Prof. Bizuru agaragaza ko ibihingwa cyane cyane imboga byuhiwe amazi mabi bigira ingaruka mbi ku babiriye. Ibyo kandi ngo ni ko bigenda no ku matungo yanyoye amazi mabi.
Uyu mushakashatsi avuga ko indwara zirimo kanseri zibasiye abantu muri iki gihe ziterwa ahanini no kurya ibiribwa byahumanijwe n’amazi arimo uburozi bw’ubutare (Heavy Metals), buba bwakomotse ahanini ku mirimo y’abantu.
Prof. Bizuru avuga ko yakoze umushakashatsi mu gishanga cyitwa Ndobogo kiri mu karere ka Rubavu. Ubwo bushakashatsi bwamweretse ko ubuhinzi bukorerwa mu bishanga bukwiriye kwitonderwa.
Abwira abahinzi ko mu gihe bahinga bagomba gusiga agace karimo ibyatsi by’ibishanga nk’ibikangaga n’ibindi kakaba kagomba kayungurura amazi mbere y’uko atembera mu migezi yuhirizwa imirima cyangwa akoreshwa n’abantu n’inyamaswa.
Agira ati “Hari amazi amanukana n’imyanda yo mu kirere cyangwa azana n’imyanda yo mu nganda n’amagaraji, iyo inka yayanyweye hanyuma umuntu akanywa amata n’inyama zayo, ahita ahumana kurushaho.
Iyo ifi yavuye mu mazi yanduye umuntu akayirya, aba ariye inyama yanduye kurushaho ndetse iyo ariye imboga zuhijwe amazi ahumanye ni we ahumana kurushaho.”
Ibishanga byo muri Kigali, ni bimwe mu byoherezwamo imyanda y’ibinyabutabire ikomoka mu nganda, mu ngo z’abantu no mu magaraji. Ibyo ntibibuza ko hari abahahinga, bakanuhiza amazi yaho.
Umuhinzi w’imboga mu gishanga cya UTEXRWA kiri hagati ya Kacyiru n’Agakiriro ka Gisozi, utifuje gutangaza izina rye avuga ibyo umushakashatsi Prof. Bizuru avuga atari abizi.
Agira ati “Ntabwo twari tubizi, tugomba kubijyaho inama na Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, hakaboneka icyo gice cy’igishanga kibanza kutuyungururira amazi.”
Ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge (RSB) n’igishinzwe Iterambere (RDB) bahamagarira aborozi n’abacuruzi b’ibikomoka ku matungo kuvugurura uburyo bayitaho kugira ngo amahoteli abashe kubagurira.
Ibi kandi bikaba bireba n’abahinzi kuko ibiribwa byinshi mu mahoteli yo mu Rwanda, bigurwa hanze y’igihugu.
Ministeri y’ umutungo kamere(MINIRENA) yo itangaza ko igifite urugamba rwo kumvisha abahinzi n’abandi bacukura ubutaka ko kizira kwegereza isuka inkombe z’ibiyaga, imigezi n’inzuzi mu rwego rwo kurinda amazi y’u Rwanda guhumana.
Ohereza igitekerezo
|
Ubwo abantu brigadier !? None igisubizo cyava Hé ? Har’uburyo ayant mai yatunganywa mbere y’uko Akoreshwa. Ese amazi ya Wassac yo yakoreshwa mu kuhira ibihingwa yo ntagire icyo atwara ?
Uyu mugabo aranshimishije cyane. Amadigiri afite icyo amariye sosiyete niyo aba akenewe. Ngaho leta nimuhe funding maze akomeze akore ubushakashatsi bwinshi bunyuranye.
Go Rwanda, Go !