Nyabihu: Abahinzi bahawe ibikoresho byo kwanika umusaruro bishimiye ko utazongera kwangirika

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Byabihu, nyuma yo gushyikirizwa ibikoresho byifashishwa mu kwanikaho umusaruro w’ibigori n’ibishyimbo, bavuga ko bigiye kubafasha kurushaho kuwubungabunga no kuwurinda kwangirika, bityo ireme n’ubwinshi bwawo birusheho kuba ibifatika.

Aba bahinzi biteze kongera ireme ry'umusaruro n'ubwinshi bwawo
Aba bahinzi biteze kongera ireme ry’umusaruro n’ubwinshi bwawo

Ibyo bikoresho bigizwe n’amashitingi agenewe kwanikaho umusaruro, byahawe abanyamuryango 55 mu bagera ku 118 bibumbiye muri Koperative Terimbere Muhinzi w’Ibigori Ibishyimbo (KOTEMII), mu gikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 29 Werurwe 2024, bijyanirana no kwishyurira abagera mu 100 Mituweli n’umusanzu wa EjoHeza.

Uwagahutu Jean Damascène, ni umwe mu bahinzi witeze guca ukubiri n’imbogamizi zo gusarura adafite uburyo awubungabunga, kubera kutagira ibyo kuwanikaho bihagije.

Yagize ati “Nasaruraga ibigori cyangwa ibishyimbo, nabigeza mu rugo nkabura uko mbyanika ngo byume neza kuko nta buryo bikoresho bihagije nari mfite. Shitingi imwe nsanganywe yabaga ntoya bikaba ngombwa ko njya gutira mu baturanyi, hakaba ubwo banampakaniye ariko ubungubu kuba mbonye iyanjye bigiye kumfasha kubungabunga umusaruro”.

Mujawimana Liberatha yungamo ati “Imwe nsanganywe yarashaje cyane. Najyaga nanika umusaruro ukajyamo uruhumbu kubera kuwanika ku birago no ku mbuga. Habaga huzuye imyanda na za mikorobe, bimwe nkabimena n’ibyo njyanye ku isoko bakabigura biciraguraho. Iyi shitingi nshya mpawe ije kunyunganira no gukemura izo mbogamizi”.

Abanyamuryango 118 ba Koperative KOTEMII bavuga ko bari bakeneye amashitingi yiyongera ku bwanikiro buto bafite
Abanyamuryango 118 ba Koperative KOTEMII bavuga ko bari bakeneye amashitingi yiyongera ku bwanikiro buto bafite

Iyi Koperative yibanda ku gihingwa cy’ibigori n’ibishyimbo ku buso bwa Ha zisaga 100 mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu. Abahinzi bavuga ko hari ubwo byabagoraga kubona aho banika umusaruro mu gihe babaga bejeje ibihingwa, kuko n’ubwanikiro buhubatswe bwari bucye kandi ari butoya.

Kuba bahawe ibi bikoresho hiyongereyeho no kwishyurirwa Mituweli y’umwaka wa 2024-2025 n’umusanzu wa EjoHeza, Hakizimana Jean Claude, Umuyobozi wa Koperative KOTEMII, avuga ko ari mu rwego rwo kubaka ubushobozi bw’aba bahinzi, ngo babone uko bagera ku ntego yo kongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi, bityo bagure n’amasoko.

Ati “Ibikoresho bifasha mu kurushaho kubungabunga umusaruro beza twari twarabahaye ubushize, byari byaramaze gusaza dusanga ari byiza ko twabaha n’ibindi kugira ngo urusheho kubungabungwa neza, mu kwirinda ingaruka zaturuka ku kuwanika ahantu hadafututse kuko bituma ireme ry’umusaruro ridindira ndetse ukaba mucyeya”.

Ati “Kimwe n’ubwisungane mu kwivuza bishyuriwe, umuntu ntiyahinga ngo yeze abashe kugeza umusauro ku isoko mu gihe arwaye. Ni byiza ko n’ubuzima bwabo busigasirwa bityo n’intego bafite bazigereho neza”.

Mukandahunga Enathe, umukozi w’Umurenge wa Rugera ushinzwe amakoperative, ishoramari n’Iterambere ry’Umurimo wari unahagarariye ubuyobozi bw’ibanze muri iki gikorwa, yagaragaje ko ibi bikorwa byose bakorewe ari inyungu kuri bo.

Ati “Ni ngombwa rero kubifata neza kuko ubwo umusaruro uzaba wiyongereye kandi ari mwiza, bizababyarira inyungu mugere no ku iterambere”.

Akanyamuneza kari kose ku bahinzi
Akanyamuneza kari kose ku bahinzi

Iyi Koperative iri kunoza umushinga w’ubutubuzi bw’imbuto no kuzongerera agaciro, mu kwirinda guhanga amaso iziva ahandi. Mu rwego rwo kuzamura urwunguko rw’iyi Koperative bateganya kwagura isoko ry’umusaruro n’ingano y’uwo beza, ukajya hejuru ya toni 4 kuri Hegitari imwe.

Umuyobozi wa Koperative, Hakizimana Jean Bosco ashyikiriza uwari uhagarariye Ubuyobozi muri iki gikorwa amafaranga y'ubwisungane mu kwivuza n'Umusanzu wa EjoHeza by'abahinzi
Umuyobozi wa Koperative, Hakizimana Jean Bosco ashyikiriza uwari uhagarariye Ubuyobozi muri iki gikorwa amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza n’Umusanzu wa EjoHeza by’abahinzi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka