Nyagatare: Abahinzi bishyuye inyongeramusaruro ntibazihabwe batangiye gusubizwa amafaranga yabo
Abahinzi bo mu Kagari ka Nyamirama, Umurenge wa Karangazi bari barishyuye inyongeramusaruro muri Tubura, binyuze muri Smart Nkunganire ariko ntibazihabwe, batangiye gusubizwa amafaranga yabo.
Abahinzi bari bariyandikishije muri Smart Nkunganire binyuze muri Tubura bari 803, ariko 750 bakaba aribo bari bamaze kugera muri sisiteme (System) ndetse bamwe muri bo bishyura amafaranga y’ibanze, kugira ngo bahabwe inyongeramusaruro.
Ubusanzwe iyo umuhinzi yiyandikishije muri Smart Nkunganire binyuze muri Tubura, yishyura amafaranga y’ibanze agahabwa inyongeramusaruro, andi akajya ayishyura buhoro buhoro kugeza asaruye.
Yari inshuro ya mbere abahinzi bo muri aka Kagari ka Nyamirama bagiye gukorana na Tubura, nubwo bari basanganywe undi mucuruzi w’inyongeramusaruro.
Bikorimana Jean Paul, ubu wamaze gusubizwa amafaranga 10,000 yari yaratanze, avuga ko kujya muri Tubura kandi bari basanganywe undi mucuruzi w’inyongeramusaruro, babitewe ahanini ni uko yo iborohereza mu kwishyura.
Ashima ubuvugizi bakorewe na Kigali Today kuko basubijwe amafaranga bari batanze, nubwo kwizera Tubura byatumye bakerererwa ihinga gato.
Ati “Jyewe n’abandi twamaze kuyasubizwa n’ubwo hari abatarayabona, ariko buriya nabo bazayabona. Turashimira cyane Kigali Today, ubuvugizi mwadukoreye kuko bahise batwereka aho dukura inyongeramusaruro nubwo kwishyura byatugoye, kuko byasabaga kwishyura amafaranga yose icyarimwe.”
Umukozi wa Tubura ushinzwe itumanaho, Bagambiki Evariste, akoresheje ubutumwa bugufi kuri telefone, yavuze ko aba bahinzi batangiye gusubizwa amafaranga yabo mu cyumweru gishize.
Yagize ati “Kuva iki cyumweru cyatangira barayabonaga kandi barakomeje, ahubwo bambwiye ko no mu cyumweru cyabanje hari abari bayabonye n’abasigaye arabageraho.”
Muri rusange aba bahinzi bari bishyuye amafaranga Miliyoni eshanu, batumije toni zirenga 80 z’ifumbire na toni 10 z’imbuto y’ibigori.
Ese ni iki cyatumye badakorana na Tubura?
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, ushinzwe ishami ry’ifumbire n’imbuto, Rwebigo Daniel, avuga ko ubusanzwe Tubura ari umwe mu binjiza inyongeramusaruro mu Gihugu kandi akanakora nk’umucuruzi wayo.
Avuga ko n’ubwo Leta iba yunganiye inyongeramusaruro kugira ngo umuhinzi ayibone ku mafaranga macye, ngo Tubura yo iranakopa bakazajya bishyura buhoro buhoro.
Avuga ko mu Kagari ka Nyamirama hari undi mucuruzi w’inyongeramusaruro ari we Koperative y’abafashamyumvire mu buhinzi.
Ngo iyo bazi ko mu Murenge hari umucuruzi w’inyongeramusaruro uhari kandi ukora neza, abasha kurangura ibyo abahinzi bakeneye byose, nta wundi bamushyira iruhande.
Ati “Iyo arangura ibyo abahinzi bakeneye kandi akora neza, mu rwego rwo kumwubaka ntamwundi tumushyira iruhande kuko iyo uhamushyize bagabana abaguzi, ugasanga imikorere irabuze, akabura serivisi atanga kandi aba akodesha amazu.”
Avuga ko bongera umubare w’abacuruzi b’inyongeramusaruro iyo mu gace runaka bigaragara ko abahakorera badahaza abahinzi.
Avuga ko Tubura yakoze ikosa ryo kwandika abahinzi itaremererwa gukorera muri ako gace, ari na yo mpamvu yasabwe kubasubiza amafaranga yabo.
Yagize ati “Ubundi kwandika abahinzi utaranemererwa ntabwo aribyo, kuko kugira ngo abacuruzi b’inyongeramusaruro bajyeho ni ikipe ihuriweho n’Akarere na APTC n’umukozi wa RAB ibyemeza, mu gihe biboneka ko ahantu hakwiye kongerwa umucuruzi w’inyongeramusaruro.”
Akomeza agira ati “Ntabwo ari ko byagenze rero ahubwo abahinzi banditswe mbere y’uko uko kwemeranywa ku kuba yahajya bibaho, ndetse byanarangiye bigaragaye ko hari abasanzwe bahakorera, atari byo ko baza kubasenya ahubwo bareba ahandi bakorera, bose bagakora abahinzi bakabona inyongeramusaruro.”
Avuga ko icyakozwe ari ukohereza abahinzi gufata inyongeramusaruro ku basanzwe bahakorera, kugira ngo badakerererwa ihinga.
Iki gihembwe cy’ihinga 2024 A, Akarere ka Nyagatare kazahinga umuceri, ibigori, ibishyimbo, soya n’imyumbati ku buso bungana na hegitari 39,230.
Ohereza igitekerezo
|