Mu Karere ka Rubavu bateganya guhinga ibirayi kuri hegitare ibihumbi 6 mu gihembwe cy’ihinga 2024/2025A, bikazafasha kongera umusaruro w’ibirayi no guhaza isoko.
Deogratias Nzabonimpa, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ishinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko barimo gusaba abaturage guhinga vuba basiganwa n’ikirere kuko bafite amakuru ko hazagwa imvura nkeya.
Agira ati "Turimo gusaba abaturage guhinga vuba basiganwa n’ikirere kuko dufite amakuru ko hazagwa imvura nkeya. Turimo guhinga ibirayi kuko bishobora kumara ukwezi mu butaka bitegereje imvura, ariko icyo dusaba abaturage ni ugukoresha ifumbire nyinshi y’imborera, ikindi bagomba kwitabira gufata ubwishingizi kugira ngo niba bahuye n’ibihombo bitazabageraho".
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bushyize imbere guhinga ibirayi mu gihe ikilo kirimo kugura amafaranga 800, ibyo abaguzi bavuga ko ari menshi.
Akarere ka Rubavu gateganya guhinga hegitari ibihumbi 6 muri iki gihembwe cy’ihinga, hakaba hateganywa ko mu mezi ane (4) hazaboneka umusaruro w’ibirayi urenga toni ibihumbi 120 muri aka Karere.
Abahinzi basabwa gutanguranwa n’imvura, ndetse bagakoresha imbuto y’indobanure kuko ariyo yiziwe, cyakora bamwe bavuga ko ihenze kuko abatubuzi bayihabwa ku mafaranga 650 Frw ku kilo, mu gihe hari abayibona iri hejuru y’amafaranga igihumbi (1000 Frw).
Léandre Rwakayanga, ukuriye Tamira ikigo cya RAB gikorera mu Karere ka Rubavu, avuga ko ubuhinzi bufite imbogamizi z’imihindagurikire y’ikirere, agasaba abahinzi guhinga vuba kuko imbuto y’ibirayi ishobora kumara iminsi 60 itarangirika.
Akomeza avuga ko uburyo bwo kurwanya imihindagurikire y’ikirere ari ugutera ibiti bifata imiyaga ibyara imvura, ikindi ngo bagomba gufata amazi ateza isuri.
Agira ati "Dushishikariza abantu gutera ibiti bifata imiyaga itanga imvura, biraboneka ko ibicu biri mu kirere, ariko hakenewe ko dutera ibiti bibihagarika bikaduha imvura".
Rwakayanga avuga ko leta y’u Rwanda ifasha abahinzi kubona urubingo batera ku miringoti, rugafasha amatungo kubona ubwatsi ariko rugafata ubutaka.
Ashima uburyo bwo guhinga hakoreshwa imitabo, agasaba ko ahadakoreshwa imitabo hashyirwa imirwanyasuri ifata amazi.
Amabwiriza Minisiteri y’ubuhinzi yageneye Uturere, agaragaza ko mu ngengo y’imari ya 2024-2025 hazahingwa hegitari 118,660 z’ibirayi, hagitari 320,955 z’ibigori, hegitari 707,477 z’ibishyimbo, imyumbati izahingwa kuri hegitari 79,118, ingano zizahingwa kuri hegitari 43,010, umuceri uzahingwa kuri hegitari 29,639 naho imboga zihingwe kuri hegitari 18,782.
Ibirayi bizahingwa mu mu Ntara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru, hamwe n’Uturere twegereye ishyamba rya Nyungwe mu Ntara y’Amajyepfo.
Ohereza igitekerezo
|
[email protected] icyiciro kungo shya gukuza abana bashatse kurutonde rw umuryango bisaba ko abo Bana bababarasezeranye ese ibyo gusezerana byabazwa umubyeyi ushaka kwikuzaho abashatse noneho rero ngo Bana utange ejoheza