibihumbi 15.
Nyuma yo kubona umushinga we utera imbere, yatangije umushinga yise Rwanda BEST, uhugura abaturage ku buhinzi n’ubworozi, ari nabwo yashyikirije ikindi cyiciro cyarangije amahugurwa mu bworozi bw’inkoko impamyabumenyi, kuri uyu wa kane tariki 29 Ukwakira 2015
Yagize ati “Korora inkoko ni byiza, mbimazemo igihe kinini, amasoko arahari kuko nanjye ubwanjye simpaza amasoko aba azikeneye.”
Buri munyeshuri yahaye impamyabumenyi yanamuhaye inkoko eshanu zo kujya korora, ariko abasaba ko ufite ubushobozi yazazongera kuko abenshi mu bahuguwe biyemerera ko barangije kubaka inzu z’inkoko.
Yabasabye gutekereza kure no gukora cyane bakabyaza umusaruro ubumenyi bahavanye, kugira ngo butazabapfira ubusa. Yavuze ko gukomeza amatsinda bari basanzwemo no bakanoza imikorere, bizabafasha kugera kuri byinshi harimo no kwaka inguzanyo bakagura ibyo bakora.
Uwizeyimana Francoise, umwe mu bahuguwe avuga ko yize ubuhinzi n’ubworozi ariko ntiyabona akazi. Avuga ko kuba yarahuguwe ku bworozi bw’inkoko byaramwongereye ubumenyi kubijyanye n’ibyo yize.
Yiyemeje ko nawe agiye kuzororora ku bwinshi, kuko nizirwara azazivurira, kuko afite ikiraro akaba yaranatumije inkoko ibihumbi 2000 zo gutangiriraho korora.
Marie Solange MUKASHYAKA
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nimero za Ruzibiza turazikeneye
twifuzaga nimero ze murakoze???