Hatanzwe ibiti bya avoka byo gutera, biba nk’agatonyanga mu nyanja

Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no guharanira imirire myiza, Umuryango AEE watanze ibiti 2,080 bya avoka byo gutera muri Huye na Nyaruguru, biba bikeya kuko byifuzwaga na benshi.

Abaturage babanje kwerekwa uko ibiti bahawe biterwa
Abaturage babanje kwerekwa uko ibiti bahawe biterwa

Umuryango AEE wabitanze ku baturage bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, no mu Murenge wa Ngera ndetse n’uwa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru. Byahawe abaturage bakeya batoranyijwe n’inzego z’ubuyobozi.

Abatuye muri Mukura no muri Ngera bagiye bahabwa igiti kimwe buri wese, naho muri Ngoma bo bahabwa ibiti bitatu buri wese.

Osée Dusengimana uhagarariye Umuryango AEE watanze ibi biti, avuga ko nubwo byifuzwaga na benshi bikababana bikeya, muri Ngoma hatanzwe bitatu ku muntu kuko byari bigenewe abatuye mu mudugudu wa Mutima w’urugo.

Umudugudu wa Mutima w’urugo ni uwo batoranyije uri inyuma y’iyindi haba mu mibereho no mu myumvire, uri kwitabwaho n’Inama y’Igihugu y’Abagore ngo na wo utere imbere.

Patricie Musabyemariya, umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore uri gukurikirana uyu mudugudu, ashima ababateye inkunga kuko ngo n’abatuye muri uyu mudugudu batangiye kumva ko gutera ibiti by’imbuto ari ngombwa.

Agira ati “Twababwiye imihigo ya mutima w’urugo, tubabwira ko harimo n’uwo gutera ibiti by’imbuto ziribwa. Hari abari batangiye, ukabona yateye umwembe, avoka se. Mbega ubu bufasha bahawe bari babukeneye”.

Abahawe ibiti barabyishimiye kuko ngo batangiye kwibona mu myaka ibiri iri imbere barya avoka bataguze, ndetse bakanagurishaho bakikenura.

Bosco Shimiryayo n’ibiti bye bitatu mu ntoki, yagize ati “Bampaye ibiti bitatu bya avoka, ndarara mbiteye”.

Anavuga ko ngo yagiye agerageza gutera avoka ariko zikuma. Ariko noneho ngo yasobanuriwe uko azatera eshatu yahawe, ku buryo azanazibungabunga zikera neza.

Joséphine baturanye we ngo arazitera hafi y’urugo kugira ngo azabashe kuzikurikiranira hafi.

Mbere yo guhabwa ibiti babanje gusobanurirwa uko biterwa
Mbere yo guhabwa ibiti babanje gusobanurirwa uko biterwa

Ati “Kubera ko mu murima igiti bashobora kucyangiza igihe nagiye gukorera kure y’urugo, ndazitera hafi y’urugo, nzubakire kugira ngo zitangirika. No mu gihe cy’izuba nzajya mbivomerera”.

Umushinga Sead Project wa AEE ni wo watanze ibi biti ku nkunga y’umuryango Tearfund. Muri Huye wahatanze ibiti bya avoka 1,472 tariki 27/10/2020, muri Nyaruguru uhatanga 608 tariki 28/10/20. Ubu uri gushaka n’ibindi uzatanga muri Gisagara.

Gutanga ibiti by’imbuto ziribwa biri no mu murongo watanzwe na Minsitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, w’uko buri rugo rwo mu Rwanda rwagira nibura ibiti bitatu by’imbuto ziribwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IKIGIKORWA NI CYIZA CYANE NATWE TWIFUZA GUTERA AVOKA MWADUHA NUMBER UMUNTU YABAZA AHO YAKURA IMBUTO KABONE NUBWO UMUNTU YAZIGURA

IYAMUREMYE SALOMON yanditse ku itariki ya: 28-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka