Bacitse ku buhinzi bw’akajagari mu bishanga

Abaturage bahinga mu gishanga cya Rwoganyoni kiri mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru,baravuga ko kuva cyatunganywa batagihinga mu kajagari.

Aba baturage bavuga ko iki gishanga kitaratunganywa ahingaga mu kajagari,buri wese agahinga igihingwa ashatse bigatuma batabona umusaruro.

N'ubwo ari ubwa mbere bahinzemo bizeye kuzasarura
N’ubwo ari ubwa mbere bahinzemo bizeye kuzasarura

Nyirahabimana Immaculee ukorera muri iki gishanga avuga ko hari n’imirima itarahingwaga igahinduka ibigunda,bigatuma abafite amatungo baza kuyiragiramo bikanabaviramo koneshereza abahinze.

Ati”Mbere umuntu yahingaga uko ashaka.Uhinze amateke,undi amashu,undi ibishyimbo,… ugasanga nta musaruro”.

Noneho rero abantu bazaga no kuragiramo inka kandi bitemewe,bigatuma boneshereza na babandi bahinze”.

Avuga kandi ko iki gishanga kitaratunganwa,abahingagamo mu gihe cy’impeshyi nta musaruro babonaga kuko nta mazi yabaga arimo ahagije yabasha kuvomera imyaka,naho mu gihe cy’imvura nyinshi nabwo akagezi kanyuramo kakuzura kagatwara imyaka.

Ati”Mu mvura aka kagezi karuzuraga cyane kagatwara imyaka,byagera mu mpeshyi amazi akabura burundu abantu ntibabone ayo bavomereza.

Ubu bagakoze neza,kagaba amashami mu mirima kuburyo katatwara imyaka,kandi mu mpeshyi tukabona ayo kuvomera”.

N’ubwo nta musaruro barabona muri iki gishanga kuko aribwo kikimara gutunganywa,iki kikaba aricyo gihembwe cya mbere bahinzemo,aba baturage bavuga ko nta kajagari kakirangwa muri iki gishanga bakavuga ko bizeye kukibyaza umusaruro.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere mu karere ka Nyaruguru Mbonyisenge Thomas avuga ko ubuyobozi butatunganyije iki gishanga ngo burekere aho,ko ahubwo bukomeje kuba hafi y’abahinzi bunabigisha uburyo bwo gukora ubuhinzi bugezweho,binyuze mu mirimashuri iri muri iki gishanga.

Ati”Ntabwo twatunganyije igishanga ngo turekere aho.harimo imirimashuri bigiramo guhinga,kugirango n’igihe umushinga uzarangirira,bazasigare bazi uburyo nyabwo bwo kukibayaza umusaruro”.

Iki gishanga cya Rwoganyoni gifite hegitari 40,kikaba cyaratunganyijwe n’umushinga KOIKA w’Abanyakorea.
Uretse iki gishanga kandi,mu murenge wa Kibeho hamaze gutunganywa ibindi bishanga birimo icy’Agatorove gifite hegitari 75,n’icya Mazatukura gifite hegitari 12.

Mu Karere ka Nyaruguru kandi hamaze gutunganywa ibindi bishanga birimo icy’Akagera kiri mu murenge wa Ngera,Urwonjya gihuza imirenye ya Cyahinda na Nyagisozi ndetse n’uwarurimbi kiri mu murenge wa Ruramba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka