Abahinga muri Bugarama bahangayikishijwe n’ibura ry’imbuto n’ifumbire

Abahinzi bo mu kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi barasaba kwegerezwa imbuto n’ifumbire mvaruganda kuko ibyo begerejwe bidahagije.

Abahinzi barifuza kwegerezwa imbuto n'inyongera musaruro kuko ibyo bafite bidahagije
Abahinzi barifuza kwegerezwa imbuto n’inyongera musaruro kuko ibyo bafite bidahagije

Aba bahinzi bavuga ko bafite impungenge ko igihembwe cy’ihinga cya 2016-2017 cyagira umusaruro muke kubera ko ngo bajya kugura ifumbire n’imbuto y’ibigori bakabibura; nkuko Mukurarinda Vicent abisobanura.

Agira ati “Mwatuvuganira kugira ngo ifumbire n’imbuto biboneka vuba igihe kitararenga kugira ngo umusaruro utazahomba. Abahinzi bajya kugura ifumbire bagasanga yashize bajya kugura ibigori nabyo bakabibura.”

Mugenzi we witwa Sarambuye Samuel avuga ko igihembwe cy’ihinga cyari gitangiriye igihe ariko ngo bafite imbogamizi zo kubura imbuto n’ifumbire. Nawe afite impungenge ko igihe cyabarengana bitarabageraho, bikabagiraho ingaruka zo kuteza bityo bakaba bakwibasirwa n’inzara.

Rukundo Aimable, ushinzwe ubuhinzi mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko bari gukorana n’inzego zibishinzwe. Ahamya ko babonye umufatanyabikorwa uzabafasha kwegereza abahinzi ifumbire n’imbuto, akaba amara impungenge abahinzi bazabibona vuba.

Agira ati “Hari umufatanyabikorwa bikorwa twabonye uri kudufasha kugira ngo tugeze inyongera musaruro kubahinzi kuburyo bwiza kandi bwihuse. Turi gukorana umunsi ku munsi kugira ngo aho umuhinzi akeneye imbuto cyangwa ifumbire ahite abibona ntampungenge zuko batazabibona.”

Ikibaya cya Bugarama gifgatiye runini ubukungu bw’Intara y’Iburengerazuba ndetse n’ubw’u Rwanda muri rusange.

Icyo kibayaya gihingwamo ibihingwa bitandukanye birimo umuceri, ibigori n’ibindi bihingwa bicuruzwa hirya no hino mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka