Habimana wamaze no kugirwa umufashamyumvire mu buhinzi, avuga ko uru rwego agezeho arukesha amahugurwa yahawe no gukurikiza inama agirwa n’abashinzwe ubuhinzi.
Agira ati Kweza ibiro 60 ku giti kimwe ntibyapfuye kwizana, nagiye mpugurwa kandi no mu gihe ndi gukora ubuhinzi bwanjye nkegera abashinzwe ubuhinzi nkabasobanuza icyo mfiteho ikibazo.
Avuga ko bimwe mu by’ingenzi mu kubasha kubona umusaruro ari ugutegura ubutaka neza, gukoresha imbuto nziza no gukoresha ifumbire uko byagenwe. Avuga kandi ko bitamugora kugurisha ibyo yejeje, kuko isoko rigizwe n’abaturanyi be.
Avuga ko ubu buhinzi bwamufashije mu kwikura mu bibazo by’ubukene yarimo, kuko no kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza bitamworoheraga ariko ubu akaba yarabikemuye kimwe n’amafaranga y’ishuri y’abana.
Kuzabaganwa Vedaste, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Murundi, avuga ko uretse kuba bifasha mu kuzamura umurenge muri rusange, ibikorwa nk’ibi bifasha no mu kwigisha abandi baturage bagihinga ku buryo bwa gakondo.
Ati Abaturage bageze ku bikorwa nk’ibi baradufasha cyane mu kwigisha bagenzi babo bagikora ubuhinzi bwa gakondo, turabifashisha mu mamurikabikorwa.
Icyo dukora ni ugukomeza kubashakira amahugurwa kugira ngo ibikorwa nk’ibi bidasubira inyuma ariko tukanabafasha kubona isoko.
Habimana abasha kubona amafaranga agera ku bihumbi 8Frw ku myumbati yeze ku giti kimwe ahinga ku buso bugera kuri ari eshanu. Iyi myumbati ishobora gutonorwa igahita iribwa, cyangwa ikabanza kwinikwa ikazakorwamo ifu yu’ubugari.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko Ubwo naba nganya ibiro niyimyumbati mbonye? wamuganise iyindi yatakayehe?
uwomugabo nakomereze aho kuko aribyiza imana ijye imufasha
Ibi birashimishije kabisa,uyu agomeze yigishe n’abandi bahinzi
iriya tubona niyo ipima mirongo itandatu cg ni ibikabyo?nzamusura nimare amazeze kuko kubyemera biragoye
ubu se biriya biro ni 60 cg indi yatakaye ? umunyamakuru nawe ntiyatubwiye uko abibona