Mwumvaneza Ferdinand, umukozi ushinzwe ubworozi mu Karere ka Gakenke, avuga ko hari byinshi bimaze gukorwa kugira ngo iryo kusanyirizo ritangire rikore nko kuhageza amazi n’umuriro w’amashanyarazi ndetse n’ibikoresho bitandukanye.
Yagize ati: “Kuva aho yuzuye hamaze gukorwa byinshi nko kuyigezamo ibyo bikoresho kugeza ubu ibijyanye no gukusanya no gupima amata byarahageze na installation yabyo nayo yarakozwe. Iyo nzu yuzuye nta mashanyarazi yarimo ndetse n’amazi arageramo mu minsi mike.”
Mu mirenge ya Gakenke, Gashenyi, Rushashi, Minazi na Nemba mu minsi ishize havugwaga ikibazo cy’isoko ry’amata ritabonekaga rimwe na rimwe akabapfira ubusa babuze abaguzi, iri kusanyirizo rifasha aborozi cyane cyane mu gukusanya amata no kuyageza ku isoko.
Iri kusanyirizo rizegurirwa koperative COEZOMI yarangije kugirana amasezerano n’akarere kandi yarateguwe neza kugira ngo imicungire yaryo izagende neza; nk’uko Mwumvaneza yakomeje abitangaza.
Uretse gukusanya amata, biteganyijwe ko muri iri kusanyirizo hazatangwa serivisi zijyanye n’ubworozi nko kuvura amatungo, kugurisha ibiryo by’amatungo, gutanga inama ku borozi n’ibindi.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|